Mu gihe hamaze iminsi havugwa amakuru ajyanye n'urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro mu ntara y'Uburengerazuba bafunzwe kubera ko bemera ibitekerezo bya FDU ishyaka ritaremerwa na leta ya Kagame, mu gihe kandi hamaze iminsi havuga iby'amanama abayobozi b'uturere hirya no hino bakoresha amanama bifashishije inzego za gipolisi na gisirikari mu gutera abaturage ubwoba bababwira ko uwo bazumva ari mu ishyaka FDU bazamuca umutwe, mu gihe ndetse amakuru aherutse gutangazwa mu ntangiriro z'iki cyumweru avuga uburyo rumwe mu rubyiruko rutuye mu kagali ka Nyarutarama umurenge wa Remera akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwahaswe ibibazo n'inzego z'ubutegetsi n'iza polisi, mu gihe mu mpera z'ukwezi gushize abayobozi b'uturere twa Rutsiro na Nyagatare Byukusenge Gaspard na Atuhe Sabiti Fred bakoresheje amanama mu turere bayoboye bakihanangiriza abaturage ko bazabakorera ibya mfura mbi mu gihe bazamenya ko baba mu ishyaka rya FDU, ubu noneho haravugwa umuyobozi w'akarere ka Gasabo usaba bamwe mu bari muri FDU kwemera gukorana na we ndetse n'intore za FPR zisaba bamwe mu baba muri FDU kwemera amafaranga bakajya bazinekera.
Muri iki cyumweru kirangira umuyobozi w'akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yagiye ku muturage w'inshuti ye utuye mu murenge wa Kacyiru abaza niba hari aba FDU bari muri uwo murenge bamubwira ko bahari maze asaba ko bamutumiriza umwe muri abo maze bamuzanira umwe mu basore batuye hafi aho. Igihe uwo musore yari ahageze yabajijwe ishyaka abamo asubiza ko aba muri FDU maze Ndizeye Willy amubaza icyo yamuha kugirango bakorane umusore amubwira ko yumva ntacyo yumva akeneye cyane cyane ko ngo we ari n'umunyeshyaka usanzwe nta buyobozi afite muri iryo shyaka bityo ko yumva ntacyo bimaze kuba yava aho ibitekerezo bye bimwemerera kuba akajya aho atabona impamvu agomba kujyayo. Ndizeye Willy akaba yarabajije uwo musore niba hari abandi bagenzi be batuye muri ako gace babana muri iryo shyaka amusubiza ko bahari benshi ndetse ko nta n'aho bahuriye n'abari muri FPR.
Ibi bibaye nyuma y'ukwezi kumwe intore za FPR za maneko zisanze undi musore kunzu y'ubucuruzi iri hafi y'umuhanda uva Kimihurura ujya Kacyiru izwi ku izina rya Kigali Business Center KBS zimusaba ko azifasha kujya aziha amakuru y'iby'ishyaka rya FDU ngo zikamuha miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko uwo musore azikurira inzira ku murima azibwira ko icyo akeneye atari amafaranga y'ubusa ahubwo ko akeneye kwikorera uturimo twe tw'ubucuruzi buciriritse akiberaho mu mahoro. Amaze kubahakanira ko atazabakorera icyo kiraka batangiye kumutera ubwoba ndetse baza no gutera amahane ku buryo abantu bari hafi aho baje kureba ibibaye babaza uko ibintu bimeze uwo musore avuga ko abo bantu bashaka kumuha akazi ko kujya abanekera muri FDU ariko ko kuneka atari ko kazi ke. Babajije abo bantu niba koko icyo ari cyo bapfaga n'uwo musore babaye nk'ababura icyo bavuga kuko mu by'ukuri ntawe ushobora guhatira undi kwemera akazi amuhaye. Ibintu byaje guhosha izo ntore z'abamaneko zibuze icyo zivuga zigenda zirakariye uwo musore zinamutera ubwoba ko zizamugirira nabi. Uwo musore akaba yarafunzwe kenshi muri gereza yo kwa Kabuga iri i Gikondo kubera ahanini kutavuga rumwe na FPR.
Ibi byose biraba mu gihe amahanga na Loni bakomeza kurega u Rwanda kuba rufasha inyeshyamba za M23 kuyogoza akarere ka Kongo y'uburasirazuba aho icyegeranyo cy'impuguke za Loni cyaraye gishyizwe ahagaragara kinemezwa bidasubirwaho n'inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe amahoro ku isi n'akanama ka Loni gashinzwe ibihano kemeza ko u Rwanda rufasha izo nyeshyamba ndetse hanavugwa ko amafoto yafashwe n'ibyogajuru yemeza neza ubwo bufatanye. Ibihano bikaba nabyo bishobora gufatwa mu minsi iri imbere n'ubwo bimwe mu bihugu by'Uburayi bivuga ko icyo cyegeranyo gifite ishingiro ibihugu bisanzwe bifasha u Rwanda byari byarahagaritse by'agateganyo inkunga byageneraga u Rwanda nk'Ubwongereza bikaba byemeza ko iyo raporo ari ukuri kandi ko mu kwezi gutaha bizasubira kureba ibyerekeranye n'iby'izo mfashanyo zahagaritswe ariko binavuga ko iyo raporo izashingirwaho ku buryo budasubirwaho mu gufata imyanzuro kuri icyo kibazo.
Biragaragara rero ko FPR igeze aho mukeba wayo MRND yari igeze ijya guhirima. Kagame n'agatsiko ke bakaba bakomeje gutarataza ngo barebe ko bagundira ubutegetsi nyamara burya iyo amahanga yaguhagurukiye abaturage nabo batangiye kukuvaho ku mugaragaro ni ikimenyetso cy'itembagara ry'ubutegetsi n'ubwo mu Kinyarwanda bavuga ngo akaboko kabufashe kaburekura bagaciye. Kagame bikaba bigaragara ko azanyura inzira idatandukanye cyane n'iyo yanujijemo mukeba we Habyarimana niba we n'agatsiko ke bakomeje kunangira imitima. Urabe wumva mutima mucye wo mu rutiba
Nkunda L.
Kigali City
No comments:
Post a Comment