Pages

Thursday 9 July 2015

[amakurunamateka.com] Re: Loni irerekana ko Karenzi K. ariwe «bwonko n’umutima» bya Kagame  mu bwicanyi ndengakamere bwose bwakozwe

 

Rumeurs et fausses images : attention aux intox sur le Rwanda et le Burundi | Les Observateurs de FRANCE 24

Des images de torture prises au Nigeria...!

Ce fut également le cas lors des manifestations de janvier 2015 en République démocratique du Congo : plusieurs images venant d'autres pays ont été utilisées pour illustrer des violences envers des manifestants. Si ces violences sont avérées, elles sont souvent illustrées par de fausses images, comme ci-dessous, avec une photo de torture venant… du Nigeria.

Cette photo a été initialement publiée dans un rapport d'Amnesty International sur la torture au Nigeria. Disponible notamment sur cette page parlant du rapport.
 
http://observers.france24.com/fr/content/20150521-rumeurs-burundi-fausses-images-attention-intox-desinformation

On Jul 9, 2015, at 3:12 AM, innocent_twagiramungu Innocent_twagiramungu@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 


Raporo y'ibanga iri muri Loni irerekana ko Karenzi Karake ariwe «bwonko n'umutima» bya Paul Kagame  mu bwicanyi ndengakamere bwose bwakozwe

Raporo y'ibanga iri muri Loni irerekana ko Karenzi Karake ariwe «bwonko n'umutima» bya Paul Kagame !

 
«Veritasinfo» yiyemeje kubahindurira mu kinyarwanda inkuru yose y'umunyamakuru witwa «JUDI REVER» wo kumugabane w'Amerika wasohoye iyo nkuru mu kinyamakuru «Foreign Policy» aho yerekana ibikubiye muri raporo y'ibanga ibitswe n'umuryango w'abibumbye ONU ivuga kubikorwa bibi bya Karake! Abafite umutima woroshye ntimusome ibikubiye mu bika byose by'iyi nkuru kuko bishobora kubatera ihahamuka, abashobora kubisoma kandi twabasaba ko musesengura niba koko dosiye ya Karake yoroshye nk'uko bamwe bashobora kubyibwira! ikigaragara cyo ni uko gufata Karake ari ugufata igifi kinini !
Karake ni ubwonko akaba n'umutima wa Kagame, none se niba Kagame bamufunze ubwonko arakora ate?

Karake ni ubwonko akaba n'umutima wa Kagame, none se niba Kagame bamufunze ubwonko arakora ate?

Rwanda : Ni ibihe bikorwa bibi umuryango w'abibumbye ONU ushinja Karenzi Karake ?
 
Ubuyobozi bwa Emmanuel Karenzi Karake nk'umukuru w'ishami rishinzwe iperereza mu Rwanda, bwaranzwe n'ibikorwa by'iterabwoba birenze ukwemera! Mu myaka 20 ishize Emmanuel Karenzi Karake yakoze akazi ko mu rwego rwo hejuru mu biro bishinzwe ubutasi mu Rwanda; ibyo bikaba byaramuhaye ububasha bwo kujagajaga inzego zose z'ubuyobozi bw'igihugu nta nkomyi, kandi ibikorwa bye akabikorana ubuhanga buhanitse! Bamwe mubakoranye na Emmanuel Karenzi Karake kuva kera bamufata nk'umuntu ufite ubuhanga bugoye kujora (kunenga), akaba ari umuhanga mugutega abanzi imitego maze akabahamya mu cyico ntaguhusha! Karenzi Karake yashyize mu bikorwa imigambi yose Paul Kagame yifuzaga kugeraho harimo n'umugambi wo gutega umwanzi umutego wo gukora jenoside yo mu mwaka w'1994, ibyo byose Karenzi Karake akaba yarabiteguye akabigeraho akoresheje ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru!
 
Umwe mubakoranye na Karake wahunze u Rwanda yagize ati : « Muri make, Karenzi niwe umusilikare wo mu rwego rwo hejuru (officier) w'umuhanga cyane Paul Kagame afite! Mubyo akora byose agaragaza ubushishozi no kwihangana. Inshuro nyinshi Paul Kagame yagiye amugirira icyizere mu bintu byinshi, uretseko rimwe Kagame yigeze gukeka ko Karake ashaka kwiha ububasha bukomeye kumurenza». Undi musilikare wa koranye imyaka myinshi na Karake nawe ufite ipeti rya officier, yavuzeko Karake wari patron we yigaragaje mu bikorwa bikurikira : kunyereza abantu, kwica abantu muburyo bugambiriwe (ciblés) no kwica abantu ikivunge (massacres). Uwo musilikare wakoranye na Karenzi yabwiye abashakashatsi ba TPIR uburyo azi Karake muri aya magambo : «ni umuhanga mu gupanga gahunda z'ibikorwa no kwica, akenshi agera ku ntego, bigora umwanzi gusimbuka umutego yamuteze, kandi ntahusha! ».
 
