From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2015-01-24 16:51 GMT-05:00
Subject: Re: *DHR* Ngo i Nyamirambo hadutse imbeba barya zitwa Sembirigi
To: f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Elisée Mpirwa - Izuba rirashe
Mu Mujyi wa Kigali hari ishyirahamwe ry'aborozi b'imbeba za kizungu zizwi nka Sumbirigi.
Ishyirahamwe Abanyamurava rigizwe n'abanyamuryango 802 rikorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Abanyamuryango 802 b'iri shyirahamwe bahisemo korora Sumbirigi, bakazirya ngo barwanye indwara z'imirire mibi.
Nubwo Abanyarwanda batazwiho kurya imbeba, izi za kizungu zizwi mu gifaransa nka 'cobailles' zizwiho kuba zifite umwihariko mu kugira intungamubiri nk'uko abaganga batandukanye babitangaza.
Muhinyuza Emmanuel ukuriye ishyirahamwe Abanyamurava avuga ko boroye sumbirigi 120 hatabazwemo izavutse n'izagiye zihabwa abanyamuryango.
Muhinyuza yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bategereje izindi mbeba kuko batumyeho 690; aho imwe bayigura amafaranga y'u Rwanda 1000 gusa.
Uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko kunganira abaganga ku Kigo nderabuzima cya Rugaramara mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko we ku giti cye n'umuryango we bitabira kurya inyama za sumbirigi kubera inama yagiriwe n'abaganga.
Muhinyuza yagize ati "Ubwanjye natanga ubuhamya kuko nararwaye mererwa nabi ariko nyuma yo kumenya akamaro k'inyama ya sumbirigi ku mubiri w'umuntu urabona ko ntacyo mbaye. Inyama y'aka gasimba yifashishwa mu kurwanya bwaki, yongera abasirikare b'umubiri ku babana n'ubwandu bwa SIDA, ariko akenshi yifashishwa mu kurwanya indwara z'imirire mibi."
Igitekerezo cyo korora sumbirigi kuri iri shyirahamwe cyaje nyuma y'aho imwe mu mishinga bagiye bakora yagiye ipfa imburagihe, ariko ngo uyu umaze umwaka umwe nturabatera igihombo na busa kuko izi mbeba za kizungu zororoka cyane...
Kurya imbeba bibafasha guhangana n'indwara ziterwa n'imirire mibi
Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment