From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 26 November 2014, 8:22
Subject: *DHR* Dr Hazel Cameron yatunguwe n'ibyo yabonye muri filimi ya BBC
Faustin Niyigena - Izuba rirasheUmwongerezakazi Dr Cameron Hazel uziranye n'abanyamakuru bakoze filimi Rwanda's Untold Story, ngo yatunguwe n'amahano yakorewe u Rwanda binyujijwe muri iyo filimi.Ibi yabibwiye akanama k'inzobere mu gucukumbura niba koko iyo filimi ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'andi makosa yaba yarakozwe na BBC kuva yatangira gukorera mu Rwanda.Dr Cameron Hazel ni umwarimu muri Kaminuza mu Bwongereza mu isomo ry'imibanire y'ibihugu, akaba Umuyobozi w'ishuri ry'isomo ry'amahoro n'amakimbirane, umwarimu w'isomo rya Jenoside n'impinduka nyuma yayo mu Rwanda ndetse yanditse inyandiko n'ibitabo ku iterambere ry'u Rwanda nyuma ya Jenoside.Ku bw'ubwo bumenyi afite ku Rwanda, yavuze ko byatumye umunyamakuru wa BBC wakoze iyi filimi (producer) Jane Corbin hamwe n'umwunganizi we mu kuyikora no kuyiyobora John Conroy, batangira kumushakisha iwabo mu Bwongereza kuva mu Kuboza 2013, bamubwira ko bashaka gukora filimi ivuga kuri Jenoside ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20, kandi ntacyo bazi ku Rwanda.Bakomeje kujya bamuhamagara, abarangira abantu n'inzibutso bashobora kuzasura mu gihe cyo gukora iyo filime yabo, ndetse abemerera ko bazamuvugisha akabaha amakuru mu gihe gusa bazamubaza ku buzima bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside, kuko we adashaka kuvuga iby'uko Jenoside yateguwe cyangwa yakozwe mu gihe igihugu kiri gutera imbere muri segiteri zose.Dr Cameron avuga ko bagombaga kubonana kuwa 16 Kamena 2014 kugira ngo bakorane ikiganiro cyo gushyira muri filimi, ariko baza kumumenyesha ko benda kurangiza kuyitunganya kandi ko we nta mwanya bamubonera muri filimi. Bati "Warakoze kudufasha."Uyu mugore yavuze ko yaje gutungurwa ndetse akababazwa na filimi yabonye kuwa 01 Ukwakira 2014 kuri televiziyo ya BBC TWO, akabona ari filimi isebya u Rwanda ndetse by'umwihariko iharabika Umukuru w'Igihugu.Dr Cameron Hazel yavuze ko akimara kubona iyo filimi, yahise amenya neza impamvu bamukuye ku rutonde rw'abo bagombaga kuvugana nabo. Ati "Mvugana nabo mbere sinari nzi icyo bagamije, kuko igihe John Conroy yampamagaraga yasaga n'umuntu uzakora ikintu cyiza."Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri (kuya 26), azakomeza kuganira n'aka kanama asubiza ibibazo bashobora kuzamubaza ku kiganiro cy'amasaha abiri n'igice yabahaye.
Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Répondre en mode Web • Répondre à expéditeur • Répondre à groupe • Nouvelle discussion • Toute la discussion (1)
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment