Umunsi wo kurwanya ikinyoma mu Rwanda
IKIGO kirwanya umuco wo KUDAHANA no KURENGANYA mu Rwanda
(Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR),
Rue de la Colonne, n°54/4 à 1080 BXL.
Tél 32.81/60.11.13, GSM: 0476.701.569 et 0487.616.651
e-mail :cliir2004@yahoo.fr
Twibutse ko Umunsi wo kurwanya IKINYOMA mu Rwanda uzajya wizihizwa tariki ya 21 Ugushyingo (le 21 novembre de chaque année) buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2012, uwo munsi uzizihizwa bwa mbere kuwa gatatu tariki ya 21/11/2012. Hateganijwe Ikiganira-mpaka kuwa kabiri tariki ya 20/11/2012 kuva 18h kugeza 21h aho bita « Mu gisaza » kuri Rue Marcq, n°25 muri 1000 Bruxelles.
Mu Rwanda : Ikinyoma cyabaye umukenyero n'umwitero ?
Twakirwanya dute ? Twafasha abanyarwanda kwigobotora ingoma y'ikinyoma n'umuco wo kubeshya no kubeshyera ABANDI gute ? Twarwanya dute abamburira abandi muri Gacaca ? GACACA zashyizweho zikarenganya kandi zikabeshyera inzirakarengane. Gacaca zikatira abantu bazima n'abantu bapfuye mbere y'intambara na jenoside ya 1994 bagamije kubatwara umutungo wabo ? Twarwanya gute abacamanza ba Leta ya Kagame BARYA Imanza, babeshyera inzirakarengane zitabarika bakazifungira ubusa kandi imitungo yazo ikigabizwa n'ibisahiranda bishyigikiwe n'Ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI ?
Ababeshyi bafite akahe kamaro mu butegetsi bwa FPR ?
Amaherezo yutwo dutsiko tw'ababeshyi n'ayahe ?
IKIGO kirwanya umuco wo KUDAHANA no KURENGANYA mu Rwanda (CLIIR) kirabatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba kuwa Kabiri tariki ya 20/11/2012 kuva 18h kugeza 21h aho bita « Mu gisaza », Rue Marcq, 25 muri 1000 Bruxelles.
Kujyayo na Métro, uhagarara kuri Métro Saint Catherine ugasohoka ugana imbere yawe mu cyerekezo Métro ikomeje kugendamo. Abazaza mu modoka haboneka parking zihagije. Muzaze muri benshi turabategereje.
Ku byerekeranye no kubona icyo kunywa no kurwanya inzara Bwana Bonaventure Hirwa azabibagezaho nkuko musanzwe mubizanga aho akorera kuri Square Albert (Anderlecht).
Iri tangazo ritangiwe i Buruseli, tariki ya 17/11/2012.
No comments:
Post a Comment