Pages

Friday, 3 July 2015

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Rwanda : Depite yahaye Paul Kagame n’umuryango we izina ry’IBIGARASHA ku mpamvu zo guhindura itegeko nshinga!

 

Bwana Niyibizi n'abandi banyarubuga, bulya ntibyorohera buli wese kuliganya adasobanya. Haliya ngo 

N'ubwo abantu benshi babona ibyo Paul Kagame avuga ari ukujijisha, nta kundi babigenza bafata ibyo avuze nk'ukuri cyane ko ari umukuru w'igihugu, ariko depite Murumunawabo Cecile yavuze ko abatifuza ko ingingo y'101 y'itegeko nshinga ihinduka bitwa ibigarasha (abanzi b'igihugu) !  Ese Paul Kagame n'umuryango we nabo n'ibigarasha ? Cyangwa uyu mudepite yakoresheje iri ijambo bitewe ni uko azi neza ko Kagame ajijisha ?]"

ni nka wa mwirabure wali wanyoye urumogi, nuko ajya  gusimba urukiramendi mw'irushanwa mhuzamahanga. 
Agira atya asimbuka 7m z'ubujyejuru. Umuzungu wabikulikiraga aratangara, ati "Heee,  uzi ko uli mu bambere kw'isi, kandi utaragize amahirwe yo kwitoza nk'abandi!"
Wa mwirabure wasinze urumogi ati "Erega n'aharenze aha nahasimba!". 
Nuko umuzungu ashyiraho 8m ati " Ngaho gerageza".
Umusinzi aba arahasimbye ati "Ongera ho na 2m maze nkwereke". 
Umuzungu ashyiraho 10m nuko wamusazi w'urumogi naho araharenga. 
Umuzungu ati "Puu, hoshi, wantereye igihe umbeshya kandi uli umusazi". Aramwirukana na bimwe yali yasimbye abihanagura mu records z'abarushanwaga. 
Nuliya Mudepitekazi Cecile nuko wenda yasabye imbabazi, naho ubundi yali yirahuliye ku nda atabimenye, agira ngo arabyina butore neza naho aliho adekona (deconner). 


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; psj_survivors@yahoo.com; cliir2004@yahoo.fr; jamboasbl@gmail.com; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; corwabel@gmail.com; chakara70@yahoo.fr; tatien2miheto@yahoo.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Fri, 3 Jul 2015 09:16:43 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Rwanda : Depite yahaye Paul Kagame n'umuryango we izina ry'IBIGARASHA ku mpamvu zo guhindura itegeko nshinga!

 

Uyu mudepite Murumunawabo Cecile ntazi ko akarimi gasemera agasaya?
Uyu mudepite Murumunawabo Cecile ntazi ko akarimi gasemera agasaya?
[Ndlr : Paul Kagame yagaragaje kenshi ko kugeza ubu ari kuruhande rw'abashyigikiye ko ingingo y'101 y'itegeko nshinga itahindurwa kugira ngo yubahirize itegeko nshinga arangize neza manda ze yemerewe n'iryo tegeko ; ndetse akongeraho ko n'umuryango we ushyigikiye ko yubahiriza itegeko nshinga kugira ngo ashobore kuruhuka kandi abone umwanya wo kuwuba hafi. N'ubwo abantu benshi babona ibyo Paul Kagame avuga ari ukujijisha, nta kundi babigenza bafata ibyo avuze nk'ukuri cyane ko ari umukuru w'igihugu, ariko depite Murumunawabo Cecile yavuze ko abatifuza ko ingingo y'101 y'itegeko nshinga ihinduka bitwa ibigarasha (abanzi b'igihugu) !  Ese Paul Kagame n'umuryango we nabo n'ibigarasha ? Cyangwa uyu mudepite yakoresheje iri ijambo bitewe ni uko azi neza ko Kagame ajijisha ?]
 
Ni kenshi Perezida Kagame yagiye yerekana ko impaka ku bijyanye n'ihinduka ry'Itegeko Nshinga zikwiye kubaho mu buryo bwagutse, abashaka ko rihinduka ngo yongere kwiyamamaza bagahabwa umwanya ariko n'abatabishaka nabo bagategwa amatwi kandi bagahabwa umwanya wo kwerekana uko babyumva. Nyamara Depite mu nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda; Murumunawabo Cecile, aherutse kuvuga ko mu badashaka ko rihinduka harimo abo yise IBIGARASHA biri mu gihugu imbere.
 
Nyuma y'igikorwa cy'umuganda rusange wo kuwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2015, Depite Murumunawabo Cecile yatanze ikiganiro i Kanyinya mu murenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo, aha akaba yaragarutse ku busabe bw'abaturage bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y'101 rihinduka, avuga no kubo yise ibigarasha badashaka ko iyo ngingo ihinduka nk'uko byatambutse mu nkuru ya IGIHE.Yagize ati "Nk'uko hari ibigarasha hanze y'igihugu, ntihabura n'ibigarasha bibiri, bitatu muri iki gihugu, kuko na biriya bigarasha biri hanze y'igihugu byaturutse mu gihugu."
 
Yakomeje avuga ko hari urubyiruko rudashaka ko ingingo y'101 ihinduka, rushaka ko Perezida Kagame aba uwa mbere muri Afurika udahinduye Itegeko Nshinga, ariko ngo rukwiye kwigishwa, asaba kandi abaturage kugaragaza impamvu nyinshi zituma bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y'101 ryavugururwa, izo mpamvu kandi ngo zirahari.
 
Ese Itegeko Nshinga rivuga iki ku bijyanye n'ibyo uyu mudepite yavuze?
 
  • Ingingo ya 33 mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, ivuga ko Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n'amategeko.
  • Ingingo ya 53 muri iri Tegeko Nshinga yo ivuga ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo kandi ko Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z'uko ari mu mutwe wa politiki uyu n'uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo. Iyi ngingo byumvikana ko itavuma abatumva ibintu kimwe n'umutwe wa Politiki runaka.
  • Ingingo ya 64 muri iri Tegeko Nshinga igira iti: "Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora." Ibi bisobanura neza ko Umudepite adakwiye no kuvuga nabi abatumva ibintu kimwe nawe cyangwa kimwe n'Umutwe wa Politiki abarizwamo, ahubwo nk'Intumwa ya Rubanda akwiye kumva no kubaha ibitekerezo by'abo ahagarariye bose.
Source : umuryango.com


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development