Kigali, kuwa 11 Nyakanga 2013.
Mu karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama giherereye mu mirenge ya Bugarama,Muganza Kikundamvura na Nyakabuye haravugwa ikibazo gikomeye cyuko abaturage bahinga umuceri muri icyo gishanga ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'inzara nyamara bejeje umuceri.
Icyi kibazo kikaba giterwa nuko benshi mu bahahinga umuceri amakoperative yafatiriye umuceri wabo ,akababuza kuwugurisha,kuwutonoza ndetse akananga no kuwubasubiza ngo bajye kwishakira ahandi bawugurisha.Ababaturage ngo babwirwa ko umuceri bahinze ari ubwoko bubi kandi nyamara barahawe imbuto n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB. Ikindi kibazo bafite nuko na bake amashyirahamwe yaguriye umuceri yabaguriye ku giciro gito kuko cyavuye ku mafaranga 275 ku kilo cy' muceri udatonoye ubu bakaba bawutwarira 250 kandi nabwo ubu bakaba bagiye kumara amezi atatu umuceri wabo utwawe ariko batarishyurwa. Ayo makoperative abo bahinzi b'umuceri bashyizwemo ku ngufu asa nagamije kubanyunyuza imitsi gusa atitaye ku nyungu zabo bahinzi baba biyushye akuya ngo barebe ko bakwiteza imbere.
Ikigaragara ni uko aya mayeri yo gufatira imiceri yaba baturage agamije gutesha agaciro uyu musururo wabo kugirango babone uburyo bwo kububikaho urusyo babaha amafaranga bashatse maze ubundi bibonere inyungu zitubitse zo kwishyirira mu mifuka yabo umuturage asigare aririra mu myotsi. Ibi bikaniyongeraho imisanzu itagira ingano aba baturage bakwa batagishijwe inama nta n'uwemerewe kuba yanenga mwene iyi mikorere kubera kurengera umutekano muke ushobora kubikurikira.
Nkuko n'ubundi bimenyerewe muri aya makoperative abanyamuryango bayo bakunze kuyoborwa n'abantu b'abatsindirano batanashishikazwa n'inyungu z'abaturage ahubwo bagaharanira inyungu z'ababashyize muri iyo myanya.
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ribabajwe bikomeye n'ako kaga abaturage barimo aho inzara ibamereye nabi kandi bejeje nyamara icyi kibazo cyabo bagisangiye n'andi makoperative menshi mu gihugu kuburyo na minisiteri y'amakoperative isa n'iyagihungije amaso.
Turasaba dukomeje ko uburenganzira bw'umuturage bwakubahirizwa ndetse by'umwihariko ihame ryo kutavogera umutungo w 'umuntu nkuko biteganywa n'ingingo ya 29 ry'Itegekonshinga ry'uRwanda ibitegenya.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo
No comments:
Post a Comment