Igihembo kitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza cya 2015 kizatangwa muri Gashyantare 2015
Amakuru dukesha umuhuzabikorwa w'umuryango Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix, Madame Perpétue Muramutse, aravuga ko umuhango wo gutanga igikombe kitiliwe Victoire Ingabire Umuhoza cy'umwaka 2015, uzaba ku wa 28 Gashyantare 2015. Guhera saa kumi n'ebyiri (18:00) muri Salle la Rotonde Avenue Jean-François Debecker, 54 – 1200 Woluwé-Saint-Lambert BELGIQUE
Iki gihembo ku guharanira Demokarasi n'amahoro gitangwa buri mwaka na Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix, uyu mwaka 2015 iki gihembo kizaba gitanzwe ku nshuro ya 4.
Nabibutsa ko iki gihembo kitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza, cyashyizweho ku wa 12 Werurwe 2011 mu rwego rwo gushima ubwitange Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje mu guharanira Demokarasi no gukemura amakimbirane mu nzira y'amahoro.
Ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2012 iki gihembo cyahawe:
Bwana na Madamu De Beule, b'ababirigi bakaba ari bo batangije umuryango, SOS Rwanda-Burundi na Bwana Déogratias Mushayidi, umukuru w'ishyaka PDP-Imanzi, ubu akaba afungiye mu Rwanda aho yakatiwe gufungwa ubuzima bwose.
Ku nshuro ya kabiri mu mwaka wa 2013 iki gihembo cyahawe:
Colonel Luc Marchal, wahoze ari umugaba mukuru wungirije w'ingabo za ONU mu Rwanda na Bwana Sylvestre Bwira, impirimbanyi y'uburenganzirwa bw'ikiremwanuntu ikomoka muri Congo.
Ku nshuro ya gatatu mu mwaka wa 2014 iki gihembo cyahawe:
Madame Ann Garrison, umunyamakuru wigenga w'umunyamerikakazi na Bwana Pere Sampol i Mas, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Espagne
Iki gihembo gihabwa umuntu cyangwa umuryango wagaragaje ubwitange mu mirimo ye mu buryo bw'amahoro, mu guteza Demokarasi imbere, amahoro, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kwitanga mu buryo bufatika mu guteza umubano mwiza mu bantu biciye mu biganiro, kubaha ikiremwamuntu, ubutabera.. mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika.
Ubwanditsi
The Rwandan
24.01.2015
Email: therwandan@ymail.com
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment