Pages

Wednesday, 26 November 2014

[RwandaLibre] Politiki : Ibihugu by’u Bwongereza na USA nibyo byasabye BBC gukora filime kuri Paul Kagame kugira ngo bibe impamvu yo kumwirukana!

 


----- Forwarded Message -----
From: "RUGIRA Peter rugirapeter@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" 
 

Politiki : Ibihugu by'u Bwongereza na USA nibyo byasabye BBC gukora filime kuri Paul Kagame kugira ngo bibe impamvu yo kumwirukana!
[Ndlr :Filime ya BBC ikomeje kubuza amahwemo ubutegetsi bwa Paul Kagame ariko kandi iyo filime ikaba ikomeje no gutuma abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda bakomeza gushakisha ikihishe inyuma y'iriya filime ! Hari ikibazo gikomeye abantu bibaza : Muri iriya filime hagaragaramo ubuhamya bw'abashakashatsi ba FBI baje gukora iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso ya jenoside no gukora ubushakashatsi kuri jenoside mu Rwandano kumenya umubare w'abantu yahitanye. Igitangaje cyane ni uko abandi bashakashatsi bose bo ku isi bashatse gukora ubwo bushakashatsi Paul Kagame na FPR banze ko babukora, nyamara aba bakozi ba FBI mu gihe bazaga gukora ubu bushakashatsi Paul Kagame yabakiriye mu biro bye! Ese aba bakozi ba FBI baza mu Rwanda babwiye Kagame ko bagiye gukora buriya bushakashatsi? cyangwa bitwaye nka ba maneko baje gukora akandi kazi batumwemo mu Rwanda ? None se Kagame ufunga umukecuru ngo ni uko yamuhanuriye ko azahanwa n'Imana kubera ko ategeka nabi yakwemerera FBI kuza gukora iperereza ku byaha yakoze? Igisubizo turagihabwa n'iyi nkuru ya Shikama :]
 
Poliki, iperereza n'ububanyi n'amahanga : « Leta y'u Bwongereza ku bwumvikane na leta y'i Washngton muri Amerikan nibo bategetse BBC gukora filime yerekanye Kagame mu mizi. Mu minsi ya vuba, ambasade z'u Bwongereza n'Amerika zigomba gufungwa i Kigali, ba ambasaderi bagataha bakanahagarika n'inkunga bateraga iminshinga y'amajyambere mu Rwanda abakozi ibihumbi bakabura akazi ».
 
Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bashyize General Major Paul KAGAME ku butegetsi i Kigali ku italiki 19 Nyakanga 1994 bakamuhagarikira mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro muri RD Congo ahatikiriye imbaga itabarika y'inzirakarengane z'abanyarwanda n'abazayirwa; izo leta zombi ubu zamaze kumenya Kagame uwo ariwe ku buryo zamaze guhindura urupapuro ndetse ngo FPR na Kagame bagomba kwirukanwa ku butegetsi byihutirwa.
 
Nyuma y'uko Filime yemezaga ko Paul Kagame ariwe nyirabayazana w'akaga kagwiriye u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, muri SHIKAMA twagerageje gushakisha umuntu waba agera i kambere i Washington na London kuko twari dusanzwe tuzi neza ko aribo bamwicaje muri Village Urugwiro. Uwo muntu rero twaraye tumubonye uzi neza uko umugambi wo kohoshya (ndlr :kwirukana) FPR ugomba kugenda mu maguru mashya.
 
Umwongereza kavukire kuri se na nyina utuye i Londres akaba ari umwarimu muri Kaminuza ikomeye mu Bwongereza akaba n'umugishwanama wa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza ariko tukaba tudashobora guhishura amazina ye ku bw'inyungu za politiki, yaganiriye na SHIKAMA maze atubwira ibintu biteye ubwoba bigiye kuba i Kigali mu minsi mikeya iri imbere ku buryo Kagame noneho agiye guhahamuka ureke ibyo yigira.
 
Uwo mwongereza yabwiye SHIKAMA ati: "Iriya documentary yakozwe na leta y'Ubwongereza ku bwumvikane na USA bakoresheje BBC, kandi nyuma y'uko Filimu itambutse birihutirwa gufunga ambasade z'ibihugu byombi i Kigali, guhagarika inkunga zose bateraga imishinga y'amajyambere bityo abakozi benshi bakoragamo bakabura akazi. Ariko abategetsi b'ibi bihugu by'ibihangange bumvikanye ko bagomba gukomeza kubwira rubanda ko nta kintu na kimwe babiziho, ko BBC yigenga mu gutara no gutangaza amakuru(...) ku buryo Kagame na FPR bazirukanwa ku butegetsi mu bufindo batazi ibyabaye".
 
Tony Blair na Bill Clinton bari maneko za London na Washington Kagame atabizi

Abanyarwanda baciye umugani w'umugenurano maze bagira bati:"Inyoni zijya inama n'abarinzi bajya indi". Mu kiganiro kirambuye uwo mwongereza yahaye SHIKAMA yatwemeje ko ngo muri 2005 USA n'Ubwongereza basanze baribeshye cyane kugira Kagame perezida bitewe ahanini n'ingeso ye yamunaniye yo kutihanganira abatavuga rumwe nawe bigeretseho kwica inzirakarengane. Londres na Washington bakimara kubitera imboni ngo bahise bajya inama y'icyo bakora ngo Kagame bamushyireho ingenza ya buri munsi.

Baje kumvikana kuri TONY BLAIR ko ariwe wamubera umujyanama mu bya politiki mpuzamahanga ahanini babimucengejemo babishingiye kuko Leta ye irimo abantu benshi biberaga mu nka batageze mu ishuri bityo ko uyu muntu w'inararibonye yamufasha gutsimbataza umubano n'amahanga. Kagame uhorana amakenga ngo yabanje gusa n'ubyanga nyuma abona nta kundi yagira arabyemera.
 
Abanyarwanda batuye imbere mu Rwanda kimwe n'abakurikirira hafi amakuru y'igihugu cyacu tuzi ukuntu TONY BLAIR yahoraga i Kigali kugeza n'ubwo Kagame amuhaye icyumba cy'akazi mu biro bye muri Village Urugwiro ku Kacyiru i Kigali. Uyu mwene Rugigana yabaye hafi cyane ya Kagame haba mu muganda, gufukura amariba no gucukura imiringoti akabaye kose akakoherereza abamutumye muri raporo.
 
Intasi ebyiri icyarimwe i Kigali: Kugereranya raporo ebyiri z'ubutasi i Washington na London
 
Nibanze kuri TONY BLAIR kuko ariwe nahaweho amakuru afatika n'umuntu bakoranye bya hafi kandi umuzi neza nyamara hari n'undi batumwe bimwe. Leta ya USA na LONDON mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho guhubuka mu gufatira Kagame na FPR imyanzuro, bumvikanye ko hagomba kubaho intasi ebyiri ariko buri wese agakora ibye. Ni uko BILL CLINTON nawe yabaye umujyanama wa Kagame aho we yoherezaga raporo i Washington naho TONY BLAIR akayohereza i London nyuma hakaba ngo harabayeho igereranya ngo barebe niba nta kwibeshya cyangwa amakabyankuru birimo.
 
Bamaze kuzigereranya ngo basanze ko Kagame na FPR ari abajura n'abicanyi ruharwa kandi ko babujije amahwemo abaturanyi niko kwiga icyakorwa ngo bakurwe ku butegetsi. Ngo mu nama yabereye i Washington yahuje abategetsi b'ibihugu byombi yanatumiwemo umuyobozi mukuru wa BBC n'umuyobozi mukuru wa CNN bumvikana ko hakorwa filimu igaragaza uburyo Kagame na FPR bamaze abantu mu karere k'ibiyaga bigari bahereye ku iraswa ry'indege ya Habyakimana ku italiki 06 Mata 1994.
 
Bemeje ko umuyobozi mukuru wa BBC yagena umunyamakuru kabuhariwe mu gutunganya inkuru banemeza ko iyo Filime igomba gutambutswa kuri BBC ku italiki 01 Ukwakira 2014 italiki yibutsa01 Ukwakira 1990 mu rwego rwo kwereka isi yose ko Kagame na FPR batabohoye u Rwanda ahubwo baruboshye. Mu rwego rwo kugira ngo Kagame atagira amakenga USA yatanze inama koBILL CLINTON yakubaka ibitaro bihenze kandi by'icyitegererezo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera maze akajyanayo na Kagame kubitaha kandi koko niko byagenze barajyanye.
 
Mu minsi ya vuba ambasade z'Amerika n'Ubwongereza i Kigali zigomba gufungwa

Uwo mutumirwa udasanzwe wa SHIKAMA yatubwiye ko Washington na Londres bari bazi neza ibizakurikira itambutswa ry'iyi filime birimo imyigaragambyo yamagana iki gitangazamakuru. Avuga ko ngo bateganyije ko Kagame ashobora kuzategeka ifungwa burundu rya BBC rishobora kuzahurirana n'ishyirwa hanze ry'imyanzuro y'iperereza USA irimo gukora ku inyerezwa ry'abantu mu Rwanda rya hato na hato aho yagize ati:"Amerika ishobora kuzanzura ko FPR ari umutwe w'amabandi akora iterabwoba na mafiya byayogoje akarere k'ibiyaga bigari, ubwo rero nta kindi kizaba gisigaye uretse imyigaragambyo karundura kandi simusiga y'abaturage ishobora kuzirukana KAGAME na FPR ku butegetsi kuko icyo gihe abaturage bazaba bariye karungu bafite ubukene bukabije barara ubusa kubera kubura akazi".
 
Aravuga ko Kagame bazi neza ko azakomeza kwitotomba no gusuzugura ba Mpatsibigugu bityo bizabe ngombwa ko ambasade z'ibihugu by'ibihangange zifungwa i Kigali kandi ntibizatinda kuko intambara Kagame agiye gushoza ku Burundi na RDCongo izihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mwanzuro hagamijwe kwita ku mutekano w'abadipolomate.
 
Guhagarika imishinga y'amajyambere no kwirukana abakozi ibihumbi mu Rwanda.
 
Umugambi w'Amerika n'Ubwongereza wo kwirukana FPR ku butegetsi ni mugari cyane kandi uzagira ingaruka zo mu rwego rw'ubukungu ku muryango nyarwanda. Uwo mutumirwa yabwiye SHIKAMA ko imishinga yose ikurikiranwa na ambasade z'ibi bihugu byombi i Kigali irimo kwitegura gusozwa mu rwego rwo kurengera inyungu z'ibyo bihugu.
 
Ni ukuvuga ko abakozi benshi bari babayeho neza batunze imiryango yabo bazabura  akazi imiryango yabo ikibasirwa n'ubukene, abana babo bazabura ubwishyu bw'ibisabwa ku mashuri bazaba bigaho, abakodesha amazu bazabure ubwishyu,...mbese ikibazo kizaba ari rusange mu gihugu cyose kandi n'ingabo zizaba ziri mu gihirahiro no kwibaza icyakorwa ngo abaturage bave muri ako kangaratete.
 
Magayane yavuze ko agatsiko ka FPR kazirukanwa ku butegetsi k'ubufindo
 
Mu gusoza iyi nyandiko twakwibutsa ko ubuhanuzi bwa Magayane bushimangira ibyo SHIKAMAyaganiriye n'uyu mwongereza aho Magayane yahanuriye abanyarwanda ko FPR izirukanwa mu bufindo ku butegetsi n'abazungu bazaba barayibuhaye. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Yaba komisiyo ikuriwe na NGOGA Martin, yaba abamagana filime batanabonye, yaba RURA yanizeB.B.C-F.M-KIGALI, byose ni ugusamba no guta ibitabapfu, icyemezo cyamaze gufatwa kandi i Kigali ntacyo bahinduraho na gito.
 
Source :
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Partager cet article

 
 
   

Vous aimerez aussi :



Envoyé par : RUGIRA Peter <rugirapeter@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development