Ababyeyi ba Karake ni abatutsi bahungiye mu gihugu cya Congo (Zaïre) ari naho Karake yakuriye, ariko nyuma Karake yaje kujya mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye ; Karake yahawe amasomo ya gisilikare mu gihugu cya Tanzaniyambere y'uko aba umukozi ushinzwe ubutasi bwa gisivile mu biro bya perezida Yoweli Museveni wa Uganda wari umaze guhirika kubutegetsi bw'umunyagitugu Idi Amin mu mwaka w'1980. Mu mwaka w'1990 nyuma y'aho APR (ingabo za FPR / Armée Patriotique rwandaise) yari iyobowe na Paul Kagame itangiriye kugaba ibitero bya gisilikare ku gihugu cy'u Rwanda, Karake yabaye umwe mubasilikare bari bagize itsinda ry'umutwe wa gisilikare b'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA wari ushinzwe kugenzura ihagarikwa ry'imirwano ku mpande zombi zari zihanganye kurugamba, uwo mutwe wakoranaga n'ingabo za ONU zizwi ku izina rya MINUAR.
 
Gushyirwa muri uwo mutwe w'abagenzuzi,byahaye ububasha Karenzi Karake bwo gutembera u Rwanda rwose ntankomyi, bimuha n'uburyo bwo kubona amakuru yose y'ingenzi mu bice binyuranye by'igihugu yagombaga gufasha inkotanyi kugaba ibitero bya gisilikare mu buryo bworoshye. Kugenda hirya no hino mu gihugu byahaye Karake uburyo bwo kubona amakuru yo gutegura ibitero byagombaga gufata umujyi wa Kigali mu buryo bwihuse. Igihe abayobozi ba FPR bazanwaga mu mujyi wa Kigali (CND) muri gahunda yo gushyiraho guverinema ihuriweho n'impande zose na FPR irimo, byahaye umwanya ukomeye Karenzi Karake wo gutegura gahunda yo gusenya u Rwanda rugahinduka umuyonga rwose.
 
Karenzi Karake afite impano yo kwiyegereza abantu akaba kandi ari umuhanga mu kwifashisha abagore mu bikorwa by'ubutasi, Karake akaba atandukanye cyane na Paul Kagame urangwa buri gihe n'umushiha. Gusabana cyane n'abantu bituma Karenzi Karake akundwa cyane n'abasilikare bakuru bo kurwego rwa officiers ba FPR kugera kubasilikare bato. Umwe mubasilikare bakuru ufite ipeti rya officier akaba n'inshuti magara ya Karake, yavuze ko umuntu umwe gusa Karake yishishaga wari mu nkotanyi yari Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa, ari nawe wamubanjirije mubuyobozi bwa DMI haba mbere na nyuma ya jenoside.
 
Ese urwego rwa DMI Karenzi Karake yayoboye mu gihe cy'imyaka 3 mbere na nyuma ya jenoside rushinzwe iki ? Abanyarwanda bafata DMI nk'ikigereranyo cy'urwego rurangwa n'ibikorwa bibi cyane ndetse akaba ari urwego rukora ibikorwa bibabaza abantu mu buryo bukomeye. Abashakashatsi b'urukiko mpuzamahanga rwa TPIR ruri Arusha bakoze ubushakashatsi bwo kumenya ibikorwa DMI yakoze mu gihe jenoside yabaga na nyuma yayo. Ibyo abo bagenzacyaha ba TPIR bagezeho babishyize muri raporo yagizwe ibanga rikomeye ikaba yarashyikirijwe umushinjacyaha mukuru Hassan Bubacar Jallowariko iyo raporo ikaba yarashoboye gusomwa n'umunyamakuru w'ikinyamakuru cya « Foreing Policy Journal ».
 
Ubuyobozi bushinzwe ubutasi bwa gisilikare buzwi ku izina rya DMI bwashyizweho mu mpera z'umwaka w'1990 mu rwego rwo kuvugurura igisilikare cy'inkotanyi (APR). Kuva urwo rwego rwashingwa kugeza mu mpera z'umwaka w'1994, Colonel Kayumba Nyamwasa niwe wari ushinzwe ubuyozi bw'uwo mutwe w'ubutasi wa DMI. Umutwewa DMI abanyarwanda abari imbere mu gihugu n'ababa hanze y'igihugu barawanga kandi bakawutinya bitewe n'ibikorwa byuzuye ubugome uwo mutwe ukora harimo n'ibikorwa byo kwica abantu. Ibikorwa byinshi by'ubwicanyi bishinjwa abasilikare ba FPR Inkotanyi byagiye bikorwa n'umutwe wa DMI nk'uko byemezwa n'ibimenyetso biri muri raporo abashakashatsi ba TPIR bakoze ikaba ibitswe mu ibanga muri ONU.
 
