Pages

Monday, 22 July 2013

Rwanda: Ifungwa n’ikurikiranwa rya Mme Ingabire Victoire Umuhoza ni ukubangamira bikomeye uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza bwemewe n’amategeko


Rwanda: Ifungwa n'ikurikiranwa rya Mme Ingabire Victoire Umuhoza ni ukubangamira bikomeye uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza bwemewe n'amategeko

Kigali, kuwa 22 Nyakanga 2013.
Kuri uyu munsi tariki ya 22 Nyakanga 2013 urukiko rw'ikirenga rwakomeje kumva ibisobanuro by'ubushinjacyaha ku myanzuro y'ubujurire yatanzwe n'abanyamategeko Me. Ian Edward na Gatera Gashabana bunganira umuyobozi mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, ufunzwe  ku mpamvu za politiki na leta  ya Generali Pahuro Kagame.
Me. Ian Edward akaba yasobanuriye urukiko ko uwo yunganira akurikiranwe hirengagijwe ibiteganwa n'ingingo ya 19 y'amasezerano mpuzamahanga ajyanye n'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ingingo ya 33 y'Itegekonshinga ry'uRwanda ku ngingo ijyanye no kuvuga icyo umuntu atekereza. Nk'uko abunganira Mme Ingabire babisobanura, kuba Mme Ingabire yaramaganye ibijyanye na Genocide yakorewe abatutsi  ariko akanasaba ko n'abakoze ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe na bamwe mu ngabo za FPR Inkotanyi  cyane cyane bikibasira ubwoko bw'abahutu nabyo babikurikiranwaho ndetse n'imiryango y'abazize ubwo bwicanyi bagahabwa uburenganzira bwo kwibuka no kuririrra ababo babiguyemo, ntibikwiye kwitwa gupfobya genocide yakorewe abatutsi nk'uko ubushinjacyaha bubihamya. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba Mme Ingabire yaravugiye iyi mvugo ku rwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi ndetse ngo akanatunga agatoki bamwe mu basirikare ba FPR-Inkotanyi ibi ngo bisobanuye ko yashakaga kuvuga ko habaye genocide ibyiri.
Abunganira Mme Ingabire kandi basobanuriye urukiko  uburyo uwo bunganira urukiko rukuru rwabuze itegeko rukoresha ngo rumuhamye icyaha cyo gupfobya genocide rukifashisha inyandiko y'uwitwa Yves Ternon iterekana n'igihe yakorewe rwakuye ku rubunga rwa Wikpedia kandi nyamara ntaho nibura urukiko rugaragaza ko uriya Yve Ternon ari impuguke mu by'amategeko.
Ikindi abunganira Mme Ingabirebaribanenze mu bujurire bwabo ni uburyo amategeko akoreshwa mu gushinja ibijyanye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya genocide ndetse no kuyipfobya avangavanze kandi adasobanutse. Ubushinjacyaha ariko bwo buvuga ko asobanutse ahubwo bukavuga ko impamvu abunganira Mme Ingabire batayumva ngo biterwa n'uko batazi ururimi rw' ikinyarwanda. Ikibazo cy'ingingo ziri muri iri tegeko zuzuye urujijo zinavangavanze Mme Ingabire n'abamwunganira bakaba baranakigejeje mu rukiko rw'ikirenga ariko rukagitera utwatsi narwo ruvuga ko zisobanutse nyamara nyuma yaho gato minisitiri w'ubutabera akaba yarahise ashyikiriza Inteko inshinga amategeko umushinga wo guhindura iri tegeko nawe yemeza ko ridasobanutse ko ndetse ritujuje ibipimo mpuzamahanga maze inteko ishinga amategeko nayo ikaba yaremeje ko ridasobanutse ubu rikaba ririmo kuvugururwa. Ibi ariko ntibibujije ko n'ubu iri tegeko ridasobanutse ryuzuye urujijo ririmo gukoreshwa mu gufunga inzirakarengane nyinshi !
Urubanza ruzakomeza ku munsi w'ejo ubushinjacyaha busoza ijambo ndetse hakaba hateganyijwe ko abareganwa na Mme Ingabire aribo Cpt Karuta Jean Marie Vianney, Major Uwumuremyi Vital, Lt Colonnel Habiyaremye Noel na Lt Colonnel Nditurende Tharcisse nabo bahabwa ijambo ryo gusoza . Mu gihe aba bazarangiza hakazaba hatahiwe Mme Victoire Ingabire Umuhoza n'abamwunganira nabo basoza.
Mu iburanisha ry'uyu munsi Mme Ingabire yanasabye urukiko ko rwakora uko rushoboye rukareba ukuntu rwakongera iminsi yo kuburanisha ku buryo uru rubanza rwarangirana n'uku kwezi kwa Nyakanga ku mpamvu z'uko mu kwezi kwa Kanama kwose hateganyijwe ikiruhuko rusange cy'abacamanza.  Abacamanza basa n'abashyigikiye iki cyifuzo kuko bavuze ko bagiye kureba uko babigenza ngo kuko nabo bifuza ko bajya mu kiruhuko uru rubanza rwapfundikiwe mu rwego rw'iburanisha.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development