Pages

Wednesday, 8 July 2015

[amakurunamateka.com] Rwanda: Ministre Johnston Busingye ngo yatunguwe n’ukuntu Gen Karenzi Karake yari afungiye ahantu hasa n’aho Bin Laden yari kuba afungiye

 


Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yasobanuye byimbitse uburyo Lt Gen Karenzi Karake yavuye muri gereza mu Bwongereza, ahantu hateye ubwoba hafungirwa Osam Bin Laden abaye akiriho.

http://mobile.igihe.com/

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2015, nyuma y'urugendo rw'abikorera ku giti cyabo rwamagana ibihugu bishaka gusuzugura u Rwanda, maze Minisitiri Busingye abasobanurira byimazeyo uburyo u Rwanda rwitwaye mu rubanza rwa Lt Gen Karenzi kugeza avuye muri Gereza.

Minisitiri Busingye yavuze ko Karake mu gufatwa kwe, yafashwe n'umupolisi ufite ipeti rito ibintu bitakorerwa Umuyobozi w'urwego rw'ubutasi nka MOSSAD, FBI, KGB n'abandi bo mu bihugu by'ibihangange.

Busingye yavuze ko yavuye mu Rwanda ajya mu Bwongereza mbere y'umunsi umwe ngo urubanza rwa Karake rube, ariko ngo uburyo u Rwanda n'Abanyarwanda babyitwayemo byateye ingufu ababuranyi kuko byatumye n'Isi yibaza ibanga Abanyarwanda bagendana.
Minisitiri w'Ubutabera asobanurira abikorera uko u Rwanda rwitwaye mu rubanza rwa Lt Gen Karenzi
Yavuze ko byatunguye Isi kubona umuntu ushinjwa iterabwoba, Jenoside n'ibindi ahagurutsa abantu bakamujya inyuma kandi ubusanzwe umuntu ukekwaho ibyaha bamuhunga. Ngo ibi byatumye abantu batangira gukemanga ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake.

Yagize ati "Bimenyerewe ko umunyabyaha iyo afashwe abantu bamuhunga, ubu rero byahinduye isura babonye uvugwa ko ari umunyabyaha bamufatishije umupolisi uri hasi cyane nyuma gato ikibazo kikaba icy'u Rwanda n'igihugu cyamufashe."

Perezida Kagame niwe watanze icyifuzo ko Karake atajyanwa muri Espagne

Minisitiri Busingye yavuze ko ubwo u Rwanda rwagirwaga inama na benshi ko rwareka akajyanwa muri Espagne, Perezida Paul Kagame ngo ni we wavuze ko abanyamategeko b'u Rwanda bakwiye guharanira ko Lt Gen Karake yagumishwa aho bamufatiye kuko ngo atumvaga impamvu yafashwe nyuma y'uko yari amaze kujya muri icyo gihugu inshuro nyinshi.

Yagize ati "Yadusabye gushaka igituma yava muri Gereza yabo ndetse ntajyanwe muri Espagne mu gihe inshuti zitandukanye zaducaga intege zivuga ko ibyiza bitazatuma afungwa cyane ari uko ashyirwa mu ndege akajyanwa muri Espagne byihuse."

Gusa Minisitiri Busingye na bagenzi be bakigera mu Bwongereza batunguwe n'ahantu Karake yari afungiye kuko ngo hatari hatandukanye naho bafungira Osama Bin Laden akiriho.

Ati "Ni ahantu hakomeye ugereranyije n'uko wafata Osama Bin Laden akiriho niho wamushyira, hari ahantu hateye ubwoba, uparika imodoka kure ukagenda n'amaguru…twagiye kumureba turi barindwi bituma abantu bo kuri gereza batangira gutekereza ngo umuntu uri aha ni muntu nyabaki, atubonye nawe araruhuka cyane."

Mu kwiga urubanza bigaga ubujurire kuko batumvaga ko yahita arekurwa

Minisitiri Busingye yavuze ko we n'abunganizi ba Karake mu kwiga urubanza bize ubujurire kuko bari baciwe intege bikomeye baziko atari burekurwe n'umucamaza wa mbere.

Bageze mu rukiko ngo umushinjacyaha yagize ati "Uyu muntu mureba ni Umujenerali w'ingabo, yabaye inyeshyamba imyaka myinshi, yavanyeho Leta, afite inshuti nyinshi cyane ku Isi, afite ingufu mutazi uko zingana, afite ubushobozi bwinshi cyane, arashinjwa ibyaha bikomeye ku Isi, uramutse umurekuye twaba duhebye kuzongera kumuca iryera, buriya n'indege ishobora kuza hano ikamutwara."

Uburanira Karake yagize ati "Kuba Lt Gen Karake afite ingufu nyinshi nabyo ndabyemera kuko ni ibintu yaharaniye.Kuva cyera yaharaniye guhindura ubuzima bw'igihugu niba muzi u Rwanda kuva mu 1994 dore aho ruvuye n'aho rugeze mu baharugejeje nawe arimo."

Minisitiri Busingye yagaragaje ko uwunganira Karake yavuze ko izo ngufu n'Umuryango w'Abibumbye uzizi kuko yabaye umuyobozi wungirije mu butumwa bw'amahora i Darfur kandi ahakura n'imidari y'ishimwe.

Uburanira Karake ngo yongeyeho ko bitumvikana kuba umuntu ashinjwa iterabwoba yagirana gahunda n'abayobozi mu Bwongereza kuko ariho bamufashe yaje kandi bitemewe.

Ati " Ntibyumvikana niba abantu bacu bari bafitanye gahunda n'umuntu ukora iterabwoba ubwo nabyo byakwibazwaho kuko bitemewe,nibabihakana ndabaha ibimenyetso ko yabonanye nabo."
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye
Miliyoni y'ama-pound yaje ite?

Ubwo uburanira Karake yatangaga izi ngingo, umushinjacyaha ngo ntiyongeye guhaguruka bityo umucamanza asigara ariwe uhanzwe amaso.

Busingye yagize ati "Twari dufite ubwoba ariko atangiye kubaza niba dufite amafaranga y'ingwate njye mpita numva ko ari ukumurekura, umucamanza yavuze ko atajya munsi ya Miliyoni y'Ama-pound, umwunganizi ahita ahindukira maze mpita nandika ku gipapuro nti 'Byemere'."

Busingye yakomeje agira ati "Yongeye kubaza niba arekuwe afite inzu yabamo Ambasaderi yavuze adategwa ngo 'turayifite' kuko hari umudiplomate wari umaze iminsi yoherejwe ariko ari mu kiruhuko."

Ikindi kandi ngo umucamanza yongeye kubaza niba hari telefoni itava ku murongo Lt Gen Karenzi azajya akoresha ihari maze Minisitiri Busingye ahita atanga simukadi yari yakoresheje mu gitondo nayo iba irabonetse.

Ibindi ngo yategetswe ntibyari kunanira umusirikari w'inkotanyi nko kwitaba kenshi, guhabwa amahugurwa y'uko agomba kwitwara n'ibindi.

Nyuma yo kwemera amabwiriza ngo Miliyoni y'Ama-pound bwakeye yageze kuri Konti Gen Karake ararekurwa bitera benshi kuvuga ko hari ibanga Abanyarwanda bagendana.
Minisitiri Busingye hamwe n'itsinda ry'Abanyamategeko ku munsi w'urubanza
Ni irihe somo Abanyarwanda bakuramo

Minisitiri Busingye yavuze ko kuba umudiplomate yafatwa muri buriya buryo ariko ntibikorwe ku Bushinwa, u Buhinde, Amerika n'ibindi ari uko u Rwanda rukwiye kwigira rutakwigira rukavaho.

Ati "Baduha inkunga, bafungura Ambasade ariko uruhu rwacu ni ikibazo kuva kera baraducuruje, bahindura uburyo bikorwa ariko ntibijya bihinduka. Icyo nagira ngo mbashimire iki kintu murimo mukora cyo kwihesha ishema kuko tutihagazeho nta n'umwe uzaduhagararaho."

Yakomeje agira ati "Dukwiye gukomeza ishema ryacu twanga kugenerwa uko dukwiye kubaho kandi tukagira uruhare mu kwigira"

Tariki ya 25 Kamena 2015, nibwo Lt.Gen Karenzi Karake yarekuwe ubwo yari yitabye bwa kabiri urukiko nyuma y'aho yitabye bwa mbere ku Cyumweru tariki 21 Kamena.

Kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2015 nibwo yari yatawe muri yombi ku kibuga cy'indege cya Heathrow i Londres.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development