Pages

Wednesday, 21 November 2012

Mr Kagame Paul ni "Superman" ? By Lieutenant Mugisha.

http://www.leprophete.fr/2012/11/21/mr-kagame-paul-ni-superman-by-lieutenant-mugisha/#permalink



Mr Kagame Paul ni "Superman" ? By Lieutenant Mugisha.

112012









----- Mail transféré -----

De : Muvunyi James <muvunyijames@yahoo.fr>

À : "nahimanathom@yahoo.fr" <nahimanathom@yahoo.fr>

Envoyé le : Vendredi 16 novembre 2012 16h51

Objet : Mr Kagame Paul ni "Superman"! By Lieutenant Mugisha.







Bwana Padiri Thomas, jye nk'umusirikari wabaye muri sevices nyinshi z'igihugu bikampa kumenya neza neza uwo Mr. President Paul Kagame ariwe, bituma nenga bamwe na bamwe biha kumutuka ibitutsi nk'aho ahubwo bakoresheje icyo gihe kugirango bashyire hamwe mukurwanya uriya munyagitugu kabamba, jyewe mpamya ko ibimenyetso byose muziho bimugira number one imbere ya Hitler warumaze kuri uwo mwanya imyaka irenga 50. Ubundi jye ndi umusirikari muri RDF nkaba mfite ipeti rya Lieutenant. Narwanye intambara nyinshi harimo iyo kubohora u Rwanda, nkomeza Congo dukuraho Mombutu, ndwana iyabacengezi, ariko noneho turarambiwe rwose.



Nk'ubu niyiyihe mpamvu umuntu yatanga ituma turwana muri congo nanone? Ubwa mbere tujyayo ndabyemera rwose kuko twari tugifite morale yo kurwana kandi uriya munyagitugu Marchall Mombutu yagombaga kuvaho. Iyo duhita duhagarikira aho, umubare munini w'abanyekongo barikujya badukomera amashyi batwita intwali. None ababifitemo inyungu barashyekewe kugezaho noneho bwa butwali barikutubonamo, bugiye kuba kuvumwa gutyo tukaba ibivume kuribo. Yemwe na Nyakwigendera Frederick Chiluba wigeze kuyobora igihugu cya Zambia, rimwe general Kagame asubiye kumwaka inzira yo kujya gukuraho Laurent kabila, uriya mugabo yamukuriye inzira kumurima aramubaza ati " ese uyu ushaka gutera ubushize ko ariwe mwazanye mubiro byanjye kunsaba inzira ibageza Kinshasa byoroshye, ngo mugiye gukuraho Mombutu kuko ari umunyagitugu akaba ashaka no kugutera, noneho Kabila Laurent uramuziza iki?" Kagame azinga umunya arakomeza ajya gutera Congo atumviye inama y'abakuru.



Ariko ibyo byose nkanjye uzi Kagame neza, urebye ibyo uwiyise Mbangurunuka Paul hanyuma ukaba warabaye no muri system ya kagame noneho akarusho ukabana nawe cyangwa ukaba muri services zituma umenya amakuru ye umunsi kuwundi, uhita ubonako uyu Mbangurunuka azi Kagame cyane, bakoranye cyangwase wagirango baranabana none Kagame akaba yaramwanduje imico ye. Biriya yandika na Kagame yiherereye ngirango niko yakwandika kuko ari ibitutsi, agasuzuguro, kugira abantu ubusa, kwanga ubwoko bwabahutu, kwicana, nibintu twiyiziye kuri Afande Kagame rwose kuva Uganda kugera ubu. Ariko jye ikindi nsanga gitera ibi byose Afande, ni kukubera ikintu nakwita ko arikurwego rwohejuru nkaba namwita "superman" kubera iyi mpamvu :



*Kagame ni President w'igihugu, akaba Major General, noneho akaba numukire wo murwego rwo hejuru.



*Kuba ari perezida en plus w'umunyagitugu, bimuha kumva ko atakiri umuntu usanzwe.



Noneho kuba ari umusirikari w'ipeti ryo murwego rwa Jenerali, bimuha kumva ko imisozi yose ariye kuko nkatwe abasirikari, ririya peti nturitekereza gusa ahubwo urarita, urifite aba sa nk'ikigirwamana, ndavuga mugisirikare. Kagame ni umukire wongereho ko akize koko, afite amabiliyoni yamadolari. Bigatuma abasha guca agahigo kuriyisi ko ariwe muntu washoboye gukoresha(engager) abantu bafite CV(curriculum vitae) ziteye ubwoba. Urugero ntiruri kure, iyo urebye cv ya Mr Tony Blair, ukareba iya Bill Clinton, Bernard Kouchner,Andrew Mitchell, Frederick Chiluba, nabandi uhita ubonako Kagame ajya yiherera akikomanga mugatuza akivuga ko ari igihangange.





Ikindi gituma aca umuhigo ku isi, wenda akaba yawukurwaho mubindi binyejana (usibye ko ntabikeka), nukuba ariwe muperezida kumyaka micye(under 50 years) yarabashije kwica abaperezida barenze bane mubihugu birenze bibiri. Aha ndavuga, President Melchior Ndadaye-oct 21, 1993-, President Habyarimana Juvenal na Preseident Ntibantunganya Cyprien-Apr6, 1994-, Laurent D. Kabila, jan18,2001. Ibinoneho bikiyongeraho kuba ariwe muperezida wabayeho mumateka yisi, washoboye kwica abaturage(civilians) barenga miliyoni eshanu kandi akiri muto, akabasha kwica abaturage mubihugu birenze bitatu kandi ntabihanirwe. yarishe Uganda akiri Maneko, yica abaturage b'i Burundi, mu rwanda ho nigitambambuga kirabiziko yarimbaguye cyane cyane ubwoko bw'abahutu, no muri Zaire(Congo yubu) nuko yarabamaze.



Ibi byose bikamuha ubutwali bwo kumva ko ari igihangage kandi koko ni superman, nonese wishe abaperezida noneho usibye nabigihugu cyawe wishe nabibindi bihugu, wogeyeho nabaturage babyo, ibimenyetso birahari noneho aho gutabwa muri yombi ngo ubibazwe, amahanga ahisemo kwigira impunyi kubera kugutinya cyangwa gutinya inyungu bagufitemo. Ubwose aho utari superman nihe?





Uretse nibyo, Afande kagame azwiho kuba mumateka y'igisirikare ariwe mugaba w'ingabo wishe abatware benshi bingabo ayoboye haba kugihe cyabami cyangwa kuri repubulika. Yarishe late General Fred Rwigema(birashoboka ko ariwe), yica commander Intare batinya kayitare, yica Lt cano Adam Waswa, yica Capitain Sam Byaruhanga( kuko Capiteni Mustafa wamurashe, ubu ni umuyobozi muri gare ya Kayonza, iyo Kagame aba atabifitemo uruhare Mustafa nawe yariguhita akubitwa agafuni), yica commander Muvunanyambo, yica Colonnel Lizinde, yica Lt colonnel Karangwa, Lt colonnel Rutayisire, yica Major Birasa, Major Alexis, Colonnel Ndugute aka Karisoriso, yica colonnel Bagire, yica colonnel Ngoga, nabandi. Aba bose bishwe bari ba commanders bubahwa bakunzwe cyane nabagenzi babo hamwe nabo bakuriye. Ntanumwe muri bagenzibabo wigeze avuga ati reka tubahorere kuko wenda ejo nijye utahiwe. Yongeraho nabasirikari batoya bamwe bazira amaherere gusa.





Ubu ntamumaneko w'umuhutu ukiba muri RDF, bose tukirangiza intambara yo kubohora u Rwanda, yagiye abica urusorongo bikitwa ko bazize urugamba rw'abacengezi cyangwa intamabara ya Congo. Kandi abo bamaneko babahutu baribenshi cyane kuko nibo badufashije za recruitments zimbere mugihugu nibindi nko kurekinga, .. Ibyo byose bituma Kagame akomeza kuba superman akumva ko ntawamukoraho, ko yakwica bagaceceka cyangwa bagakoma mumashyi.





Ikindi cyarurangiza, ni ukuba Kagame ari igisambo akiba kumanywa yihangu ntihagire umufata cyangwase ngo amubwire kugarura ibyo yibye. Yaribye congo, arayiba umutungo wayo wose abantu barebera nubu aracyayiba ntawigeze amuhagarika. Bituma agura amadege, amazu, abantu, ....kugeza abaye umuherwe mubaherwe. Rwose afande uwari kumubaza 1000000Usd muri za 1995, ntayo yarikubona yari umukene twese turamuzi. Ejobundi agiza atya ati ariko ubundi ko niba mumahanga ntibamfate cyangwa ngo hagire ukopfora, ni kuki njya kwiba hanze gusa nsize iwanjye? Aba akubisaho ikigega (Agaciro Development funds) ngo buri munyarwanda arohemo, atitaye ko haruwaburaye cyangwa waburaye ejo cyangwase uzaburara ejobundi kubera ubukene bunuma mubene gihugu. Miliyari zimaze kwisukamo, doreko zajugunywemo arinyinshi kuko naza Minisiteri zibwe muri siyasa utwo zazigamiye guteza imbere abaturage Kagame nibyegera bye baba baraducyocyoye. Kugirango ibyegera nabyo abitere kuko ntawe agirira

impuhwe, abihuma amaso ajyana nabyo guceza i Boston muri USA bitahira ibyo.



Nonese niba mvuze ko Kagame ari superman haraho mbeshye ko nizo miliyari ntawigeze atera urutoki hejuru yaba ari senateri, minisitiri cyangwa depite ngo babaze nibura imicungire y'icyo kigega cyangwa amafaranga, ngo babaze nibura gahunda yacyo. Genda superman, uturenzeho twese tuzagukizwa na Nyagasani gusa. Kagame arica ntawuvuga, ariba ntawukoma, arafunga inzirakarengane, abantu bakaba ibiragi, aricisha inzara abaturarwanda, bagahekenyera amenyo munda gusa.



Ninde uzadukiza uyu munyagitugu? No one knows, kereka Imana gusa niyo izakora ibitangaza byayo!





Lieutenant Mugisha, Rwanda.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development