Pages

Sunday, 11 November 2012

Zimwe mu ntagondwa za FPR zirashishikariza abanyarwanda bari mu Rwanda kutajya mu ishyaka FDU rya Victoire Ingabire

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/11/zimwe-mu-ntagondwa-za-fpr-zirashishikariza-abanyarwanda-bari-mu-rwanda-kutajya-mu-ishyaka-fdu-rya-victoire-ingabire/

Zimwe mu ntagondwa za FPR zirashishikariza abanyarwanda bari mu Rwanda kutajya mu ishyaka FDU rya Victoire Ingabire

rpf-defeat.jpgMu gihe hamaze iminsi havugwa kwotswa igitutu kwa FPR mu mpande zose aho bigaragara ko iri shyaka rimaze gucika intege ku buryo budasubirwaho, bamwe mu bambari b'iryo shyaka bahagurukiye kurwanya abo mu mashyaka atavuga rumwe na Kagame aho bagenda bakwira igihugu cyose bashishikariza abaturage kutajya mu ishyaka FDU rya Ingabire ari nako babatera ubwoba bababwira ko bishobora kubagwa nabi. Ibi bikangisho ariko ngo abanyarwanda bisa n'aho ntacyo bikibabwiye kuko ngo FPR yabakoreye bibi ku buryo ngo batagifite ubwoba bwo kuba yagira icyo ibakoraho dore ko abo itambuye akazi ibambura utwabo kugeza ubwo babura n'urwara rwo kwishima.

Uku kwegera abaturage ibabuza kujya muri FDU kandi inabatera ubwoba ni nako igenda ibeshya bamwe ko badakwiye kujya muri iryo shyaka kuko ngo ari ishyaka ry'abantu bafite ibyaha ngo banasabira imbabazi ndetse ikanabizanamo amoko ibeshya abaturage ko iryo shyaka ari ishyaka ry'abahutu bashaka kugarura jenoside mu Rwanda. Nyamara abanyarwanda babeshywe kuva kera none bamenye ukuri ntibakibeshywa kuko akenshi FPR yagiye ikoresha iyo turufu kugirango ikomeze ijijishe abanyarwanda none ibintu byageze aho birasobanuka. Impamvu rero yo kwandika iyi nkuru ni ukugirango abanyarwanda bumve neza ko ikibazo kiri mu Rwanda atari amoko abantu bakomokamo ahubwo ko ikibazo ari abayitwaza ngo bakomeze bapyinagaze abanyarwanda kubera inyungu zabo bwite cyangwa iz'agatsiko kaba kari ku butegetsi.

Mu minsi ishize rero ngo hari umwe mu barwanashya ba FDU wabajijwe n'imwe mu ntore za FPR  impamvu yagiye mu ishyaka ry'abahutu kandi we ngo ari umututsi kandi ngo yarabaye n'umusirikari wa FPR maze undi na we amusubiza atarya iminwa ati nanjye ibya FPR ntubindusha ndabizi neza. Yarongeye ati mbese ko FPR yirukanye Kayumba yamwirukanye ari umuhutu? Ati mbese kwirukana Kayumba ukimika Rwarakabije byo bisobanuye iki? Yakomeje amubaza ati mbese Mushayidi ufunzwe burundu ni umuhutu? Nguko uko yamukuriye inzira ku murima ati ntimugakomeze kutubeshya mutujijisha ati kuko icyo dukeneye ni ukubuka u Rwanda twese nk'abanyarwanda kuko ikinyoma nta mwanya kigifite mu banyarwanda.

Mu by'ukuri n'ubwo hakiri bamwe mu banyarwanda bakiyumvamo isura y'ubwoko ariko biragaragara ko ubumwe n'ubwiyunge abanyarwanda ubwabo bashobora kubwiyubakira baramutse bagize ubutegetsi bubaha umwanya ukwiye wo kubwubaka. Aha ni naho hashobora kuva demokarasi n'iterambere nyaryo kuko abanyarwanda ubwabo baba bumva neza uburyo bagomba kwiyubaka no kubaka umusingi w'iterambere nyaryo. Ikibazo gihari ni uko leta ya Kagame ikomeza kubeshya abaturage kugirango batavuga ukuri bityo inyungu yari ifite mu kwimika ikinyoma zigaseseka ikabihomberamo.

Nyamara ariko igihe kizagera abanyarwanda bafate iya mbere bange ikinyoma bityo bahitemo inzira nyayo izabageza ku majyambere arambye no kuri demokarasi izira uburyarya n'uburyamirane. Gusa ababigisha amacakubiri mubime amatwi naho ubundi hari igihe ubumwe n'ubwiyunge bizashinga imizi mu rwa Gasabo abagishakira mu moko bamaramare.

Nkunda L.

Kigali City

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development