Amerika Ihangayikishijwe n'imvururu Zibera muri Kongo
Leta zunze ubumwe z'Amerika ihangayikishijwe n'imvururu zo muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo. Imvururu zatangiye kuwa mbere. Leta ya Kongo ivuga ko abantu 15 bamaze kuyigwamo. Naho umuryango mpuzamahanga w'ikiremwamuntu FIDH ikemeza ko hamaze gupfa abantu 42.
Imyivumbagatanyo yatewe n'ivugurura ry'itegeko rigenga amatora. Abadepite baryemeje kuwa gatandatu ushize. Naho Senat irimo irawigaho. Rubanda bavuga ko iryo vugurura ryihishemo ubushake bwa Perezida Joseph Kabila bwo kugundira ubutegetsi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Jen Psaki, aravuga ko bahangayikishijwe n'urugomo rukorerwa abigaragambya, gusahura, guta muri yombi abantu ku buryo bunyuranije n'amategeko, gufunga amaradiyo, imbuga za Internet na nkoranyambaga.
"Leta zunze ubumwe z'Amerika irasaba inzego z'umutekano za Kongo, imiryango idaharanira inyungu, n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi kwirinda ibikorwa by'urugomo. Iributsa ko ishyigikiye ko amatora azabera igihe ateganirijwe umwaka utaha, kandi ko agomba kuba mu ituze, amahoro, umucyo n'ubwisanzure."
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment