Sire Kagame afata ko ubwegenge bwamuvanye amata ku munwa, nta n'icyatangaza ko yaba akibufitiye inzika. Kwibohoza kwe kandi ntaho bihulira n'ubwigenge bw'abanyarwanda.
Abanyamahanga rero, nubwo bamushumbushije byose ngo yongere abone Urwanda, bakamukingira ikibaba mu bibi byose byakoreshejwe, aliko byaranze ntibimumara uburakari, kuko atigenga, ahubwo aragenerwa, kandi shenge niko bizahora. Ntibazamwemerera kugarura ibya bwa butegetsi bwa cyami wenda abamureze bamubwiye bwo ku gihe cya Rwabugiri. Ni aho agira ati baduhaye ibicagase! Mwunvise uko yatatse atubwira uko inshuti ze ngo zitonda umurongo zije kumubwira ibyo agomba gukora ngo bakomeze bamusukumire imfashanyo! Ibi kandi siwe gusa bikorerwa, ajye anibuka ukuntu ababiligi babwiraga Habyarimana bati hasigaye iminuta itanu ngo minuit igere (bamwirukane), Habyarimana akabura uko yasubiza abihakana.
Bulya democrasi na souverainete ni relatives: mu bihugu hali superpower itegeka byose hagakulikiraho powers ubu ni Russia na China zunvira aliko zinatanga ibyiyunviro noneho hakaza ibindi bihugu kugeza kubifite ubushobozi buke cyane bimeze nk'imhinja mu milyango. Ni aho Rwanda n'abanyarwanda bayo tuli; mu banyarwanda naho abaprezida bakitwara nk'iliya superpower ntibubahilize icyo abaturage bifuza cyangwa se basaba. Ubwo rero ibyo ubwigenge, souverainete na democrasi tutabigiramwo icyokere, tujye tubifatana akaliro gake na feri. Utitunze ngo yitekerereza adashingiye ku buhake no guhakilizwa, ntaba souverain, bwana. Habyarimana bamaze gufata icyemezo cyo kumusimbuza RPF, n'amasasu arasa inkware yarabuze, ba BEM be bahinduka bule igihe RPF yo itaragiraga igihugu n'uruganda bizwi yali ifite ibikoresho byose. Ngayo nguko.
Kagame we icyokora akina neza. Yifatira abanyarwanda kandi yanababonye nk'isenene akoresha, ntanatinya no kubikora abaseka kugeza abikoreza ibipapuro ngo babijyanye muli parlement gusaba ko hagaruka bimwe yaregaga Habyarimana ngo utarashakaga kurekura ingoma. Ubu aliho alisabira rwihishwa abazungu kumudohorera: ni bamwemerera azaguma ku butegetsi, biliya bipapuro niho bizahabwa agaciro. Ni banga, ntamakiliro ntabwo democrasi yabiliya bipapuro hali icyo izamara. Naho ibi mubona ngo aratuka abazungu sibyo, na Mobutu wali agent wa CIA yarajijishaga ngo aratuka abanyamerika kandi atalibyo.
Iyo rero umuyobozi Kagame abonye aba afata nk'isenene bahigimye, abuka (kwuka) jenosayidi yabaye muli 1994, dore ko bamwe ahali batibuka ko intambara yayibyaye yatangijwe muli octobre 1990; akabereka udukorwa tw'iterambere, nkaho ntatwabagaho ku gihe cya Habyarimana nubwo atahabwaga imfashanyo zingana n'izisukwa mu Rwanda ubu!
Twanzure:
Hili ibyinshi nyakuli bivugwa muli iyi link, ikibazo nyamukuru gikomereye Urwanda n'abanyarwanda aliko ni iki:
Ko abami-tutsi baje bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye;
Abanyenduga-hutu na Kayibanda nabo baza bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye;
Abakiga-hutu na Habyarimana baza bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye;
None ababaye imhunzi (bagwiliyemo abatutsi) na Kagame nabo baza bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye.
Murabona tuzavanahe cyangwa se tuzashaka dute abazadukorera Urwanda twifuza kandi rutumereye neza twese, twubahiliza n'ibyo amahanga dukesha amakiliro adusaba?
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/07/06/paul-kagame-yiyamye-pres-wa-france-francois-hollande
No comments:
Post a Comment