From: "nyangurubike gérard nyangurubike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 2 November 2014, 15:36
Subject: *DHR* 62% by'abakozi mu Rwanda bahembwa umushahara bobona nk'intica ntikize
62% by'abakozi mu Rwanda bahembwa umushahara bobona nk'intica ntikize
Yanditswe kuya 2-11-2014 - Saa 15:26' na Richard Irakoze
Ubushakashatsi bwakozwe n'Impuzamasendika y'Abakozi (COTRAF) bwagaragaje ko umushahara uhabwa abakozi benshi mu Rwanda utajyanye n'igihe, aho abarenga 62% bahembwa atageze ku bihumbi 50 ku kwezi.Muri iyi nyigo yakozwe n'imiryango ine na sendika z'abakozi hagaragazwa ko u Rwanda rukigendera ku mushaharafatizo washyizweho n'itegeko ryo 1974, nyamara ibiciro ku isoko birushaho kuzamuka.Perezida wa COTRAF, Bicamumpaka Dominiko, yavuze ko leta yari ikwiye kugira icyo ikora vuba, ati "Twifuza ko leta yahindura itegeko ku buryo bwihutirwa kuko irigenderwaho ari iryo mu 1974".Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 30 Ukwakira 2014, herekanywe ko uyu mushahara muto utuma abakozi 97.3% bahora mu ruhuri rw'ibibazo byo kubaho ku nkeke z'amadeni batabonera ubwishyu, abakozi 62.9% bo bakagaragaza imikorere mibi mu kazi, naho 66.6% bo akazi bagakora bakabangikanya n'akandi.Indi ngaruka ikomeye iterwa n'uyu mushahara muto ni uko 81.9% batabasha kubona ubuvuzi, abandi bakaba batabasha gukora ibintu nkenerwa by'ibanze mu miryango yabo birimo nko kugura ibikoresho, kugira icumbi ryiza, kubona uburyo bwo gutumatumanaho, ibijyanye n'iminsi mikuru, kwishimisha, kuruhuka n'bindi.Impuzamasendika y'abakozi COTRAF ivuga ko bamwe mu bakozi by'umwihariko mu bigo by'igenga badahabwa uburenganzira bwabo nk'uko buteganywa n'amategeko y'u Rwanda.Mu myanzuro batanze muri ubu bushakashatsi bwabo basabye ko mu bufatanye n'izindi nzego bireba Leta y'u Rwanda yashyiraho umushahara fatizo ujyanye n'igihe, hagendewe ku biciro biri ku isoko n'agaciro k'ifaranga. Perezida wa COTRAF, Bicamumpaka DominikoKugira akazi gahemba make ni kimwe, kutakagira ni ikindi…Nubwo abafite akazi bugarijwe n'uko ayo bahembwa ari make, nibura aba bo baragafite; hari abandi benshi mu Rwanda bataka ubushomeri, nabo kandi umubare wabo ugenda wiyongera umwaka ku wundi.Igiteye impungenge kurushaho ni uko mu baturage miliyoni 10.5 bose bari mu Rwanda, 12.1% babo barangije amashuri yisumbuye na za kaminuza n'ubu zigishyira ku isoko abandi benshi buri mwaka, abashomeri bo bakabarirwa kuri 3.4%. Ikindi kandi 67% by'abashomeri ni urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 34 y'amavuko.Nk'uko bigaragazwa n'uru rwego rw'Impuzamasendika, hakenewe ko Leta n'inzego zifata ibyemezo zishyireho ingamba zindi kugira ngo nk'uko byitezwe mu 2017, hazabe koko hagabanyije 50% ku mubare w'abashomeri, n'abakora bagahembwa ajyanye n'igihe.richardirakoze@igihe.rw
Envoyé par : =?utf-8?B?bnlhbmd1cnViaWtlIGfDqXJhcmQ=?= <nyangurubike@yahoo.fr>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment