Pages

Sunday, 11 November 2012

Bombori bombori mu ngabo z’u Rwanda kubera ubusumbane bw’imishahara

http://www.umuvugizi.com/?p=6999

Bombori bombori mu ngabo z'u Rwanda kubera ubusumbane bw'imishahara

Umusirikare ufite ipeti rya Private mu basirikare barinda Kagame ahembwa akayabo kurusha Major cyangwa Captain wo muri RDF .

Hashize iminsi Umuvugizi ukora iperereza ku busumbane bukabije bw'imishahara buri hagati y'abasirikare barinda umukuru w'igihugu "Presidential Protection Brigade" n'abandi basirikare basanzwe mu ngabo z'u Rwanda (Rwanda Defence Forces).

Ubu busumbane bukomeje gutera umwuka mubi mu gisirikare cya RDF, aho abasirikare babibonamo itoneshwa rikomeye kubera uburyo aba basirikare barinda perezida Kagame "presidential Protection Guards" bazwi kw'izina ry'abajepe, bahembwa akayabo kurusha abandi basirikare, nk'aho hari aho batandukaniye n'abandi bagenzi babo barinda ubusugire bw'igihugu.

Igitangaje muri ibi byose ni ukuntu abasarikare barinda perezida Kagame buri wese yagiye yongererwa ku mushahara we ibihumbi magana abiri (200.000frw), bityo umusirikare ufite ipeti rya private cyangwa rushati wo mu basirikare barinda Kagame, akaba ahembwa akayabo gatubutse kurusha umusirikare ufite ipeti rya captain cyangwa major ubarizwa mu basirikare basanzwe ba RDF , aba bakaba birirwa, bakanarara mw'ishyamba rya Nyungwe no ku zindi mbibi z'igihugu, barinze ubusugire bwacyo. 

Iperereza twakoze twasanze abasirikare ba RDF babayeho nabi kurusha abandi bakozi ba Leta, mu gihe ari bo babungabunga amahoro mu mbibi zose z'igihugu zitandukanye ndetse no mu gihugu imbere. Abandi basirikare bashorwa mu ntambara zidasobanutse muri Kongo, ariko igiteye impungenge nuko umusirikare muto wa RDF ahembwa ibihumbi makumyabiri n'umunani (28.000frw) gusa ku kwezi.

Twavuganye n'umwe mu basirikare batoya ubarizwa mu ntara y'amajyepfo, uturashatse gutangaza amazina ye, adutangariza ko biteye agahinda kubona imiryango yabo ibeshwaho na Nyagasani kubera kubura umushahara uhagije wo kubatunga mu kazi bakora ka buri munsi ngo banabone amafaranga atunga imiryango yabo. Uyu musirikare yabidutangarije muri aya magambo : "Ko twese turi abasirikare barinda igihugu, ni nde kuri twese utarinda perezida ? Ni ukubera iki bongereye imishahara bagenzi bacu babarizwa kwa perezida, twebwe ntibatwongeze ? Ese babona iyi ntica ntikize baduhemba, yadutunga gute n'imiryango yacu" ?
 
Mu gihe aba basirikare bato bakomeje kurira ayo kwarika, banatakamba kubera umushahara mucye babona, perezida Kagame we akomeje  gukoresha abo bana b'abanyarwanda bahembwa intica ntikize, mu kurwana intambara zidasobanutse muri Kongo, yihishe inyuma ya M23, mu rwego rwo kubona icyuho cyo  kwisahurira amabuye y'agaciro muri Kongo, ari na ko yuzuza imitamenwa hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga. Ni na ko akorera hirya no hino kw'isi ubucuruzi butandukanye burimo n'amadege.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Nov 10 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development