Pages

Tuesday 11 June 2013

KAGAME ATI: PEREZIDA KIKWETE NI INJIJI IRWAYE INGENGABITEKEREZO!


KAGAME ATI: PEREZIDA KIKWETE NI INJIJI IRWAYE INGENGABITEKEREZO!

Perezida Kagame yakomeje agira ati "Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera intego nabonaga ibyo bifite, icya kabiri ; numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy'ingengabitekerezo."
Ni amagambo make Perezida Kagame yavuze kuri icyo kibazo, ariko yatanze icyizere ati "Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo"
IGIHE.COM

Aya mahano twayavugaho iki?

Ubundi abanyarwanda twari tumenyereye gutukwa na Perezida Kagame n'agatsiko ke. Utavuga rumwe nako gatsiko bamwita interahamwe, umujenosideri, umuteroriste, umujura, umusazi, umurwayi w'ingengabitekerezo, ibigarasha, umwanda, nibindi bitutsi by'urukozasoni.

None Kagame yubahutse Perezida wa Tanzania, Nyakubahwa Kikwete amwita injiji irwaye ingengabitekerezo. Kagame yunze mu rya Mushikiwabo wavuze ko Perezida Kikwete atazi "gutandukanya ururo n'icyatsi."

Koko Perezida Kikwete niwe njiji? Kikwete yarangije Universite ya Dar es Salam, ahabwa impamya ubushobozi mu byubukungu (B.A. Economics ). Kagame y'ivanye mu mashuri adakandagiye muri kaminuza, atari uko abuze ubwenge, yigira umucuruzi wa madolari y'ibikwangara muri Kampala. Iyo Fred Rwigyema atamwandurura kuriyo mihanda, ake kari kashobotse. 

Kikwete afite ipeti rya Lt.Col mu gisirikare cya Tanzania gifite icyubahiro muri Afurika yose. Kagame yigize generali mu ntambara zarwanywe nabandi we yibera inyuma yizo ngabo ubu yagize ingwate abandi muri zo yahinduye abicanyi.

Kikwete yabaye Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga nu w'Imali muli manda za Perezida Mkapa na Perezida Mwinyi. Uko Kikwete yacunze akazi ayahawe mu bubanyi n'amahanga ntabwo wabigereranya ni bya Kagame na Mushikiwabo, bakora uwo gucura abanzi, kubeshya, no gutukana. Mu gucunga imali, Kikwete ntabyo yibye. Kagame niwe usahura umutungo wabanyarwanda, abaho nku mubillionnaire mu gihugu abanyarwanda bicwa n'inzara. 

Kikwete yahawe ikizere nishyaka CCM, atorwa nabaturage muri Tanzania, uburi ari muri manda ye yakabiri. Perezida Kikwete ni Perezida wa kane kuva Tanzania yabona ubwigenge..nyuma ya Nyerere, Mwinyi, na Mkapa. Kagame yatowe nande? Na FPR?Nabanyarwanda? Yihaye ubutegetsi, arabwikubira, ategekesha igitugu cy'amasasu n'inkongi y'umuliro. 

Tanzania yaranzwe no kurengerea inyungu zabandi banyafurika: South Africa, Angola, Mozambique, Zimbabwe, Burundi, Rwanda, DRC, Uganda, etc. Kagame arangwa n'iki? Gushoza intambara mu bindi bihugu. Yarwanye na Museveni wamufashije gufata ubutegetsi. Ahora ateza intambara muri Congo, ashaka gusahura amabuye y'agaciro, no kwishimisha ngo ni igihinza.

None yadutse Tanzania, atuka umukuru wayo, avuga ngo "icyo kibazo azagikemura". Azagikemura ate? Nkuko yakemuye icya Perezida Habyarimana na Perezida Ntaryamira? Nka Perezida Laurent Kabira? Arema undi mutwe M24 gutera Tanzania?

Ibyo Perezida Kikwete azira nuko yavugishije ukuri avuga ati Kagame nacyemure ibibazo by'u Rwanda avugana nabanyarwanda bafitanye ikibazo nawe. Ese ubwo nibwo bujiji ningengabitekerezo bya Kikwete? Ubwo noneho bivuze ko majorite yabanyarwanda, abanyafurika nabanyamahanga ari injiji kandi bose barwaye ingengabitekerezo!

Naho gutega iminsi Perezida Kikwete nabanyarwanda nimfabusa: ucira abandi akobo, Imana ibacira akanzu. Kandi ngo umutego mubi ushibukana nyirawo.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development