Muri iyo raporo y'abagenzacyaha ba TPIR, hagaragaramo ko Kayumba Nyamwasa ariwe wari umuyobozi wa DMI kugeza igihe FPR yashyiragaho guverinema ya mbere (1994) kandi akaba nta kintu na kimwe cyakorwaga atabizi. Abo bashakashatsi ba TPIR muri iyo raporo yabo, bemeza ko Kayumba Nyamwasa yasimbuwe kubuyobozi bwa DMI na Lieutenant-Colonel Karenzi Karake. Iyo raporo yakozwe n'umutwe w'impuguke z'abagenzacyaha ba TPIR igaragaramo ibyaha byakozwe n'abagize umutwe wa DMI, buri mutwe w'abarwanyi b'inkotanyi za FPR wabaga waracengejwemo abarwanyi badasanzwe bakorera DMI, abo barwanyi bacengejwe mu bandi bagenzurwaga n'urwego rukuru rwa DMI, abo barwanyi badasanzwe ba DMI bitwaga « abatekinisiye »bagombaga gukora ibikorwa bategetswe na DMI.
 
Iyo raporo y'abashakashatsi ba TPIR ivuga ko abo« batekinisiye » ba DMI bigishijwe uburyo bwogukoresha imiti y'uburozi (produits pharmaceutique) mu kwica abantu no kuroga amazi abantu banywa; abo batekinisiye bahawe amasomo yo kwica abantu bakoresheje akagozi n'agafuni; bigishijwe uburyo bwo kwica abantu bakoresheje amasashi  (sacs en plastiques), nokwica abantu bakoresheje urushinge  bakabatera umuti w'uburozi mu matwi. Abo batekinisiye ba DMI bigishijwe uburyo bwo kuzirikira mu mugongo amaboko y'umuntu bashaka kwica inkokora zigahura bakamuzirika n'amaguru bakayahuza n'ayo maboko umuntu akamera nk'akanyamasyo ! Abo batekinisiye ba DMI bigishijwe n'uburyo bwokwica abantu bakoresheje ibyuma (baïonnettes), imbunda, grenade no gutega ibisasu bya mine.
 
Ibikorwa by'iterabwoba byakozwe na Karenzi Karake mu gihe yari umuyobozi wa DMI
 
Kuva inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zafata umujyi wa Kigali (1994) no mu byumweru bike byakurikiyeho byagiye bigaragaramo akajagari, Karenzi Karake yari ayoboye ibikorwa byaberaga mu Rwanda hose byo gufata abasore b'abahutu bari hirya no hino mu gihugu bababwira ko bagiye kwinjizwa mungabo za FPR, nyuma abo basore bose bakusangirijwe ahantu hanyuranye baricwa ! Abo basore bose b'abahutu bagiye bicirwa ahantu hihishe nko muri pariki y'Akagerakugira ngo ingabo za ONU zari mu Rwanda kimwe n'imiryango mpuzamahanga ONG batabimenya, ibyo bikaba bivugwa muri raporo ya TPIR. Ibyo bikorwa by'ubwicanyi Karake yabikoze mbere gato y'uko agirwa umuyobozi wa DMI kandi akaba yarabifatanyije na Patrick Nyamvumba wari ushinzwe ibikorwa byo guhugura abarwanyi b'inkotanyi bagombaga kuzakora imirimo ijyanye n'ubuyobozi mu gisilikare.
 
Ibikorwa byo gutoranya abahutu no kubajyana ahantu bagomba kwicirwa byatangiye mu gihe cya jenoside ariko bikaba byararushijeho gukaza umurego nyuma ya jenoside ; iyo politiki yo kwica abantu yarushijeho gushinga imizi mu gihugu hose kandi ikajya igenda ifata isura itandukanye no kugira ubukana bunyuranye uko imyaka yagendaga ishira. Nk'uko ubuhamya bw'ababihagazeho bwakiriwe n'abashakashatsi b'abagenzacyaha ba TPIR bubyemeza, nyuma y'intambara ya FPR muri 1994, « abatekinisiye » ba DMI bafashe abaturage bo mu bwoko bw'abahutu mu bice binyuranye by'igihugu bajya kubica. Imirambo y'abo bahutu yagiye itwikwa ivu ryayo bakarihamba mu byobo rusange byabaga byaracukuwe mu bibuga by'imikino cyangwa mu bigo bya gisilikare binyuranye.
 
Muri raporo ya TPIR harimo amazina y'ahantu hanyuranye mu gihugu abatekinisiye ba DMI biciraga abahutu bafashijwe rimwe na rimwe n'abandi barwanyi ba FPR Inkotanyi ; amazina y'aho abahutu biciwe hazwi cyane ni aha hakurikira : Gabiro, Kami, Masaka, Giti, Nyamirambo, Kidaho, Kirambo, mu mujyi wa Ruhengeri, Kinihira, mu ishyamba rya Nyungwe, Kabutare, mu ishyamba rya Arboretum i Butare, Gikomero, Ndera, Runda, muri centre y'ubucuruzi ya Musambira, Rambura, Muhura no mu mujyi wa Byumba nk'uko byanditswe n'abo bashakashatsi.Ubushakashatsi bwagaragaje ko abayobozi ba DMI bagize uruhare mu kwica ubwabo abahutu cyangwa se abo bahutu bakicwa kubera amabwiriza yatanzwe n'abayobozi ba DMI. Abashakashatsi ba TPIR bagaragaje ko amabwiriza yo kwica abahutu yaturukaga mubayobozi bakuru ba DMI akagenda yubahirizwa kugera ku nzego zo hasi.
 
Ikigo cya Kami cyahindutse ibagiro
 
Hamwe mu hantu hakomeye abayobozi ba DMI bahisemo kwicira abahutu ni mu kigo cya gisilikare cya KAMI kuko icyo kigo kiri mu nkengero z'umujyi wa Kigali, akaba ari kinini kandi kikaba cyari gikikijwe n'ibihuru byinshi (ishyamba). Abashakashatsi ba TPIR bavumbuye ko abasivili benshi b'abahutu bari barahungiye intambara muri icyo kigo bose bishwe. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994 imfungwa z'abasilikare ba FPR zirirwaga ku manywa zicukura ibyobo, ijoro ryamara kugwa, bya byobo rusange bikuzuzwamo abahutu bari bamaze kwicwa. Hashize imyaka myinshi abayobozi baDMI barahinduye ikigo cya Kami ibagiro ryo kwiciramo abahutu.
 
Umwe mubafasha ba hafi ba Karenzi Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR ko n'ubwo Kayumba Nyamwasa yayoboye ikigo cya Kami imyaka ibiri yose, ko mubyukuri Karenzi Karake ariwe wahinduye ikigo cya gisilikare cya Kami ibagiro ry'abahutu. Umusilikare ufite ipeti rya officier akaba n'umufasha wa hafi wa Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR aya magambo aho yagize ati : «nta muntu numwe uzi umubare w'abahutu biciwe mu kigo cy'i Kami. Abahutu bose batahukaga bava muri Zaïre ndetse n'ahandi hirya no hino mu gihugu niho bicirwaga. Yewe n'abatutsi biciwe i Kami, ariko abatutsi bahiciwe babaga bafite ibyaha bikomeye bakoze». Uwo musilikare mukuru yabwiye abo bashakashatsi ba TPIR ko umunsi umwe mu kwezi kwa munani 1994 ku isaha ya 17H30 yarimo atembera hafi y'ikigo cya Kami, ahura n'umusilikare wamubwiye ko afite umunaniro mwinshi cyane bitewe ni uko yari amaze amasaha 11 ari kwica abahutu ataruhuka, yongereyeho ati : «haracyari benshi bagomba kwicwa kandi Afandi KK (Karenzi Karake) yatanze amabwiriza ko bagomba kurara bishwe bose muri iri joro » !
 
Uwo musilikare mukuru yageze aho bari kwicira abo bahutu, abona abantu barenga ijana baboheye amaboko mu mugongo n'amaguru bari gutaka cyane, yagize ati: «byari biteye ubwoba » yongeraho ko byageze ubwo abasilikare b'inkotanyi bagiye gushaka amasuka kugira ngo bahambe abo bahutu ari bazima! Karake yabwiye uwo musilikare mukuru ko avuye gusura ikigo cya Kami kuri uwo mugoroba akaba yashimiye akazi ka kozwe bityo akaba agiye ku biro bikuru bya DMI byari aho bita ku Kabindi. Inenge ikomeye cyane Karenzi Karake afite kandi asangiye n'abandi basilikare bakuru benshi ba FPR ni urwango rwinshi afitiye abahutu nk'uko uwo musilikare mukuru wa FPR bakoranye yabibwiye abashakashatsi ba TPIR muri aya magambo agira ati: «yangaga abahutu urunuka, yicaga umuntu nta kindi cyaha amuhoye uretse kuba ari umuhutu gusa ! ».
 
Mu myaka yashize Karenzi Karake yakunze umukobwa wari ufite uburanga w'umuhutukazi. Nyamara akaba ari ikizira ndetse ari no kwiyahura ku muyobozi w'umututsi uri mu rwego rwa Karake kugirara urukundo umugore w'umuhutukazi. Byabaye ngombwa ko Karake yibagirwa uwo mukobwa ndetse acira umutima we urubanza yicuza impamvu yamukunze. Undi musilikare wo murwego rwa officier wakoranye na Karenzi Karake we asanga Karake atanga abahutu kurusha abandi ba officier bo muri FPR ahubwo akaba asanga Karake yaricaga abahutu bitewe n'uko politiki y'umuryango wa FPR abereye umunyamuryango aricyo yamusabaga gukora, akaba abona karake yarashyiraga mu bikorwa gahunda FPR yiyemeje gukora.
 
Politiki ya FPR yo kurimbura abahutu yageze ku ntera yo mu rwego rwo hejuru ku buyobozi bwa Karenzi Karake ndetse ubwo bwicanyi bufata isura ya kirimbuzi mu gihe DMI ya Karenzi Karake yari ihawe inshingano zo kugenzura no gukurikiranira hafi intambara ya gabwe ku gihugu cya Zaïre mu mwaka w'1996, muri iyo ntambara niho hatangiye ibikorwa byo gukora jenoside y'impunzi z'abahutu zari mu makambi yari mu gihugu cya Congo (Zaïre) ndetse n'abaturage b'abakongomani basa nabo bahutu nabo bakaba barishwe. Umutwe kabuhariwe wicaga impunzi z'abahutu muri Congo (Zaïre) wagenzurwaga na DMI kumategeko ya Karenzi Karake nk'uko aba officiers ba FPR bakoranye nawe babibwiye abashakashatsi ba TPIR.
 
Nta musilikare mukuru wo mu rwego rwa officier w'intasi wagombaga kugira icyo akora kugiti cye adahawe amabwiriza na KK (Karenzi Karake), intasi zose zabaga mu mitwe inyuranye ya gisilikare cya FPR zashyirwagaho na DMI akaba ari nayo izibwira icyo zigomba gukora. Umusilikare mukuru wakoranye na Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR ko abayobozi b'urwego rwa DMI bakoranaga bya hafi n'inzego z'igipolisi cya gisilikare ndetse n'urwego rw'iperereza rwo hanze y'igihugu.
 
Mu kiganiro yagiranye n'abashakashatsi ba TPIR, uwahoze ari umusilikare w'intasi ya DMI wabaga mu mutwe wagendaga wica (unité mobile) yavuze uburyo yishe impunzi z'abahutu muri Congo mu kwezi k'Ugushyingo 1996. Iyo ntasi yatanze ubwo buhamya muri aya magambo : 
 
[«Batujyanye ahitwa Kasindi muri Zaïre kugira ngo dukore ibikorwa byo guhumbahumba impunzi z'abahutu zari zihari. Muri ako gace kose ka Kasindi twishe umuntu wese twakekaga ko ari umwanzi aribyo bisobanura umuhutu wese. Twagiye guhiga impunzi mu mashyamba ya Congo, dusanga ayo mashyamba yuzuyemo impunzi zifite inzara ndetse inyinshi zinarwaye. Izo mpunzi nta mazi zari zifite ndetse nta n'ibiribwa zari zifite byagombaga kuzitunga ; ariko nubwo izo mpunzi zari zibabaye bwose, abayobozi bacu baduhaye amabwiriza yo kuzica zose. Ubwo twahise tuzica ntitwasiga numwe. Twishe n'impunzi nazo zari zirimo ziri gupfa zishigaje iminota mike ngo akuka kazishiremo kuko ariko bari badutegetse. Ku mpunzi zari zirembye ntabwo twazicishije amasasu,twakoresheje intwaro za gakondo zirimo udufuni.
 
Impunzi nyinshi twaziciye mu mashyamba ya Congo; iyo hagiraga impunzi zigerageza kwihisha mu mijyi, twakoraga iperereza tukamenya aho ziri nazo tukazica. Mu gihe twicaga izo mpunzi nta musilikare wo mu ngabo za kera z'u Rwanda (Ex-FAR) wabaga uri muri ako karere; twicaga abasivili gusa. Igihe ingabo z'inkotanyi zari zigeze hafi y' i Kisangani mugace kitwa «Bafwasende» mu kwezi kwa Mutarama 1997 impunzi z'abahutu nyinshi zirenga ibihumbi 10 twari tumaze kuzica. Nari mu ikipe y'abasilikare bari bashinzwe gutaburura imirambo yashyizwe mu byobo rusange. Twamaze igihe kirekire dukora igikorwa cyo gutaburura iyo mirambo ijoro n'amanywa, ndetse tukajya no gushakisha indi mirambo muturere tunyuranye tukajya kuyitwika. Higeze kubaho abantu basakuje basaba ko hagomba kuba iperereza rigomba kugaragaza niba koko impunzi z'abahutu zariciwe mu mashyamba ya Congo, leta y'u Rwanda yahakanye ibyo birego kuko yari izi neza ko ibimenyetso byose byari kuyishinja ubwo bwicanyi twabirigishije.
 
Iyo mirambo twakuraga mu byobo rusange yari yarashangutse, kuyitaburura cyari igikorwa giteye ubwoba kuburyo twabikoreshejwe ku ngufu; iyo mirambo twayiteruzaga intoki zambaye ubusa ntatuzirantoki (gants) twambaye ; abayobozi bacu babaga baduhagaze hejuru, rimwe narimwe baradukubitaga kugira ngo dukore icyo gikorwa.Biragoye kubyumva kuri mwe, twafataga imirambo y'abantu yashangutse tukayikubita kumugongo wacu tukajya kuyijugunya mu modoka y'ikamyo, igihe abakuru bacu babonaga umuntu utangiye gucika intege bahitaga bamukubita inkoni nyinshi kugira ngo akomeze ako kazi ko gutunda imirambo, mbese wasangaga dukora akazi k'agahato kuburyo nyuma byamviriyemo uburwayi ».]
 
Mu mwaka w'2010 (ndlr: raporo mapping yo kuwa 01/10/2010), hasohotse raporo ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke z'ishami rya Loni ryita kuburenganzira bw'ikiremwamuntu, iyo raporo yemeje ko ingabo za FPR Inkotanyi zakoze ibikorwa bihohotera uburenganzira bwamuntu, iryo hohotera rikaba rigomba kuzitwa jenoside nirigezwa imbere y'inkiko nk'uko umwanzuro w'izo mpuguke za loni ubyemeza, iyo jenoside ikabayarakorewe impunzi z'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu zari mu gihugu cya Zaïre ubu yahindutse Congo. Impuguke yari iyoboye izindi muri ubwo bushakashatsi (mapping) niumugenzacyaha w'ibyaha bikorerwa mu ntambaraukomoka mu mujyi wa Montréal (canada) witwaLuc Côté, akaba yaravuze ko ingabo z'abatutsi b'abanyarwanda zifatanyije n'inyeshyamba bari bafitanye ubushuti, zakoze ibikorwa byo guhiga no kwica impunzi z'abahutu b'abanyarwanda zari mu gihugu cya Congo nta gutoranya : abana, abagore, abasaza, abasore n'inkumi bafashwe n'ingabo z'inkotanyi zibica bose zirangije zitwika imirambo yabo. Umushinjacyaha Luc Côté wayoboye ubushakashatsi bwa raporo mapping  akaba yari umukozi mu biro by'umushinjacyaha wa TPIR Arusha aho yashinjaga Colonel Théoneste Bagosora umugambi wo gutegura jenoside  kuko yafatwaga nka nyirabayazana wa jenoside yo mu Rwanda yibasiye abatutsi yo mu mwaka w'1994.
 
Mu byumweru bya mbere by'ibitero by'inkotanyi ku gihugu cya Zaïre (Congo), ibihumbi byinshi by'impunzi zari mu makambi yari mu burasirazuba bwa Zaïre byambutse umupaka bisubira mu Rwanda, mu gihe ibindi bihumbi byinshi by'impunzi z'abanyarwanda byafashe inzira byerekeza mu mashyamba z'inzitane yo mugihugu cya Zaïre, inkotanyi nazo zakurikiye izo mpunzi muri ayo mashyamba zijya kuzicirayo. Ibinyamakuru mpuzamahanga byari bishyigikiwe kandi bifashwa na leta y'inkotanyi byakwije amakuru ku isi yose ko impunzi z'abahutu zasubiye mu Rwanda zatashye kubushake bwazo ntagahato, bityo inkotanyi zikaba zaratsinze abejenosideri bari barafashe abaturage ho ingwate mu makambi yo muri Zaïre.
 
Nyamara ibyo binyamakuru mpuzamahanga ntabwo byavuze ibikorwa bibi inkotanyi zakoreye izo mpunzi z'abahutu byo gutandukanya imiryango yazo kubushake mu igihe izo mpunzi zabaga zimaze kwambuka umupaka zisubiye mu Rwanda mu mwaka w'1996; abo bose bakaba baragiye bashyirwa mu makamyo atandukanye yabajyanaga ahantu bagombaga kwicirwa nko mu ishyamba rya Nyungwe, Pariki y'Akagera, Ikigo cya gisilikare cya Kami n'ahandi hantu hanyuranye inkotanyi ziciraga impunzi z'abahutu babaga batahutse. Aya makuru y'ubu bwicanyi bw'impunzi akaba yaratanzwe n'abasilikare bakuru ba FPR Inkotanyi bafite ipeti rya officier babaga bari muri ibyo bikorwa byo kwica impunzi z'abahutu zigizwe ahanini n'abagabo babaga batandukanyijwe n'imiryango yabo.
 
Ubwicanyi bwateguwe bwo kurimbura impunzi z'abahutu mu gihugu cya Zaïre no kwica impunzi yose y'umugabo w'umuhutu yabaga itahutse, bwafatanyijwe n'ibikorwa by'ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR (APR) bwo kuburizamo imyivumbagatanyo y'abahutu bo mu majyaruguru y'igihugu cyane cyane Ruhengeri na Gisenyi bakekwagaho kudashyigikira leta y'inkotanyi. Ingabo za FPR zishinjwa ibyaha byo kwinjira mu mazu y'abaturage zikica abasivili bayatuyemo, zamara kubica zigatwika ayo mazu, izo ngabo kandi zishinjwa ibikorwa byo kwicwa umuntu wese ugerageje kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.
 
Abanenga ubutegetsi bwa FPR bemeza ko Kagame na Karake bakoze ikosa rikomeye ryo kwica umuntu wese bakekaho kuba azi amakuru y'ubwicanyi bakoze kugeza n'aho bica n'abanyamahanga bakoreraga imiryango yigenga ONG yari mu Rwanda bitewe ni uko abo banyamahanga bari bafite amakuru y'uko ubwicanyi bwakozwe n'inkotanyi mu turere bari barimo bwagenze. Ku italiki ya 18/01/1997 abespagnole batatu bakoreraga umuryango mpuzamaganga wa « Médecin du Monde »biciwe mu mujyi wa Ruhengeri, ubucamanza bw'igihugu cya Espagne bukaba bufite ibimenyetso by'uko ubwo bwicanyi bwakozwe ku mabwiriza ya Karenzi Karake. Umwe mu bantu bakoranye na Karenzi karake yatanze amakuru y'uko Karenzi Karake ariwe wacuze umugambi wo kwica abo ba espagnole ndetse akurikirana ku giti cye ishyirwa mubikorwa ry'ubwo bwicanyi bwabo harimo n'urupfu rw'umupadiri wo mugihugu cya Canada witwa « Guy Pinard » wo mu ntara ya Québecwishwe n'ingabo za FPR bitewe ni uko uwo mupadiri yatinyutse kwamagana  kumugaragaro ubwicanyi inkotanyi zakoreye abasivile bicwaga babakuye mu kiliziya mugihe yarimo yigisha ijambo ry'Imana.
 
Amakuru yizewe yatanzwe n'abantu bazi neza uko ubwo bwicanyi bw'aba espagnole na padiri Guy Pinard bwakozwe yemeza ko ubwo bwicanyi bwakozwe mu byumweru bibi bikurikiranye; ubwo bwicanyi bwateguwe na DMI ifatanyije na gendarmerie (icyo gihe yari ikiriho). DMI yohereje intasi ziyobowe na Charles Karamba, izo ntasi zagombaga kwemeza amakuru yatanzwe n'izindi ntasi za mbere (contre- espionage), kuzimanganya ibimenyetso by'ubwicanyi nyuma y'urwo rupfu, ibyo bikorwa byari biyobowe na Joseph Nzabamwita.Paridi Guy Pinard yarashwe mu mugongo ku italiki ya 02/02/1997 ari imbere y'abakritu yarimo ari guhaza (mu misa hagati). Padiri Guy Pinard akaba yararashwe n'umututsi wari woherejwe n'inzego za FPR, akimara kumurasa yahise asohoka arigendera akaba atarigeze agezwa imbere y'ubutabera.Bitandukanye n'igihugu cya Espagne, igihugu cya Canada ntikigeze gikora iperereza kuri uwo mupadiri wacyo wishwe cyangwa ngo gisabe ko habaho ubutabera!
 
Abashakashatsi ba TIPR bafite amakuru yemeza ko ingabo za FPR zafashe agace kiliziya ya Ruhengeri yubatsemo zikagenzura igihe gito, Padiri Guy Pinard akaba yari amaze imyaka igera kuri 20 ari padiri mukuru wa paruwasi ya Ruhengeri. Mu gihe inkotanyi zafataga iyo kiliziya zishe abasivili 20 zibajugunya mu cyobo rusange zacukuye hafi ya kiliziya ya Ruhengeri; ubwo inkotanyi zamaraga kuva kuri iyo kiliziya, padiri Guy Pinard yabonye icyo cyobo rusange cyajugunywemo abantu, nibwo yafataga gahunda yo gukura imibiri yabo muri icyo cyobo kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro,inkotanyi zikimenya uwo mugambi we zahise zimwica atarawushyira mubikorwa kuko padiri Guy Pinard yari agiye gutuma ubwicanyi bw'inkotanyi bujya ahagaragara !
 
