Nyuma y'igihe kitari gito Ishyaka Amahoro rigirana ibiganiro byimbitse n'abagize Plateforme yari isanzwe ihuriweho na FDU-Inkingi n'Ihuriro Nyarwanda, impande zose uko ari eshatu zimaze kungurana ibitekerezo ku bibazo byose byugarije igihugu cy'uRwanda, zasanze zifite imyumvire imwe kuri ibyo bibazo kimwe no ku ngamba zafatwa kugirango abanyarwanda bavanwe mu kangaratete.
Amasezerano yashyizweho umukono n'impande zose uko ari eshatu ku itariki ya 10 Kanama 2013 yemeza ko nubwo kugeza magingo aya Ishyaka Amahoro ryari risanzwe risinyana inyandiko zimwe na zimwe rifatanyije na FDU-Inkingi na RNC kubirebana n'ibibera mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, guhera ubu Ishyaka Amahoro ryemerewe kwinjira ku mugaragaro muri iyo Plateforme. Kubera iyo mpamvu, ubu noneho Plateforme igizwe n'imitwe ya politike: FDU-Inkingi, Amahoro n'Ihuriro Nyarwanda.
Iyi mitwe ya politiki yibumbiye muri Plateforme yongeye gushimangira ko: 'U Rwanda rubereye Abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri Demokarasi n'amategeko, ku bwisanzure n'ubutabera, cyubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu, giha agaciro buri munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwisanzure n'ubwubahane hagati y'Abanyarwanda, giha abaturage uburenganzira bwo kugenzura imikorere y'abategetsi."
Impande zose uko ari eshatu zashimangiye ko zimwe mu ngamba zageza abanyarwanda ku butegetsi bubanogeye ari izi zikurikira:
- Kurwanya itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by'intambara n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu;
- Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese;
- Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana;
- Gutegura ibiganiro bihuza abanyarwanda b'ingeri zose n'ibitekerezo binyuranye kugira ngo bigire hamwe Amateka n'ahazaza heza h'igihugu cyacu;
- Kwubaka uRwandaruzira ivangura n'iheza iryo ari ryo ryose, buri munyarwanda wese akareshya n'undi kandi akagira amahirwe angana;
- Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina byombi;
- Kurangiza burundu ikibazo cy'impunzi cyabaye karande;
- Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
- Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose;
- Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
- Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuriririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye.
Bitewe n'uko Plateforme nshya ishishikajwe n' uko abantu batahiriza umugozi umwe, hemejwe ko ishobora gukorana n'andi mashyaka ku buryo bwinshi:
-Gusangira ibikorwa muri Plateforme;
-Guhurira ku bikorwa bimwe na bimwe
-Kwihanganirana no kubahana kabone n'iyo abantu nta bikorwa baba bahuriyeho.
Bikorewe Ottawa, Canada, kuwa 17 Kanama 2013 kandi bishyizweho umukono na :
Etienne Masozera, Perezida w'Ishyaka Amahoro
Dr. Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa w'Ishyaka FDU-Inkingi
Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda.
No comments:
Post a Comment