Pages

Tuesday, 16 July 2013

Rwanda-RDC: Ingabo z'u Rwanda zambaye ibitege nk'abagore zigiye gufata umujyi wa Goma , ariko byabaye iby'ubusa!


Mardi 16 juillet 2013
RDF-mu-bitenge.pngMu mirwano yahuje ingabo z'u Rwanda n'iza Congo kuri uyu wa mbere taliki ya 15/07/2012 habonetsemo agashya katangaje abantu ! Ubwo M23 yakubitwaga n'ingabo za Congo ku cyumweru, byarakaje Kagame Paul ; maze ahamagara umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Nyamvumba gukora iyo bwabaga agafata umujyi wa Goma mu masaha make ! Muri tagitike nshya y'intambara RDF Inkotanyi imenyereye gukoresha yazanyemo agashya ko kwambika ingabo z'u Rwanda ibitenge nk'abagore kugirango zishobore kwinjira mu mujyi wa Goma!
 
Ingabo z'u Rwanda ziyemeje gutabara kumugaragaro M23, maze zizana ibifaru byinshi byinjirira mu gice cy'igiturage ku mupaka w'u Rwanda na Congo, ariko mbere yo kwinjira muri Congo abasilikare b'u Rwanda bari bambaye ibitenge nk'abagore babirenza hejuru y'imyenda ya gisilikare, bamaze kwegera ingabo za Congo, inkotanyi zitangira kwambura bya bitenge maze zirwana n'ingabo za Congo ubwo hari ku birometero 5 gusa ngo inkotanyi zinjire mu mujyi wa Goma !
 
Umenya atari abanyarwanda gusa bazajya bavuga ko inkotanyi zigira amayeri menshi kuko ingabo za Loni ni iz'abakongomani zabonye iryo kinamico zumiwe ! Ibyo ariko ntibyabujije ingabo za Congo kurwana inkundura n'abo bagore bahindutsemo abasilikare maze barabirukankana, gusa umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yibagiwe kubwira radiyo mpuzamahanga ya BBC ko ingabo za Congo zitarashe mu Rwanda gusa ko ahubwo zahohoteye n'abagore bambaye ibitenge !
 
Hagati aho abana b'abahutu mu Rwanda bamerewe nabi , hejuru yo gutotezwa babasaba gusaba imbabazi abatutsi kubera ibyaha by'ababyeyi babo,ingabo za FPR na Kagame Paul biyemeje kubagaburira amasasu , ubu abasore bose n'inkumi bazajya batumirwa mu manama anyuranye maze bahatirwe kujya kwitangira igihugu , bakazajya boherezwa muri Congo mu mutwe wa M23 babumvisha ko bagomba kujya kurwana na base bakoze ibara (FDLR) ! Ngo akaba aribwo buryo bwo kuzana ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda bwa nyabwo ! Abazanga gukora icyo gikorwa bazajya bajyanwa ku ngufu kurugamba,unaniranye cyangwa agashaka gutoroka bakamwica !
 
Enfant soldat pour M23Urugero rufatika ni urw'uyu musore w'umunyarwanda witwa Pascal Manirakiza wageze i Kampala muri Uganda yakomeretse cyane nyuma yo gutoroka inyeshyamba zo mu mutwe wa M23!  Mu mezi atatu ashize uyu musore ufite imyaka 22 ukomoka mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru yafashwe avuye kwa mukuru we mu kagoroba yurizwa imodoka za zindi zizwi ku izina rya Pandagari, nyuma yajyanywe mu Kinigi aho yahuriye n'abandi bana bo mu kigero cye ndetse n'abavuye ku rugerero bazwi kw'izina rya Demob.
 
Aho mu Kinigi bahaherewe inyigisho basobanurirwa ko igihugu cyabo cyugarijwe bagomba kukirwanirira, basobanuriwe ko umuntu umereye nabi igihugu cyabo kurusha abandi ari Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ngo uha inzira abarwanya Leta y'u Rwanda bagashobora guhunga kandi ngo akaba ari we mwanzi ukomeye u Rwanda rufite ngo uretse ko abikora mu mayeri.
 
Nyuma yaho batandukanijwe hakurikijwe indimi z'amahanga (icyongereza, igifaransa) cyangwa izo mu karere (ikinyarwanda, ikirundi, igiswahili, uruganda, urukiga, urunyankore, urunyambo, uruhaya, ilingara, amashi n'izindi..) bashobora kuba bavuga ndetse n'ubundi bumenyi baba bafite.
 
Uyu muhungu Pascal yashyizwe mu bagombaga kujya muri Congo i Rumangabo, abandi boherezwa i Nasho n'i Gabiro hakurikijwe indimi bavuga n'ibihugu bashobora kuba bazi.

Pascal Manirakiza yageze i Rumangabo batangira kubaha imyitozo ya gisirikare n'uko we n'abandi bana bagera kuri 14 kubera ubuzima bubi ndetse no kuba batari biteguye kurwana intambara batazi ibyazo baratorotse ariko ntabwo byagenze neza kuko babarashe bose harokoka Pascal wenyine ariko nawe yakomeretse bikomeye. Yashoboye guhungira muri Uganda.
 
Muri make urwo ni urugero rw'uburyo Kagame Paul n'abambari be bagiye kumarira abana b'abanyarwanda ku icumu ,babashora mu ntambara zidasobanutse !
 
 
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development