Pages

Sunday, 11 November 2012

Rwanda: Ingabire yatsinze Kagame mu rukiko yanga kwemera nyamara byaragaragaraga ahitamo kwitabaza tekiniki

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/10/ingabire-yatsinze-kagame-mu-rukiko-yanga-kwemera-nyamara-byaragaragaraga-ahitamo-kwitabaza-tekiniki/

Ingabire yatsinze Kagame mu rukiko yanga kwemera nyamara byaragaragaraga ahitamo kwitabaza tekiniki

kagame-vs-ingabire.jpgIgihe umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi ryanze kwemerwa n'ubutegetsi bwa Kagame ariwe Mme Victoire Ingabire yaburanaga ibyerekeranye no kwica nkana amategeko gukorwa na leta ndetse n'ubucamanza cyane cyane aho yerekanaga ko itegeko riteganya kandi rihana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ryanyuranyaga kandi ryavuguruzaga itegeko nshinga kandi bizwi hose ko itegeko nshinga ari ryo shingiro ry'andi mategeko, abacamanza bagera ku icyenda bo mu Rukiko rw'Ikirenga rwa Kigali bari bagize inteko yaciye urwo rubanza kimwe n'intumwa ya leta, bavuze ko iryo tegeko nta kibazo ryari rifite ko ngo ryari ryuzuye kandi ntaho ryavuguruzaga itegeko nshinga bityo bemeza ko ikirego cya Ingabire kuri iryo tegeko nta shingiro gifite. Hari taliki 18 Ukwakira 2012 mu gihe haburaga ibyumweru bibiri ngo Urukiko Rukuru narwo rusome urubanza Ingabire yaburanaga mu byaha yaregwaga hakaba harimo icy'ingengabitekerezo ya jenoside ari nacyo yari yararegeye mu rukiko rw'Ikirenga yerekana ko amategeko atubahirizwa.

Abumvise imikirize y'urwo rubanza baratangaye cyane uburyo abacamanza birengagiza ibintu bibonwa n'uwo ariwe wese n'utarize amategeko abasha kubyumva ariko bagira bati ntawe uburana n'umuhamba. Ntibyatinze ariko taliki 2 Ugushyingo 2012 minisitiri w'ubutabera Tharcisse Karugarama yagejeje imbere y'inteko ishinga amategeko umushinga w'itegeko ry'ingengabitekerezo ya jenoside ngo inteko iwemeze bityo ujye muri komisiyo uzasohoke ari itegeko rishya. Bamwe mu badepite bagaragaje ko batishimiye uwo mushinga w'itegeko ariko Karugarama yababwiye ko iryo tegeko ngo ritari risobanutse akaba ari nayo mpamvu ngo bagombaga kuwemera byanze bikunze dore ko yanababwiraga ko imiryango mpuzamahanga kimwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje kunenga iryo tegeko ko ritari risobanutse.

Nyuma y'uko uwo mushinga wakirwa mu nteko ishinga amategeko abantu bakurikiye iby'uwo mushinga bemeje ko Ingabire yatsinze leta ya Kagame ariko yanga kwemera ko yatsinzwe ahubwo ishaka izindi nzira zo kwikura mu kibazo ica ruhinganyuma ijya gusaba abadepite kwemera kukibi n'icyiza umushinga w'itegeko rihindura iryari risanzweho ari ryo Ingabire yari yabwiwe ko nta kibazo rifite. Mbese buriya abacamanza baciye ruriya rubanza bumva badafite ikimwaro cyo gukoreshwa ibyo nabo babona ko bikocamye bakabyita bizima? Aha kandi ni naho abantu benshi bahera bavuga ko mu Rwanda ubucamanza butigenga kuko ntibyumvikana ukuntu abacamanza bafata icyemezo bwacya minisitiri akakivuguruza ba bacamanza ntihagire n'iyo mu nda ijorora.

Ngaho rero aho benshi bahera bemeza ko ubucamanza bwo mu Rwanda butigenga ndetse ko Ingabire yatsinze leta ya Kagame n'ubwo yanze kwemera gutsindwa ngo itava aho yerekana ko Ingabire afite ukuri bikaba byatuma rubanda imubonamo umuyobozi uhamye wayobora u Rwanda mu nzira zirashe. Gusa banahera aho bemeza ko n'ibindi byaha bamushinje byari ibihimbano bigamije kumushyira kure y'ikibuga cya politiki mu Rwanda ariko nabyo ni ukwibeshya kuko gukina politiki bikorwa mu buryo bwinshi kuko n'aho afungiwe ari ubundi buryo bwo gukora politiki ari nabyo bikomeza gutuma leta ya Kagame ikomeza kumungwa no gutakaza imbaraga kugeza n'ubwo yirukankira kwivuguruza isaba ko hatorwa amategeko Ingabire amaze kwerekana ko akocamye.

Umusomyi wa RLP

Nyarugenge/Kigali

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development