Nubwo bitari mu birego ubucamanza bwa Espagne bumukurikiranyeho, amaperereza yerekanye ko DMI yari iyobowe na Karenzi Karake yagize uruhare rukomeye mu rupfu rw'undi mupadiri wo mu gihugu cya Canada witwa Claude Simart wishwe ku italiki ya 17/10/1994. Padiri Claude Simart yishwe n'abasilikare ba FPR bamuhondaguye inyundo ari mu nzu i Butare kugeza avuyemo umwuka! Padiri Claude Simart yari yarafashe ibimenyetso birimo amajwi byagaragazaga uburyo inkotanyi zakoze ubwicanyi burenze kamere ; Padiri Claude Simart akaba yari yiteguye kugeza ibyo bimenyetso birimo amajwi yafashe bishinja inkotanyi ubwicanyi kumuryango mpuzamahanga. Raporo yakozwe n'abapolisi ba gisivile b'umuryango w'abibumbye yemeza ntagushidikanya ko Padiri Claude Simart yishwe n'ingabo za FPR Inkotanyi bitewe ni uko Padiri Simart yari yiteguye kugeza muri Loni amajwi yafashe kuri casette yerekanaga ubwicanyi inkotanyi zakoze !
 
Igihugu cya Espagne kirasaba ko habaho ubutabera
 
Muri iki gihe Karenzi Karake niwe muyobozi mukuru w'urwego rushinzwe ubutasi n'iperereza ry'imbere mu gihugu no hanze y'igihugu mu rwego rwa gisivile n'urwa gisilikare (NISS) mu gihugu cy'u Rwanda. Urwo rwego rukaba rufite ububasha buhanitse cyane mu gisivili no mu gisilikare. Ariko kuburyo butangaje, Karenzi Karake ushinjwa ibyaha bikomeye by'ubwicanyi no guhohotera uburenganzira bwa kiremwa-muntu nyuma ya jenoside,  hakiyongeraho n'ibyaha byo kwica abespagnole batatu, yatawe muri yombi ari Londres mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ubwongereza ku italiki ya 20/06/2015 bitewe n'impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n'ubucamanza bw'igihugu cya Espagne. Ibyo koherezwa mu gihugu cya Espagne akaba azabiburana mu kwezi kwa cumi 2015.
 
Mu mwaka w'2008, umucamanza Fernando Andreu Merelles yakoze impapuro zo gushinja Karenzi Karake kimwe n'abandi basilikare bakuru 39 ba FPR Inkotanyi ibyaha birimo : gukora jenoside, gukora ibyaha byibasira inyokomuntu n'ibindi byaha bikomeye birimo iterabwoba rihanwa n'amategeko mpuzamahanga. Kuva izo mpapuro zo guta muri yombi abo basilikare bakuru zashyirwaho, ntabwo ubucamanza bwa Espagne bwicaye, bwakomeje gukusanya ibindi bimenyetso bihamya ibyaha Karenzi Karake na bagenzi be bagera kuri 39 bo mungabo za FPR bakurikiranyweho nk'uko byemezwa n'avocat w'igihugu cya Espagne ukurikiranira hafi iyo dosiye.
 
Nubwo jenoside yibasiye abatutsi mu mwaka w'1994 ifatwa nk'igihe cy'umwajima n'amakuba akomeye ku Rwanda, ibyago yakururiye abanyarwanda byarushijeho kuzonga abahutu mu myaka itatu yakurikiyeho ; amakuba atagira izina yagiye acengezwa buhoro buhoro ntarusaku na FPR, ubugome butagira urugero bwakorewe abasivili b'abahutu bari mu gihugu imbere mu Rwanda no muri Congo kugeza ubwo ayo mahano yaje kumenywa n'amahanga yose muburyo buteye isoni. Niba Emmanuel Karenzi Karake ashoboye koherezwa mugihugu cya Espagne, ubuhamya buzatangwa murubanza rwe buzaba ariryo pfundo ry'amahano n'ubugome byaranze ubutegetsi bwa Paul Kagame muri iki gihe kirenga imyaka 21 ari kubutegetsi kuko bigaragara neza ko Karenzi Karake ariwe mwicanyi mukuru ruharwa wabukoze kubushake kugirango asohoze imigambi ya Paul Kagame.
 
Nyamara, inshuti za Karenzi Karake zivuga ko ibyaha ashinjwa bihishe andi mayobera, izo nshiti ze zigira ziti : «Nibyo koko Karenzi Karake yamaze igihe kirekire ariwe wayoboraga ibikorwa by'ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda ; ariko nawe byageze ubwo asuzugurwa bikabije (humilié) bitewe ni uko nawe yabonaga ko ibyo bikorwa by'ubwicanyi atari byiza. Hari ibyemezo bihutiweho bigaragaza ubushishozi bucye byagiye bifatwa, ariko mumenye ko ibyo Kagame ashaka aribyo bikorwa ».
 
Niba Karenzi Karake ari umunyabwenge nk'uko tubyemera, bigaragara ko muri iyi dosiye atazashobora kurengera Kagame, azavuga ukuri kose kw'ibyabaye mu Rwanda.


 
Inkuru ya « Foreign Policy Journal » yashyizwe mu kinyarwanda na
Veritasinfo

Envoyé depuis mon appareil Samsung

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development