Pages

Sunday, 5 July 2015

[amakurunamateka.com] Perezida Kagame yanenze bikomeye ibaruwa yandikiwe na Perezida Hollande nyamara ngo ntabwo nubwo arayibona?

 

Dore njye ibibazo mfite ku byerekeye uburyo Kagame yinubira iyo baruwa:
 
1.  Ubwo Kagama atarasoma iyo baruwa, yagombye kubanza kuyibona, kugira ngo amenye neza niba  ibyanditswe mu binayamuru ari byo koko.
2.  Kagame yavuze ko yayibonye mu binyamakuru gusa. Nyamara ibyo binayamakuru niwe ubitegeka. None se ibinyamakuru byayikuye he ? Ese ibinyamakuru bibona inyandiko bamwandikiye mbere yuko we azibona ?
3.  Kagame ntayobewe ko inyandiko nka ziriya zandikwa n'abakozi bo muri Prezidensi, cyangwa se Ambassade y'u Rwanda i Kigali , Cyangwa se Ministere y'Ububanyi n'Amahanga maze bakazishyikira  Francois Hollande we agasinya  kuko aba yizeye abo abakozi bazi ibibazo byo muri buri gihugu kumurusha. Kandi na Kagame nawe ni uko abigenza.
4.  Kagame rero yagombye kuba yaganiriye na Ambassadeur w'u Bufaransa mu Rwanda kuri iyo baruwa mbere yo gutangaza ibirimo mu gihe  ataranayisoma.
5.  Muri rusange iyo ibaruwa yose  yari imeze  neza (99%) ishima Kagame, ku bindi  bitashimishije Kagame , Kagame yagombye kuba yafashe igihe, akihangana ( patience), bazahurura akabimubwira cyangwa se akamusobanurira uko ibibazo biteye. Iyo umuntu akwibeshaho, uragerageze ku musobanurira utabanje guhamagaza bose. Ikindi abatagetsi  nubwo baba batumvikana bakunze guhura nubwo twe tutabimenya. Bahura kubera interets z'ibihugu bahagarariye. Ikindi kandi Kagame ashobora no guhamagara Francois Hollande akamusobanurira ko yibeshye amubwira ukuri uko guteye cyangwa se akabinyuza kuri Ambassade. Ibyo dukora si ko bose bagomba kubishima cyangwa se ngo babyumve uko tubyumva.
6.  Niba kandi koko hari ibitarashimishije Kagame, iyo baruwa ntiyagombye kuba yaratangajwe mbere yuko Kagae ayisoma.
7.  Kagame aratubeshya rero iyo avuga ko atarayibona.  Biriya akora ni ugufata abanyarwanda n'abandi bose nk'ibicucu. Kagame arabeshya nk'abana. Ibaruwa yarayibonye, aha copie ibinyamakuru kandi ababwira ko babitangaza.
8.  Kwinuba gusa  kandi ubinyujije mu nzira zitari zo bigaragaza ko ibyo bwakuvuzeho ari byo koko cyane cyane mu gihe nta bisobanuro watanze ku byo bakuvuzeho.Abaturage si bo yarakwiye gutura ibibazo bye bihoraho hagati ye n'Ubufaransa kuko ntabwo bashobora kumufasha kubikemura.
9.  Kagame yongeye kwerekana ubuswa bwe muri diplamatie nkuko nawe ahora abyivugira.
 
Source: Igihe.com
 
Perezida Kagame yanenze bikomeye ibaruwa yandikiwe na Perezida Hollande
 
Yanditswe kuya 5-07-2015 saa 09:31' na Philbert Girinema
 
Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye ubutumwa buri mu ibaruwa Perezida w'u Bufaransa Francois Hollande yamwandikiye yifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w'Ubwigenge u Rwanda rwabonye kuwa 1 Nyakanga 1962.
Mu ijambo Umukuru w'Igihugu yavugiye mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, kuwa 4 Nyakanga 2015, mu kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo Kwibohora, yagarutse kuri iyo baruwa.
Iyi baruwa yanditswe na Perezida Hollande, Perezida Kagame yavuze ko ataranayibona nubwo ariwe igenewe, ariko ko ibirimo yabisomye mu binyamakuru, kandi ko nanayibona azayisubiza.
Avuga ku butumwa yayibonyemo, yanenze ko isoza imwibutsa kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Perezida Kagame akibaza uko mugenzi we w'u Bufaransa yamwibutsa inshingano nk'iyo nk'aho we ( Perezida Kagame) atabizi.
Asobanura uko yasubiza iyo baruwa ya Hollande, Perezida Kagame, yagize ati "Uko nayisubiza kwa mbere, mu magambo make namubwira ngo ubundi se, ubundi byagenda gute? Ariko icya kabiri nasubiza ni ukuvuga ngo ariko se ari ubwo bwigenge, ari uko kwibohora, ababikoze nibo batazi icyo bagomba kubikoresha? Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiriye gukorera abaturage b'u Rwanda nk'Umuyobozi wabo bijyanye no kwibohora?
Perezida Kagame yahaye ubutumwa ibihugu byiha gutanga amabwiriza
Umukuru w'Igihugu yavuze ko impamvu ibihugu by'amahanga usanga kenshi byibutsa icyo abo mu bindi bihugu nk'u Rwanda bagomba gukora, ari uko abatanze ubwigenge babutanze mu magambo gusa.
Yagize ati "Impamvu ni uko uwaguhaye ubwigenge yabutanze mu magambo aguha igice ikindi aragisigarana. Ibyo kwibohora, abantu bibohoraga iki ko twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi turwana n'abo bashyigikiye abayoboraga u Rwanda nabi, abicaga Abanyarwanda."
Yakomeje avuga ko umuntu umubwira ngo yibuke amajyambere n'uburenganzira bw'Abanyarwanda ariwe wabibabuzaga.
Yagize ati "[…] Niwe wari ushyigikiye abahekuye u Rwanda, bamwe n'ubu bakibashyigikiye. N'ubu abakoze Jenoside hano mu Rwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n'abari babashyigikiye na mbere hose."
Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko Abanyarwanda ubwabo bazi icyo bashaka, kandi ko bagomba kugiharanira.
Yagize ati"Ntabwo dukeneye uturandata, ntabwo dukeneye utumurikira ngo atwereke inzira tunyuramo yo kwiha agaciro. Turayizi, tuzayishakira ."
Kuva u Rwanda rwabohorwa muri Nyakanga 1994 rukuwe mu maboko ya Leta y'Abatabazi, iyi ndetse n'iyari yayibanjirije zikaba zari zishyigikiwe mu buryo bweruye na Leta y'u Bufaransa, Leta y'Ubumwe yagiranye n'iki gihugu imibanire yakunze kurangwa n'umwuka mubi, kugera n'aho ibihugu byombi byacanye umubano ushingiye kuri za ambasade muri za 2006, uyu uza gusubukurwa ku ngoma ya Nicolas Sarkozy wanasuye u Rwanda.
Ubusanzwe Perezida Francois Hollande ntiyari yarigeze agira icyo avuga cyeruye ku Rwanda, hari n'abamushinje guceceka bikabije ntagire ikintu na kimwe avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibaruwa Hollande yandikiye Perezida Kagame uburyo yakiriwemo biragaragaza ko inzira ikiri ndende ngo leta z' ibihugu byombi zibashe kugirana umubano mwiza.
 
 

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development