From: "callixte nsenga nsengabe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 14 November 2014, 9:26
Subject: Re: *DHR* Umudepite w'Umwongereza yemeye kujyana mu Nteko yabo ikibazo cya 'Filimi ya BBC'
Abongereza barongeye gushaka kwicisha abantu nko muli 1994 nkuko byagenze bo n'abacuti babo b'abanyamerika bagwa mu mutego nkana wa FPR ya Kagame banga kuza kudutabara ngo intambara ihagarare yarimo iba hagati y'abana b'u Rwanda?N,ubwo turi abakene abanyarwanda , tukaba nta ngufu tugira , aliko UK na USA bijye bihora byibuka ko abapfuye mu Rwanda babifitemo uruhare , kuko banze kuza ku bwende guhagarara hagati y'abarwanaga.Abafransa babonye uko ibintu birimo bimera nabi , baraje bafata prefectura 3, niyo haba harashobotse kurokaka abantu 10 gusa , nibura irtyo 10 ry'abatutsi ryararokotse.Sibo kandi barokotse gusa kuko n'interahamwe hari benshi mu bahutu cg aba naturalisés bashoboye kuharokokera kuko interahamwe zagize ubwoba kuko batazireberaga izuba ( ex muzabaze abali i Murambi iyo habaga hali uwo babonye wakekwagwaho kuba yaba interahamwe), aliko kandi n'ubwo FPR ivuga ko ngo zone turquoise yaje gukingira abicanyi , ntawe utazi ko ahubwo bakomye mu nkokora FPR yo yari yiyemeje kumalira ku icumu abantu bayihungaga bali bageze muli zone turquoise kuko abafransa batabiyemereye ( muzabaze uko byagendekeye abasilikari ba FPR urwo babonereye i Gihindamuyaga hafi ya Configi ubwo bashakaga kwitambika imbere ya convoi y'abafaransa yari itwaye abafratri bo mu Nyakibanda ngo ibageze muli Zone turquoise).Ibyo kandi byemezwa n'ibyo FPR yakoreye impunzi zari i Kibeho muli 1995 imbere y'abajenjetsi ba Minuar ndetse n'impunzi zari muli RDCongo ubwo FPR yabigabije ikabica rikahava nta rutangira .USA , UK ntibyari bibizi? Haravugwa akabaye ntakihishe none bakaba batangiye kubyitambika imbere! Ibyo ni ibiki ? Bishaka kwica abanyarwanda nanone kandi ngo ntihagire ugira icyo abaza umwicanyiLe Vendredi 14 novembre 2014 9h55, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
Inyandiko zose zandikiwe BBC zari zikwiwe no koherezwa kuri ako gatsiko k'abadepite. Ni byiza ko ako gatsiko kakumva bose. Twasabye Rudasingwa, Bahunga n'abandi bashoboye kwandikira BBC ko bakoherereza uwo mudepite n'agatsiko ke ibyo banditse.Bahunga we yanashobora gusaba ako gatsiko bakabonana.Mu Rwanda hashizweho commission yo kwiga icyo kibazo, sinzi icyo ako gatsiko k'abadepite kazagira icyo kongera kuri iyo commission cyangwa ngo gasibanganye iyo documentaire ya BBC yakozwe ku Rwanda.Murabona aho Kagame ageze, iyaba ngo yari yizeye ubutegetsi bwe, akaba nawe ubwe yizeye ibyo akora, ibyo yakoze, si byari ngombwa ko ashakisha uburyo bwose bwo kuburizamo iyo documentaire. Documentaire yarasohotse, byararangiye, abantu barayibonye kandi n'abandi bazayibona. Akarenze umunwa karushya ihamagara.Ibi byose birerekana ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze aharindimuka.We yumva ko arusha ubwenge n'ubushobozi abategetsi bose bavuyeho nabi. Nyamara ngo ntagahora gahanze.
From: "Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "democracy_human_rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 14 November 2014, 8:23
Subject: *DHR* Umudepite w'Umwongereza yemeye kujyana mu Nteko yabo ikibazo cya 'Filimi ya BBC'
Envoyé par : Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment