Pages

Tuesday, 27 January 2015

[amakurunamateka.com] Fw: *DHR* "MURI FPR BANTEGETSE GUTANGA RUSWA YA 4,000,000 Rwf NGO MPABWE AKAZI NATSINDIYE NDABYANGA"

 




IGICE CYA 2 CY'UBUHAMYA KU BYAMBAYEHO: BANTEGETSE GUTANGA RUSWA YA 4,000,000 Rwf NGO MPABWE AKAZI NATSINDIYE NDABYANGA


Bavandimwe nkunda cyane duhuriye kuri uru rubuga rwacu, nk'uko nabibasezeranije ubwo mperuka kubagezaho ibyambayeho, uyu munsi ngiye kubabwira ibintu bibiri bindi bikomeye byerekana ko impamvu zo guhunga u Rwanda zirenga 1000.
1. Icya mbere ni ikindi kigo cya 5 nakozemo ikizamini cy'akazi nyuma ya 4 nababwiye ubushize aribyo ULK, MUHANGA DISTRICT, MININFRA NA OCIR THE(FERWACOTHE-GIKONDO). Aho hantu handi nakoze ikizamini muri 2010 ni mu kigo cyitwa R.G.C.C (Rwanda Grain and Cereals Corporation) iki kigo cyubatse i Gikondo ugana MAGERWA ku nzu ya 3 urenze inyubako ya MIRONKO ihari ubwo abahazi mwahibuka. Impamvu ntareka kubabwira ibyo nahaboneye ni uko bitanga isomo rikomeye ku mwenegihugu.
Icyo kigo RGCC umuyobozi mukuru wacyo yitwa MUTIJIMA Augustin wigeze kuba Prefet wa GIKONGORO nyuma ya '94. Mu itangazo ryashakaga abakozi batanze nasabye akazi ku mwanya wa OPERATION'S MANAGER. Narahamagawe njyayo nkora ikizamini ndagitsinda. MUTIJIMA Augustin yarampamagaye nyuma ngo ngende tubonane. Nagezeyo anyereka ibiro ngomba kuzakoreramo. Ambwira ko mu cyumweru kizakurikiraho nzahamagarwa gusinya contrat. Narongeye mpamagarwa nawe ndagenda mpageze arambwira ati:"IBINTU BYAHINDUTSE" Ndamubaza nti habaye iki? Ati naragukunze nabonye uri umuhanga none ngiye kukubwiza ukuri wumve niba uzabishobora niwumva wabyishoramo usinye iyi contrat.
Mutijima yarambwiye ati: Muri SECRETARIAT ku Kimihurura(FPR) bansabye ko kugira ngo uhabwe kano kazi uri UMUHUTU ugomba gutanga MILIYONI ENYE Z'AMANYARWANDA nk'umusanzu w'umuryango kugira ngo ugatangire niba bidashobotse ubyihorere witahire upfe urwo wagapfuye kuko bidakozwe nkakaguha banyica kandi nawe ntiwasigara. Namubwiye ko nta SHYAKA RYA POLITIKI MBAMO ansubiza ko abanyarwanda bose ari FPR nanjye ndimo.
Kubera ko nari maze kumva ko bitagishobotse namuhenze ubwenge mubaza uko ayo mamiliyoni yaboneka ambwira ko NGARAMBE Francois (Secretaire General wa FPR) ku Kimihurura yamfasha kuko nsanganywe KONTI muri BANQUE DE KIGALI agategeka ko bampa CREDIT noneho nkazakora nyishyura. Kubera ko umushahara wari 300,000 Rwf ubwo ni ukuvuga ko nari kuzakora amezi 14 nishyura BK nkabona kwita ku muryango wanjye. Nabwiye MUTIJIMA turi mu biro bye ko ntabishobora kandi ko ako karengane nzakoresha imbaraga zanjye zose nkakarwanya. Mba nongeye kukabura kuko numvaga uwo murimo uzazamo imitego: Umuntu uguhaye akazi umuhaye ruswa burya nawe aba aguhaye uburenganzira bwo kuzayaka abandi kugira ngo usubize aho wakuye ayo wamuhaye kandi ibyo sinabyemera.
MUTIJIMA Augustin muri mwe niba hari uwo baziranye azamubaze azamwemerera ibi mbabwiye. Aka karengane rero nta mwenegihugu ukwiye kukemera. Dukwiye gukomeza kungikanya imbaraga tukakarwanya kandi twaratangiye. Niba muri iyi groupe turi abantu 100 hiyongereyeho abandi bucye bucye byazagera igihe tukaba benshi tugasangira amakuru bityo tugasangira n'umugambi mwiza wo kugera ku gihugu kibereye bose nta n'umwe uhejwe inyuma y'urusika.
2. Icya kabiri mbaganirira ni akarengane FPR yankoreye imbona-nkubone ndi kumwe na muramu wanjye. Umugore wanjye avuka i NYABIKENKE. Musaza we ari nawe mfura y'iwabo yitwa Dr. MUNYAMBABAZI Jean de Dieu. Yiganye i Bukomero muri ECOLE DES SCIENCES na MUKEZAMFURA Alfred ngo bicaranaga ku ntebe niko yambwiye. Uyu muramu wanjye ni nawe washinze GROUPE SCOLAIRE DE NYABIKENKE. Mu 1986 yagiye gukorera muri USA ahamayo. Mu 2007 nibwo nashyingiranywe na mushiki we tumenyanye nk'umusore n'umukobwa. Mu 2009 Dr. MUNYAMBABAZI Jean de Dieu yamenye ko mushiki we yashyingiwe ni uko aza kudusura ambwira ko njye nawe dutangira umushinga wa STOCK BROOKING(ni ukuvuga kuba ikigo kigira inama abashaka kwinjira mu isoko ry'imari n'imigabane). Ubwo yansabye kwiga uko twakwita ikigo tucyita MILOKA INVESTMENT GROUP kuko twagombaga no kujya twohereza amabuye y'agaciro muri USA. Kubera ko afite inzu ndende yitwa PRINTER SET iri munsi y'aho radio Rwanda yahoze yambwiye ko etage ya 3 ariyo tuzakoreramo yose abari barakodeshejemo bose abasubiza ayo bari bagifitemo.
Ajya kuva muri USA yazanye n'abazungu 3 ariko kuko amafaranga twagombaga gukoresha yari Miliyari 2 (Deux Milliard) z'amanyarwanda, bayohereje kuri TRANSFERT muri BNR kugira ngo bagabanye risk mu nzira.
Numvise ko ngiye gushira agahinda nanjye nkabaho neza, kandi ngakora icungamutungo kuko ariryo nize. Twahise dutumiza imodoka 5 muri AKAGERA MOTOR zo kuzadufasha gutunganya akazi. Twagiye muri BNR gusaba ko ayo mafaranga yimurirwa muri BK kugira ngo dutangire akazi baratwangira batubwira ko izo modoka zihutirwa zatumizwa nta kibazo. Muri FPR ku Kimihurura bamenye ko hari amafaranga menshi yaje muri BNR ni uko bakurikirana beneyo baramuhamagara ansaba ko tujyana kuri FPR kuko we atari azi quartiers zo muri Kigali.
Twageze ku Kimihurura muri FPR, batwakira nk'abami badushyira NGARAMBE Francois. Nta gutinda mu makoni atubwira ko kugira ngo izo miliyari 2 twemererwe kuzikoresha tugomba gutangamo 20% : 400,000,000 Rwf nk'umusanzu wa FPR bityo na BUSINESS ikagenda neza kandi tukoroherezwa muri byose. Muramu wanjye yabwiye NGARAMBE ko bitashoboka.
Ku munsi wakurikiyeho turi mu biro, nabonye DMI 8 zambaye civil zifite PISTOLETS zitwinjirana zifata muramu wanjye zijya kumufungira BRIGADE MUHIMA ni uko njya mu byo kubwira Madamu we muri USA. Mu gihe yari afunzwe, NGARAMBE yategetse ko ayo mafaranga yose bayabikuza bakayaguramo imodoka za MINADEF. Niko byagenze, hanyuma na zimwe twatumije mu AKAGERA nazo barazifatiriye bazisiga MADOWADOWA zegukanwa na MINADEF.
Kubera kumenyana na benshi muramu wanjye yabashije kuva muri Brigade ku Muhima anyura UGANDA agenda atyo asubira muri USA kuko afite ubwenegihugu bw'icyo gihugu. Nkaba nongeye kubandikira ibingana bitya ngira ngo nyomoze Kagame uvuga ngo ABANTU BAHUNGA BABA BAGIYE GUSHAKA UBUTAKA MURI UGANDA.
Dukomeze tuganire!
UDAHEMUKA Eric
Le 23 janv. 2015 04:37, <byilin@yahoo.com> a écrit :
Muvandimwe Eric Udahemuka,
Ndagushiye kubera ubu buhamya uduhaye, n'ubwo nsanze naracikanywe n'ubwo watanze mbere, ariko nibura menyemo iby'ingenzi.
Ubundi kandi ndakwifuriza ikaze mubuhungiro, n'ubwo utatubwiye aho wasize aba DMI bakugendagaho aho ugiye hose, cyangwa ngo uducire kumayange uko wabaciye muridahumbya.

Ubuhamya bwawe burigisha, ariko kurijyewe, nabubonyemo confirmation y'ibyo nagiye mvuga kuva kera, cyane cyane kubibwira ko baronse kuko bagabiwe na FPR yarabasanze mu Rwanda, bakaba rero bibwira ko babaye des hommes/femmes integres muri systeme iyobora igihugu. Kugaburirwa si bibi, ikibi ni ukurya udakenga ukazarinda ubifatirwa mumutego waguye ivutu ukananirwa kwikura.
Nongere mbivuge: icyabazanye ntabwo ari ukubagaburira ngo muhagage, ahubwo ni ukwiba [Ezechiel 38] no gukenesha abo bahasanze batashoboye kwica, kuburyo kuririra iriya systeme ngo harimo abanyagihugu bishwe n'amavunja ni ugucira umwana umugani ngo asinzire, kuko yumva aryohewe. Ntamwana wabo uzarwara amavunja, uzabura ishuri, uzakena...
Maze rero Eric, hari utuntu tubiri mubuhamya bwawe nasanze ngomba kugira icyo mvugaho kuburyo bw'umwihariko.
1. Nasomye ko uri uwo mubwoko [clan] bw'ABASINGA biransimisha kuko nanjye aribo babyaye [bombi]. Nyamara wongeyeho ko maman wawe ari "UMUTUTSIKAZI W'UMUNYIGINYA"! Ubundi ibi ntibishoboka, ahubwo bene wanyu [kwa nyoko], bashobora kubizira batazi impamvu.
Ikibazo tugira mu Rwanda, n'uko indwara yokamye societe nyarwanda itazakira hatabaye intervention y'Imana, kuko ikinyoma kiyituyemo cyayihereye mumizi kiyigera mubushorishori.
Ubwoko [clan] bw'ABANYIGINYA bukomoka muri union y'umugabo (umwami) ukomoka mu Ndorwa [clan des Bungura, iriya ya Habyarimana Juvenal], n'umugore uzabyara umwami [wo muri clan des Basinga]. Ngiyo inkomoko ya clan des BANYIGINYA [aribo bari bagize lignee royale, abo mukirundi bise ABAGANWA]. Ibi byatangiye kuri Ruganzu Ndoli, umwami wambere w'uRwanda reunifie, kugeza ku mwami witwa Karemera Rwaka, umuhungu wa Yuhi Mazimpaka, mu kinyejana cya 18, selon Jan Vansina, ariko ubundi bishobora kuba ari mu cya 17, kuko Vansina na Alexis Kagame batigeze bumvikana kuri datation imwe, kandi nibo leaders mu mateka y'uRwanda.

Kuva aho uyu mwami Rwaka akorewe coup d'Etat na Rujugira, niho abiyise ABATUTSI, aribo nyine bafashe ubutegetsi mu Rwanda, bakomeza kwitirirwa ingom izina ry'UBUNYIGINYA, ariko nta Munyiginya, nta Mmwungura, nta n'umu Singakazi wongeye kuyegera. Ni nk'uko ubungubu bategeka bavuga ko Rwanda ari Republika, ariko mumikorere ari ingoma yaciwe cyera yongeye guhabwa intebe, usibye ko umwami wabo wari warabihawe n'abiru bamuhejeje hanze.

Maman wawe rero, niba ari Umunyiginya, nakubwiza ukuri ko atagira icyo apfana na bene "Mututsi bategeka igihugu!
Ndabikubwira kuko hari abakomoka kwa mes oncles bagizwe "abatutsi" kuberako batumirwaga ibwami kenshi, kandi nabo kubera gukundwa aho ibwami barabirishaga. Nyamara naje gusanga ko batajyagayo kubera ko ari ABATUTSI, ahubwo bari ABASIZI. Wibuke ko Nyirarumaga, umugabekazi wambere, bavuga ko yari UMUSINGA, kandi akaba yarasigiye ABASINGA ishuri ry'ubusizi. Nimururwo rwego rero ABASINGA bagizwe ubwoko kw'ABATUTSI kuko aribo bari bafite iyo nganzo ikenewe ibwami, wongeyeho ko abami bambere babyawe n'ABASINGAKAZI. Nguko uko ABANYINGINYA n'ABASINGA bakomeje kuba ABATUTSI, ariko ntanumwe muribo winjiraga, nanubu kandi, muri cercle ya bene "Mututsi".
2. Icya kabiri ariko gisa n'icyambere, ni icyo bita UMUGANDE
Burya ijambo UMUGANDE mu Rwanda ryahishe igihe kinini icyo NDI UMUNYARWANDA rihishe muri iki gihe.
"Umugande" ryahaga agaciro umuntu wese waje mu Rwanda aturutse Uganga par opposition y'uwo baje basanga mu Rwanda [ni ukuvuga utarabafashije kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana], cyangwa uwaje aturutse ahandi hatari Uganda, kuko batamwibonagamo.
Ariko, iyo yabaga ari ugutanga umwanya ukomeye muli Leta, no kuri uriya wiswe "UMUGANDE", hakorwaga iperereza. Yaba atakomoka kuri "Mututsi" [Ntarabana], akaba igitotsi, kimwe babona mumata nti bayamene [ntibayabogore, da!] kandi ntibanagikuriremo aho ngaho ngo bose babibone.
Nguko uko ba gen. Kayumba Nyamwasa [bo mubwoko b'ABANYIGINYA], bamenye ko bagiye kubabogora, bakanga kubagora. Nguko uko mwene wanyu atamenye ko atari UMUJIJI, agashaka kujya kurongora mu BAJIJI, bakamubuza umugore we ngo atazavaho abagora.

"NDI UMUNYARWANDA" rero irasimbura "UMUGANDE", kuberako iryo rinyamahanga litesha amajwi ishyaka rishaka kwiyamamaza mu Rwanda likabona 100%, ariko gahunda ikomeza ni imwe: abazabona inyungu muri "NDI UMUNYARWANDA" si ababyiyumvamo bose, ahubwo ni bene "Mututsi" [Ntarabana]gusa, bo mu bwoko bw'ABEGA,nabo bo kwa RWAKAGARA, batari bageze kuri 1.000 muri recensement yabaye mumpera ya periode coloniale, kandi nabwo habariwemo n'uwiswe UMUTUTSI wese kubera inka zigeze nibura kuri 10 yabaga afite.

Muri aya mayeri nanone yo guhindura ubwoko "ethnies" bakabugira "classes sociales", niho wongera kubona UMUNYIGINYA cg UMUSINGA ubarwa nk'UMUTUTSI [kuko ari muri ayo moko bashoboraga kubona izo nka nyinshi), ariko muri bariya BANYIGINYA, abari bagihanyanyaza bari bake kuko abenshi babatsinze muntambara yo ku Rucunshu.
Nibutse ariko ko muntambara ya Rucunshu [1896], abahigwaga n'ABEGA kurusha ABANYIGINYA bari bene wabo w'umwami RUTARINDWA, kandi - ironie du sort -, Rutarindwa yari umu KONO, mwenese wabo kwa "Mututsi"!

Abanyarwanda benshi nibamara kumenya uko bakinishwa nk'umupira wa karere, bakamenya techniques zose zibakorerwa, bakamenya n'abazigizemo uruhare mugutegura uwo mukino ubasambura, bazavira hasi rimwe, kandi ntayandi maherezo, kuko ntacyo bazaba bakirengera, umunsi bazumva ifirimbi ivuze, nkuko abandi barutashye bumvise Habyarimana bamwivuganye, Rucunshu yindi izaba ari Simusiga.
Recevez la Bénédiction Complète des Cœurs Unisde la Très Sainte Trinité en Union avec le Cœur Immaculé de Marie !
Ndi Semahoro
www.byilin-hope.blogspot.com


On Thursday, January 22, 2015 6:40 AM, UDAHEMUKA ERIC <udaheric@gmail.com> wrote:


Ubwo twunguranaga ibitekerezo ubushize, Dr GASANA Anastase yansabye ko nazabagezaho ubuhamya ku byambayeho kuko nari nsobanuye ko impamvu zatera umunyarwanda guhunga zirenga 1000. Nibutse ko nanjye nari mbivuze nshingiye ku kiganiro Kagame yahaye abanyamakuru muri Village Urugwiro kuwa kane taliki 15 Mutarama 2015 akavuga ko ngo abahunga Leta ye bose nta n'umwe uvuyemo baba bagiye gushaka amasambu yo guhinga mu Bugande nk'aho abanyarwanda bose bahunze baba muri Uganda gusa. Mu ngingo 8 nandukuye ubushize uyu munsi ndagaruka kuri 4 gusa zirimo 2 zindeba imwe muri zombi ikarebana n'impamvu nyamukuru yatumye mpunga kuko ishingiye ku mwuga w'itangazamakuru nari mazemo imyaka 10 mu Rwanda hamwe n'izindi ngingo ebyiri z'ibyabaye ku bavandimwe banjye mpibereye nkabibonesha amaso yanjye:
1. GUHOZA ABATURAGE KU NKEKE: Mu myaka icumi namaze mu itangazamakuru harimo imyaka 4 nakoze ikiganiro cy'ubuhinzi cyitwa TWITEZE IMBERE BAHINZI BOROZI ku mushinga nakoze mbyibwirije ugaterwa inkunga n'umushinga witwa AGRITERRA ukorera muri ambassade y'Ubuholandi mu Rwanda. Icyo kiganiro nagikoreraga Sendika y'abahinzi borozi yitwa Ingabo Ifite icyicaro cyayo i Gahogo ku gateremuko kamanuka ujya i Kabgayi. Iki kiganiro nagitambutsaga buri wa gatatu kuri radiyo Maria Rwanda guhera 19h30 - 20h00 kandi ninjye wajyaga kugitara nkanagikorera editing ku mashini na SOFTWARE twita COOL EDIT PRO(3) ishinzwe gutunganya amajwi. Iki kiganiro nagikoze guhera taliki 01 Mutarama 2007 ngihagarika taliki 31 Ukuboza 2010 kuko contrat nagiranye na INGABO SYNDICAT na AGRITERRA yari irangiye. Muri iyi myaka ine nakoze iki kiganiro, nabashije kugera mu turere twose tw'u Rwanda uko ari 30, nabashije kugera mu mirenge ntibuka umubare, nasuye amakoperative y'abahinzi borozi mu by'ukuri ntibuka unubare. Naganiriye n'abahinzi borozi bo mu ngeri zose ariko icyo bose bahurizagaho ni uko bambwiraga ko politiki ya FPR yo kubahoza ku nkeke ibategeka guhinga igihingwa kimwe igiye kubamaza umudari. Naganiriye n'abategetsi brnshi bakoraga muri MINAGRI nkabagezaho impungenge z'abahinzi borozi ariko nkabona ntacyo bibabwiye ahubwo bakansubiza ko abaturage bagomba kubyubahiriza uko biri. Ukuri rero kurimo ni ikuhe? Muri iyi groupe de duscussion yacu birashoboka ko harimo abaheruka mu Rwanda hambere kandi nibyo kuko ndumva nshobora kuba arinjye wahunze nyuma kuko nahunze ku italiki 01 Mata 2014. Politiki y'igihingwa kimwe nta kindi igamije uretse kwicisha abaturage inzara no kubahima ngo baziyibuke amagara. Politiki yo kurekera inka mu biraro ntizahuke zikahirirwa nta kindi igamije uretse kubuza abahutu uburenganzira bwo korora kuko inka imwe ihazwa na 45 kg z'ubwatsi ku buryo abanyarwanda babasha kwahirira inka zirenze imwe bakazihaza ari bake. Mu buhinzi bagutegeka ibyo uhinga, ifumbire ugura ku isoko rya FPR,... Ibi nibyo mu by'ukuri nise guhoza abaturage ku nkeke ku buryo iki atari igihugu kibereye umwenegihugu.
2. GUTSINDIRA AKAZI UKAKIMWA KUKO URI UMUHUTU TOUT SIMPLEMENT: Njyewe ubwanjye nahuye n'uruva gusenya inshuro ntabara nimwa akazi ariko ndavugamo 3 gusa. Nk'uko mwabyumva umuntu wese ahora ashaka gutera imbere. Ubundi n'ubwo mubona nkorera SHIKAMA cyane kandi ngakunda itangazamakuru byabuze urugero nyabwo ariryo nize. Njyewe mfite impamyabumenyi ihanitse mu ICUNGAMUTUNGO-LICENCE EN GESTION- BACHELOR'S DEGREE IN MANAGEMENT natsindiye muri KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI muri 2008. Iteka numvaga nshaka gukora ibyo nigiye kuko numvaga aribwo naha igihugu cyanjye umusanzu udasondetse. Muri 2010 nakoze ibizami by'akazi ahantu 4 ariho MININFRA, ULK, DISTRICT MUHANGA no muri OCIR THE- FRRWACOTHE GIKONDO: Muri MININFRA nakoze ikizami ku mwanya witwa ADMINISTRATIVE ASSISTANT TO THE MINISTER: Ikizamini naragikoze byose ndabitsinda ngira amanota 92%. Ku italiki yo kujya gutangira akazi barampamagaye ninjira muri Cabinet du Ministre icyo gihe minisitiri yari KAREGA VINCENT. Namusanganye n'abajenerali arambaza ngo iwacu ni he? Musubiza ko mvuka mu BYIMANA i GAKURAZO arambwira ngo sinshobora guhabwa ako kazi ntaravuye i Bugande. Ayo magambo ministre KAREGA ayambwira umugabo wo kubihamya ni SENATEUR MUKASINE Marie Claire kuko icyo gihe yari PS aho muri MININFRA. Ako kazi bagahaye uwitwa NGENZI Joseph koko wavuye UGANDA.
Muri ULK nakoze ikizami ku mwanya wa PERMANENT SECRETARY WA ARIPES ndatsinda barakanyima ngo kuko ntari umugogwe bagaha murumuna w'umugore wa Prof. Senator RWIGAMBA BALINDA. Umuhamya ibi byabereye mu maso wakwemeza ko ntabeshya ni uwitwa INDOHA Janvier wakosoye ibizamini nakoze.
DISTRICT MUHANGA(GITARAMA VILLE): I Gitarama mu mujyi nahatuye guhera 2001 kugera mpunga 2014. Hatanzwe akazi ku mwanya wa JOINT ACTION DEVELOPMENT FORUM ikizamini nagikoreye muri RIAM i Murambi mu Cyakabiri ndatsinda barakanyima bahamagara umututsi witwa GONZAGUE warindaga General MUBARAK MUGANGA barakamuha. Uwambera umuhamya ni Dr. NIZURUGERO wakosoye impapuro zacu kuko ipiganwa ryo gukoresha ibizami i Gitarama ryegukanywe na UNR.
Muri OCIR THE GIKONDO batanze itangazo bashaka National Coordinator wa FERWACOTHE(Fédération Rwandaise des Coopératives des Theiculteurs). Naratsinze liste imanikwa ku karubanda ndi uwa mbere. Perezida w'Inama y'ubutegetsi witwa MUNYEMANA Marc ukora muri BANQUE DE KIGALI ambwirira imbere ya CA yose mu ijwi riranguruye ko badashobora kumpa uwo mwanya kuko ntavuye i Bugande cyangwa ngo nibura mbe ndi umututsi. Umuhamya wabyumvise wampamiriza ko ntabeshya ni Vice Mayor Affaire Economique mu karere ka Rulindo witwa PROSPER twakoranye icyo kizami nkamurusha cyane akaba ariwe bahaye ako kazi kuko ari umututsi ariko nawe nyuma akakavaho kubera amatiku yarimo. Nk'uko mbivuze ubu ni V/M Affaires Ecques RULINDO DISTRICT.
3. GUKUNDANA N'UMUKOBWA WAVUYE I BUGANDE(UMUTUTSIKAZI)WAMURONGORA BAKAGUHIGIRA KUBURA HASI HEJURU: Kubera ukuntu nakunze iyi groupe ni ngombwa kubabwiza ukuri kugira ngo ubuhamya bwanjye bububake aho kubasenya. Ubundi Data ni UMUHUTU W'UMUSINGA naho Mama akaba UMUTUTSIKAZI W'UMUNYIGINYA ukomoka mu KABAGALI ku BUHANDA hafi y'i Gitwe. Hari umusore mubyara wanjye witwa NICYORIBERA Jackson nyina akurikira mama. Uyu muhungu ni umututsi kuri se na nyina. Yakundanye n'umukobwa witwa FIONA wavuye Uganda adusaba kujya kumusabira turagenda. Umuhango wo gusaba wabereye aho uwo mukobwa yabaga kwa musaza we ku Irebero mu mujyi wa Kigali. Baratugoye umugeni babanza kumutwima ariko mbona ko harimo ikibazo umwe aravuga ngo ubundi abantu batavuye Uganda ninde wabahaye uburenganzira bwo kwinjira muri uru rugo? Nari kumwe na mukuru wa mama witwa MUKANSANGA Marguerite wigeze kuba Sous préfet i Gitarama kubwa BAZIVAMO Christophe na NYANDWI Désire ndakeka Dr. GASANA, RUTAYISIRE na SEBARENZI mumuzi yaranyongoreye ati KARABAYE! Umugeni baramuduhaye. Bucya ubukwe buri butahe uwo mubyara wanjye baramushimuse bamufunga imyaka 2 ubukwe bihwaniramo.
4. GUHORA BAKUGENDAHO BAGUKEKA AMABABA NTA N'IMPAMVU BAKAKUBIKIRA BAKAGUSHIKUZA LAPTOP YAWE BUGOROBYE: Muri Nzeri 2011 naguze LAPTOP nshya yo mu bwoko bwa TOSHIBA mu iduka ry'umuhinde ryitwa SHOPPERS STOP riherereye munsi ya BK mu Mujyi i Kigali na fagitire nayiguriyeho ndayifite na nimero zayo. Ku italiki 07 Kanama 2012 ku mugoroba saa kumi n'imwe n'iminota 5 ngeze i GAHOGO ntaha, abasore babiri bari kuri Moto baraje barayinshikuza bariruka nyuma nza kumenya ko ari abasirikari bo muri DMI. Bakimara kuyinyiba guhera ku munsi wakurikiyeho, banshyizeho ingenza ya moto ifite PURAKI RC 477F bahaye umu DMI bafata icyemezo cyo kumugira umumotari i Gitarama ariko mu kuri arinjye ashinzwe kumenya aho ndi hose. Najyaga mu Misa muri Basilika i Kabgayi nkamubona aho. Najya ku kazi akaba angezeho na ya moto. Naje kumenya ukuri ubwo ku italiki 08 Gashyantare 2014 ba basirikari bansangaga muri Radio Maria Rwanda nkabakizwa na Padiri ariko kuko nahavuye njya mu bukwe bw'inshuti yanjye Juvenal ukora muri BK bwabaye uwo mugoroba izo DMI zantegeye ku marembo y'aharimo kubera ubwo bukwe nsohotse barampagarika mbona barasa n'abanyambuye LAPTOP mbabajije ko aribo barabinyemerera bambwira ko uretse na LAPTOP bazananyica kubera inkuru nandika mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru imyaka 4 bakavuga ko izo nkuru zanjye zibangamiye NDI UMUNYARWANDA.
Ubutaha nzabaganirira ukuntu muramu wanjye(musaza wa Madamu wanjye) witwa Dr MUNYAMBABAZI Jean de Dieu uba muri USA guhera 1986 yaje mu Rwanda muri 2009 kugira ngo dutangire STOCK BROOKING COMPANY amafaranga menshi yari azanye akayakorera Transfer muri BNR hanyuma mu gihe tumaze gutunganya ibiro tuzakoreramo mu nzu ye PRINTER SET iri munsi y'ahahoze Radio Rwanda bakamufungira muri burigade ku Muhima agacika agaca Uganda akisubirira USA kuko afite double nationalite (RWANDA & USA) hanyuma ya mafaranga ye FPR ikayabikuza ikayaguramo imodoka za MINADEF ndetse bakajya no mu AKAGERA MOTOR imodoka twari twatumije nazo bakaziha MINADEF. Ubutaha ntimuzacikwe muzumirwa!
UBU SE KOKO ICYO NI IGIHUGU UMUGANI WA Dr. GASANA Anastase ko abakirimo ari impunzi mu mitima yabo! NDABAKUNDA MWESE KUKO MURI IBYO BYAGO BYOSE NIYONGEREYE URUKUNDO NKUNDA UMUNYARWANDA WESE KANDI NKIYEMEZA GUCA AKARENGANE.
Sogokuru yari imfura, Data yari imfura, Mama yari imfura! SINZABA UMUTINDI!
UDAHEMUKA Eric
Editor SHIKAMA
www.shikamaye.blogspot.no/
Le 22 janv. 2015 11:22, "Mem" <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :
Bwana Byiringiro
Nkunda impaka zawe kuko rwose utanga umuganda uko ushoboye. Kuri uyu muhamagaro wa Rutayisire Boniface njye ndabona buri wese yawumva muburyo abona wamugirira akamaro. Ariko cyane cyane ijambo ririmo rikuru n'uko icyo waba ukora cyose cyangwa imyumvire waba ufite muri politiki bitakubuza kuzuzanya (kukubaka u Rwanda rubereye bose) na runaka wundi uri muyindi myumvire cyangwa akaba akora ibindi.
Nimbona akanya ndagaruka kuburyo mbyumva.
------------/-----/

Le 22 janv. 2015 à 07:51, byilin@yahoo.com <byilin@yahoo.com> a écrit :

Muvandimwe Dr A. Gasana,
Mubyukuri nubwo ushimye, ndibaza ko message ushimye idasobanutse nagato kuli benshi bahamagawe ariko batamenyereye uyu mukino.
1. Banyarwanda ni ishyaka, cyangwa ni " Fondation", cyangwa ni byombi?
2. Message iturutse kuri " TUBEHO VictimRwanda" . Iyi Forum ikorana ite na Rutayisire uyobora ishya Banyarwanda, kugirango numve niba ibyo azobereyemo, aribyo yuzuzanyamo n' abandi?
3.Abanyarwanda asabye guhaguruka, aho bari hose, bakubaka uRwanda, arabivuga mu rwego rw' ishyaka Banyarwanda ( kuri Forum TUBEHO VictimRwanda), cyangwa arabisaba murwego rwa Forum de discussion ( atari mw' ishyaka)?
4. Niba ari mu rwego rwa Forum de discussion, iyi yaba ari orientation nshya ashaka ko Forum ye ifata?
4.1. Niba aribyo, bishatse kuvuga ko nta messages du genre: Lu pour vous, Demande d'information, Amakuru avugwa aha n' aha.... zitaba muri domaines de specialite zitazaza kuri Forum?
4.2. Abantu batari muri domaine de specialite imwe, ntazajya baganirira kuriyi Forum?
4.3. Abatagira domaine de specialite ( generalistes cyangwa abatararangiza kwiga...) ntamwanya mubiganiro bafite kuriyi Forum?
5. Niba ari murwego rwa politiki, Rutayisire yaba ashaka ko appel ye ishyirwa mubikorwa ite?
5.1. Ngo nibahagurukire rimwe buzuzanye. Mubiki? Gute? Ari bande, ko bose baticaye, cyangwa ngo babe bafite ideal imwe kugihugu cya Rwanda?
5.2. Rutayisire yaba abonekewe akaba abaye Kayibanda, we Abanyuramatwi bavuze ko yatumwe n' Imana gukura abana bayo mubuja, kandi bikaba byarashobokaga kuko Eric yabisomye i Kabgayi?
5.3. Rutayisire yaba ahinduye ishyaka rye "Mouvement" nkimwe yashyizweho le 5 juillet 1975, itagiraga opposition, ahubwo bose baruzuzanyaga!
Niba ntanakimwe mubyo mvuze haruguru gihuje n' igitekerezo cya Rutayisire, n' uko kumwumva bitoroshye, yagombye gusobanura aho atabonaga imyuzuzanyo mubyari biriho, nuko yumva byaba abantu bagombye guhagarara, kandi yenda ubwo bwubatsi babukorera mukwandikirana!
Kwari ugusobanuza, ariko ngirango nanibutse ko kudashinga ( amaguru), siko gucika ururimi, kandi ko n'uhigimiye aho yicaye ashobora kuba avuze kurusha uwavugije ingoma.
Ndi Semahoro

Sent on my Boost Mobile Phone.

------ Original message------
From: Anastase Gasana

BASOMYI BANDITSI,
Turashimira Boniface Rutayisire uyobora ishyaka "Banyarwanda" kuba ahamagariye abanyarwnda twese KUZUZANYA buri wese muri domaine ye kugirango twubake u Rwanda rushyashya rw'abanyarwanda bose. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, abayobozi baryo n'abarwanashyaka baryo iyi nzira nziza yo kubaka u Rwanda rushya turayishyIgikiye. Mu mahame-remezo (charte) yacu tuvuga ko dutegenya kubakira u Rwanda rushyashya ku nkingi zikomeye cumi n'ebyiri kugirango rutazongera kujegajega no gusenyuka nkuko byarugendekeye mu mateka yarwo yose kugeza ubu.
Hari inkingi ya mwikorezi y'ubworoherane(moderatism ideology/ideologie du moderatisme) ikikijwe n'iy'ubwubahane(respect mutuel),ubwihanganirane(tolerance), ubusabane(concorde), ubufatanye(solidalite) UBWUZUZANYE(complementalite, -buriya Rutayisre aduhamagarira), ubuvandimwe(fraternite/fellowship), ubwizerane(confiance mutuelle/mutual trust), ubwumvikane(mutual understanding/comprehension mutuelle), ubunyakuri(truthness/verite/sincerite), gukorera mu mucyo(transparence), no gusangira (power sharing) ibyiza by'igihugu cyacu twese abanyarwanda ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawaje kuvumba iwabo".
Guhaguruka tukuzuzanya rero, buri wese muri domaine ye nkuko Rutayisire abivuga, ni kimwe mu mahame mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje gushyira mu bikorwa bityo tukaba twiteguye gufatanya na buri wese wumva ko ari byo bikwiriye. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'ighihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2015-01-21 20:49 GMT-05:00 TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:


Banyarwanda, Banyarwandakazi b´ imyaka yose (abato nabasheshe akanguhe), abo muturere twose n'amoko yose muhaguke muri benshi twuzuzanye buri wese muri domaine ye n'igihugu abamo maze twubake u Rwanda Rushyashya.
Tubeho Twese


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development