Pages

Friday, 23 November 2012

RDC : Tanzaniya ngo igomba gutabara, ifatwa rya Goma ribangamiye umutekano wayo !

Vendredi 23 novembre 2012
http://koaci.com/photo_art/mini1/1353663095.jpg
Ku kibazo cy'intambara yo muri Congo , Leta ya Tanzaniya yamaganye ifatwa ry'umujyi wa Goma na M23. Ministre w'Ububanyi n'amahanga wa Tanzaniya yaneguye uburyo ingabo za Loni zabyitwayemo ; ngo niba badashoboye kurwanya M23 ishyirahamwe rya SADC ryo ryiteguye gukora ako kazi.
 
Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tanzaniya Bwana Membe yamaganye ifatwa ry'umujyi wa Goma na M23 kuko ifatwa ry'uwo mujyi rishobora guhungabanya umutekano w'akarere kose.Abantu benshi batuye uwo mujyi bazahungira mu bihugu bituranye na Congo harimo na Tanzaniya. Bwana Membe yagize ati : « Turamagana cyane ifatwa ry'umujyi wa Goma ryakozwe na M23 ndetse n'imigambi y'uwo mutwe yo kuvuga ko uzatera n'umujyi wa Bukavu n'utundi turere. Icya mbere gituma twamagana icyo gikorwa ni uko bibujijwe kandi bikaba bitemewe n'amategeko. Icyakabiri ni uko iyo ntambara nikomeza bizagira ingaruka z'ubuhunzi. Abaturage benshi bazahunga imirwano bazaba impuzi mu gihugu cya Tanzaniya no mutundi turere ». Membe yababajwe cyane n'imikorere  ndetse n'amategeko y'umuryango w'abibumbye adatanga uburenganzira ku ngabo zawo zigera ku bihumbi 17 zitashoboye kurwanya umutwe wa M23.
 
Membe yasabye umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye guha ingabo za loni MONUSCO ziri muri Congo uruhushya rwo kurwanya umutwe wa M23 ; niba izo ngabo za loni zinaniwe kurwanya umutwe wa M23, umuryango wa SADC (umuryango w'ibihugu byo muri Afurika y'amajyepfo) witeguye gutanga ingabo zo kurwanya M23.
 
Kubera ifatwa ry'umujyi wa Goma n'imirwano ikaba ikomeje mu gihugu cya Congo ,umuryango wa SADC hamwe n'ibihugu bituriye ibiyaga bigari bizahurira muri Uganda ejo kuwa gatandatu taliki ya 24/11/2012 kugirango bashyireho umutwe w'ingabo ugomba kurwanya M23 n'indi mitwe ihungabanya umutekano muri Congo. Igihugu cya Tanzaniya  kiteguye kohereza ingabo 500 kandi akaba aricyo kizayobora uwo mutwe w'ingabo mpuzamahanga uzaba ugizwe n'abasilikare ibihumbi 4.
 
Umuyobozi wa politiki w'umutwe wa M23 Jean Marie Runiga Lugerero , uyu munsi kuwa gatanu arabonana na Perezida Museveni i Kampala, akaba yatangaje ko inyeshyamba za M23 zidashobora kuva mu mujyi wa Goma, kiretse Kabila yemeye kugirana imishyikira itaziguye n'uwo mutwe. Kabila yavuze ko ashobora kuzasuzuma ibyifuzo bya M23 ariko kugeza ubu ntaremera kugirana imishyikirano n'uwo mutwe. Leta ya Congo ivugako aho kugirana imishyikirano na M23 izayigirana n'u Rwanda kuko arirwo rutera Congo rwikingirije M23. Umuryango w'abibumbye , igihugu cy'ubwongereza na Leta zunze ubumwe z'Amerika nabyo bibona ko u Rwanda arirwo ruyobora M23 kuburyo abayobozi b'ibyo bihugu basabye Kagame Paul gusaba M23 kuva mu mujyi wa Goma kuko bazi neza ko awufiteho ububasha.
 
http://www.therwandan.com/ki/files/2012/11/Karegeya-Patrick-216x300.jpgKugeza ubu ibyifuzo bya M23 ntibirasobanuka kuko isaba knjizwa mu nzego za gisilikare niza gisivili za Congo kandi n'ubundi abagize uwo mutwe aribo bikuye muri izo nzego. Abasilikare b'uwo mutwe ntibashaka ko bashyirwa mu tundi turere twa Congo ariko bakavuga ko bashaka gufata congo yose bagakuraho kabila. Uwo mutwe wifuza ko abakongomani bari mu mahanga n'amashyaka ya politiki byatumirwa muri iyo mishyikirano ariko abo bose bakaba batemera uwo mutwe n'ibyifuzo byawo. Kuri ibi bibazo by'intambara ya Congo inararibonye Coloneli Patrick Karegeya yagize ati : « Perezida Kagame ubwe yarivugiye ngo wirukankana umuntu yagera aho akabura aho ahungira akakugarukana, n'abanyarwanda ntabwo bagombye gutekereza ko abanyekongo bazahora biruka , hari igihe bazagera aho bagahagarara kuko n'ubwo bafite ibibazo nta muntu ukunda gutegekwa n'abanyamahanga mu gihugu cye ».
 
Kuba M23 isaba imishyikirano ,biragaragaza neza ikibazo u Rwanda rufite; u Rwanda rwahagarikiwe imfashanyo kubera gushinga no gushyigikira uriya mutwe wa M23 , kandi rukomeza kubwira amahanga ko ikibazo ari icy'abakongomani ko ntaho ruhuriya nacyo ; bityo niba Congo yemeye gushyikirana na M23 izaba ituye u Rwanda umuzigo ururemereye cyane kuko ruzavuga ko ibibazo ari iby'abanyekongo , ko rwarenganye rugashinjwa ibya Congo kandi ari politiki yayo mbi !
 
Impuguke mu bya politiki mubumenyi bw'isi (géopolitique)  Saïd Abbas Ahamed iri i Rouen mu gihugu cy'Ubufaransa  ivuga ko M23 idashobora gufata no kugenzura igihugu cyose cya Congo ikoresheje abasilikare ibihumbi 3 gusa ifite ,ko iramutse ibigezeho byaba bitewe n'inkunga y'abasilikare n'ibikoresho by'igihugu cy'u Rwanda n'Uganda. Iyo mpuguke isanga ibyo gufata Kinshasa ari igikangisho cyo kugira ngo Kabila yemere gushyikirana n'izo nyeshyamba.

 
Veritasinfo

http://www.veritasinfo.fr/article-rdc-tanzaniya-ngo-igomba-gutabara-ifatwa-rya-goma-ribangamiye-umutekano-wayo-112746887.html  
 

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development