Minisitiri w'Itangazamakuru wa Kongo yemeza ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagabye igitero cyafashe umujyi wa Goma
Lambert Mende, Minisitiri wa Kongo ushinzwe Itunamaho.
Mu kiganiro Umuvugizi wakoranye na bwana Lambert Mende, minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru, akaba n'umuvugizi wa guverinoma, yemeza ko Leta ye ifite gihamya zerekana ko ari ingabo z'u Rwanda (Rwanda Defence Forces-RDF) zagabye igitero i Kibumba kw'itariki ya 15/11/2012. Lambert Mende yemeza ko icyo gitero cyari kiyobowe na General Major Ruvusha Emmamuel, ari na we waje gufata aho hantu, yitwikiriye umutaka w'inyeshyamba za M23.Ifatwa rya Kibumba ryaje korohereza ingabo za RDF gufata umujyi wa Goma, ibi bikaba byarabaye nyuma y'aho Brigades n'ama batallions yari ayobowe na Gen Ruvusha Emmanuel, yahawe amabwiriza yo gusubira mu Rwanda shishi itabona. Nyuma yo kwigarurira Kibumba na Sake, ingabo za RDF zikaba zaranyuze ku mupaka wa Ruisha zisubira mu Rwanda.
Minisitiri Mende yagize, ati : "Dufite za gihamya zerakana neza ko General Major Ruvusha yasubiye inyuma hamwe n'abasirikare yari ayoboye, asimburwa na Brigadier General Gatama. Dufite za gihamya zijyanye n'amafoto yabo hamwe n'izindi gihamya zerekana neza ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagabye ibitero kuri Goma, nyuma yo kwigarurira Kibumba".
Minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru yanatangarije Umuvugizi ko banafashe abasirikare babiri ba RDF, umwe akaba afite ipeti rya Lt Colonel, undi akaba ari umusirikare wo hasi witwa SGT Claude Rugamba, aba bombi bakaba barafatiwe mu mirwano yabereye i Kibumba. Lambert Mende yakomeje adutangariza ko Leta ye inafite za gihamya zitandukanye, tutashatse gutangaza, zerekana neza ko ari abasirikare ba RDF bagabye igitero cyagose umujyi wa Goma, kikaza kuwufata bitagoranye, uyu mujyi wa Goma ukaba ukiyoborwa n'ingabo z'u Rwanda, zihishe inyuma y'inyeshyamba za M23.
Andi makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko, nubwo General Ruvusha bivugwa ko yavuye muri Kongo, atari byo kuko akiyoboye Division ya Brigade hamwe n'amabattalions agera kuri atatu, ari ku nkengero z'umupaka wa Kongo, akoresha mu kugaba ibitero bya rwihishwa bishyigikira ingabo za M23 kugirango zivune iza Leta ya Kongo (FARDC). Iyo abo basirikare barangije kurwana muri Kongo, bategekwa gusubira mu birindiro byabo biri mu Rwanda.
Mu gihe ingabo za FARDC zari zihanganye n'iza RDF, ifatanyije na M23, ingabo za FARDC zibifashijwemo na Monusco, zashoboye kwigarurira ikiraro hamwe n'umujyi wa Madenga, Kawungu, n'indi mijyi igera kuri itatu yakuwe mu maboko ya M23. Ubu twandika iyi nkuru, haravugwa ko ingabo za FARDC zongeye kwisubiza umujyi wa Sake, wari warigaruriwe n'inyeshyamba za M23.
Minisitiri Mende yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira abanyekongo hamwe n'isi muri rusange, ko intambara ingabo za Leta ya Kongo zirimo kurwana, ntaho ihuriye na M23, ko ahubwo ingabo za FARDC zirimo kurwana n'abasirikare b'u Rwanda (RDF), iyo mirwano ikaba iyobowe na Gen James Kabarebe ubwe, ukomejye kugenda agura abasirikare ba FARDC aho babarizwa hirya no hino mu ma brigades atandukanye, kugirango bayoboke umutwe wa M23 cyangwa bafatanye n'indi mitwe y'iterabwoba ikomeje kwifatanya na M23 ndetse na RDF mu gushaka kwigarurira ibice byinshi bitandukanye by'igihugu cya Kongo, ibice bikungahaye cyane ku mabuye y'agaciro, nk'inzira yonyine yo gukomeza gusahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Gasasira, Sweden.
http://www.umuvugizi.com/?p=7102
No comments:
Post a Comment