Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".
Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2013, Bwana Charles Ndereyehe, Umujyanama Ushinzwe Ingamba no Gusesengura Ibibazo n'Inzira za Politiki muri FDU-Inkingi, azatuganirira ku ngingo ikurikira:
"Demokarasi FDU-Inkingi ishaka ko isakara mu banyarwanda ni iyihe?"
Muzabe muri benshi.
Ni kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2013:
· saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
Kuwa kabiri, tariki ya 9 Nyakanga 2013:
· saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
· saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
· saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
· saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
· saa kumi n'imwe n'igice zo mu gitondo (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
· saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.
No comments:
Post a Comment