Pages

Monday, 19 November 2012

Umujyi wa Goma ukomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/19/umujyi-wa-goma-ukomeje-kuba-isibaniro-ry%E2%80%99imirwano-hagati-yingabo-za-kongo-ninyeshyamba-za-m23/

Umujyi wa Goma ukomeje kuba isibaniro ry'imirwano hagati y'ingabo za Kongo n'inyeshyamba za M23
Posted on novembre 19th, 2012 par rwanda-in-liberation
Muri iyi minsi haravugwa imirwano y'inyeshyamba za M23 zihanganye n'ingabo za Kongo FARDC hamwe n'iza Loni MONUSCO aho ubu imirwano ikaze ibera mu mujyi wa Goma inyeshyamba zishaka gufata uwo mujyi ariko ingabo za Kongo zikomeza kurwana ngo umujyi udafatwa. MONUSCO yo ngo ntiyagaragaye muri iyo mirwano umuntu akaba yakwibaza icyo Loni irimo gutekereza kuri iyi mirwano kikamuyobera.
Niba Loni yananiwe gukemura iki kibazo amazi atararenga inkombe ni ikindi kimenyetso cyo kunanirwa k'uyu muryango n'ubwo igihe cyose ibintu bibera mu karere k'ibiyaga bigali iba ihari kandi ntigire icyo ikora nyuma ikazasaba imbabazi ivuga ko ntacyo yashoboye gukora ngo ihagarike iyicwa ry'abaturage. Ibi byo kwiyerurutsa kwa Loni nabyo ntacyo bimaze mu gihe iba yananiwe gutabara ngo ihoshe imvururu.
Intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo ishobora kuba ndende kandi igatwara ubuzima bw'abantu benshi. N'ubwo ku ruhande rwa Kongo I Goma nta mubare w'abamaze kugwa mu mirwano yabaye guhera mu gitondo cy'uyu munsi taliki 19 Ugushyingo 2012 ariko ibisasu byaguye mu Rwanda I Rubavu biva I Goma bimaze guhitana umuntu umwe. Iki ni ikimenyetso ko ahabera urugamba bikomeye.
Leta ya Kongo ngo yaba kandi yasabye abasirikari bayo kuva I Goma bakajya kurwanira I Bukavu. Ese Kongo igira abasirikari bamwe gusa ku buryo baba barwanira I Goma bakahava bakajya kurwanira I Bukavu? Iyi ni ikinamico idasobanutse. Gusa hari igishobora kuba cyihishe inyuma y'iyi kinamico. Wenda ni rimwe mu mayeri y'intambara ku mpamvu umuntu atamenya uretse ubikora. Gusa ikigaragara ni uko inzira y'irangira ry'iyi ntambara ikiri ndende ariko hari n'amakuru avuga ko ishobora kuzarangirira ku wayishoje ariwe Kagame. Aya makuru n'ubwo ntawayemeza neza ariko nta n'uwayahakana kuko nta n'uzi impamvu Kagame yashoje iriya ntambara.
N'ubwo abantu bizeraga ko imirwano yahagaze mu masaha ya nimugoroba ariko mu masaha ya nijoro hakomeje kumvikana amasasu ku buryo byumvikana ko mu gitondo cyo kuwa 20 Ugushyingo 2012 Goma izakomeza kuba isibaniro ry'impande zombie. Hari abavuga ko ingabo za FARDC zavuye mu mujyi zikawusigira FDLR ari nazo zihanganye n'ingabo za M23 za Kagame. Aya makuru ntaremezwa n'uruhande urwo arirwo rwose rurebwa cyangwa rukurikiranira hafi iyi mirwano. Hari kandi n'andi makuru yemeza ko mu ngabo za M23 zishwe harimo abasirikari b'u Rwanda banazwi neza n'amapeti yabo ndetse ngo n'abafashwe mpiri mu mirwano iherutse ya Kibumba nabwo ngo hafashwemo abanyarwanda.
Iyi ntambara rero irakaze ku buryo uwabeshya yavuga ko azi iherezo ryayo ndetse n'igihe izaherera kuko mu myaka yashize CNDP yashatse kwigarurira umujyi wa Goma Amerika isaba Kagame kuyibuza birakunda ariko kuri ubu siko ibintu bikimeze. Kagame na we arasa n'uwariye umwanda ku buryo atacyumva ibyo abanyembaraga bamusaba. Umuntu yagira ati reka dutegereze turebe iherezo ariko ikigaragara cyo ni uko iryo herezo Atari ryiza na busa.
Karasanyi G.
Rubavu

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development