Pages

Thursday, 13 November 2014

[RwandaLibre] Fw: Tr : *DHR* Evode Uwizeyimana: un ex consultant de “BBC Rwanda” ex-opposant dans la “Commission BBC Untold”

 


From: "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: Tr : *DHR* Evode Uwizeyimana: un ex consultant de "BBC Rwanda" ex-opposant dans la "Commission BBC Untold"

 

Evode-Uwizeyimana.png[Ndlr :«… ubundi wagombye kurangiza kaminuza hari ikintu ukuyemo, ariko nta kuntu wambwira ko umuntu agenda akajya muri kaminuza akiga,noneho yarangiza agafata ibintu byose yize, ubwonko bwe akabwimurira mu gifu, bikaba byabindi abarundi bavuga ngo « ntawe uvugana indjya mu kanwa… » Aya ni amagambo Me Uwizeyimana Evode yavugiye kuri radiyo itahuka ubwo yavugaga ku karengane gakorwa na leta y'u Rwanda ! Si ibyo gusa kuko Evode yavuze ko u Rwanda ruyobowe na leta yitwara nk'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro ! Ibi byose kimwe n'ibindi byinshi Evode yavuze bibi bikorwa na leta y'u Rwanda arakemera ko aribyo ahubwo akaba yihanganisha abo byakomerekeje ! Ejo ku cyumweru nabwo Evode Uwizeyimana yikomye amashyaka atavuga rumwe na leta ya Paul  Kagame ,akaba yemeza ko amashyaka ari hanze ameze nka butiki zizahomba vuba aha ! Ibi byose Evode avuga yemeza ko abikoreshwa no gushaka ifaranga !
 
Abahanga mu iyigamuntu bazadusobanurire: Bishoboka gute ko umuntu avuga ibintu bibiri bivuguruzanya kandi byombi akavuga ko ari ukuri? Niba ibyo yavuze ari muri Canada, yagera I Kigali akavuga ibunyuranye nabyo, kandi byose yemeza ko ari ukuri,abanyarwanda baremera ibihe bareke ibihe? Iyi se niyo politiki y'abanyabwenge bakiri bato Evode Uwizeyimana yasezeranyije abanyarwanda? Nimwisomere hasi aha uko asobanura ibintu ari i Kigali noneho muze no kumva n'uko avuga amakosa ya leta y'u Rwanda ari muri Canada, umuhanga azatubwire icyo yatoyemo!:]
 
Me Evode Uwizeyimana wumvikanye cyane mu makuru y'ikinyarwanda n'ikiganiro cy'Imvo n'Imvano bya BBC, yeruye asaba imbabazi abanyarwanda bose bakomerekejwe n'ibyo yagiye avugira mu itangazamakuru mpuzamahanga. Ubu asigaye akorana na Leta y'u Rwanda muri Minisiteri y'Ubutabera, nyuma y'igihe kinini anenga imikorere y'ubutabera bwo mu Rwanda abicishije muri Radio BBC, VOA na Radio Itahuka y'ishyaka rya RNC ikorera kuri interineti.
 
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 23 Gashyantare 2014, Me Evode Uwiringiyimana yagize ati, 
 
"Nabivuze ntanga opinions (ibitekerezo), nabivuze nganira, nabivuze bivanze n'ibyubaka. Nta soni mfite zo kubwira abo bantu ngo bambabarire. Gusa ndanasaba Abanyarwanda kwiga umuco wo kumenya ko abantu twese tutagomba kubona ibintu kimwe kandi itegeko nshinga ritwemerera kuvuga uko tubona ibintu. Gusa kuko uburenganzira bwo kuvuga ibyo ushaka kugira aho kugarukira, niba hari abantu baba barahungabanyijwe n'ibyo navuze, ndabasamba imbabazi kuko ndi umuntu utemera ko amafuti y'umugabo aribwo buryo bwe cyangwa ko umugabo yihindukiza mu buriri gusa ariko ko atihindukiza mu ijambo."
 
Nyuma gato y'uko atangiye imirimo muri Minisiteri y'Ubutabera, hari radiyo yatangaje ko yaba agiye kugirwa Minisitiri w'Ubutabera. Aya makuru yavuze ko nta shingiro afite habe na MBA. Me Evode yabwiye abanyamakuru ko ari mu Rwanda ku mpamvu z'akazi yasabye muri MINIJUST nk'uko n'abandi bagasabye kandi ko yagahawe ku bw'ubushobozi (competence) yagaragaje.
 
Evode Uwizeyimana ati "niba umugisha ari uwanjye, mwaretse nanjye ako gafaranga nkagakorera nkanakorera n'igihugu. Nzakora ibyo nshoboye byose biteza imbere u Rwanda ariko sinzigera njya kuduhira mu gutwi ku muyobozi runaka yaba Minisitiri cyangwa umukuru w'igihugu, nteranya undi muntu kugira ngo nkunde mbone akantu runaka."
 
Ubundi akora iki muri MINIJUST? 
 http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//me-evode-uwizeyimana-arasaba-imbabazi-abababajwe-n-ibyo-yavugiraga-kuri-bbc_530a475b52664_l643_h643.jpg
Me Evode ari muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) nk'umugishwanama (consultant) mu byo gukora, kunononsora no kwandika imbanzirizamushinga (drafts) z'amaraporo u Rwanda rugomba kuzajyana mu miryango mpuzamahanga rwerekana uko uburenganzira bwa muntu bwitaweho mu Rwanda ndetse na gahunda y'imyaka iri imbere ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rushyiraho umukono.
 
Izi drafts(imishinga) mu Rwanda zari zisanzwe ahanini zikorwa n'abanyamahanga. Iyo zimaze gukorwa; zemezwa n'inama y'Abaminisitiri. Me Evode avuga ko atangazwa no kumva abantu batunguwe no kuba ari gukora ako kazi kandi we yumva ari ibintu afitiye uburenganzira nk'umunyarwanda ariko by'umwihariko akaba abifitiye ubushobozi. Ni umunyarwanda w'umunyamategeko utuye muri Canada akanagira ubwenegihugu bw'icyo gihugu. Ni umwarimu muri kaminuza ya Montreal muri Canada, akaba ari n'impuguke mu by'amategeko (legal expert) wunganira abandi muri Canada. 
 
Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 aho yakoraga mu bucamanza. Yahakanye amakuru avuga ko aba hanze nk'impunzi ya politiki . Ati "nabonye hari abantu bo muri RNC bari gukwirakwiza kuri za interineti amakuru y'ibyo najyaga mvuga kuko bakeka ko Leta nibyumva byose izahita impitana hanyuma bongere bavuge bati "twarabivuze ko i Kigali hatangendwa."
 
Ibyo yavuze kuri Twagiramungu, RNC, RDI, Gahima, Rusesabagina, Gasana… 
 
Me Edove Uwizeyimana avuga ko atigeze aba umurwanashyaka wa RNC, RDI Rwanda Nziza, FDU Inkingi n'andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ariko yemera ko abayashinze bose abazi ndetse bamwe muribo bagiye baza kumusaba ubufatanye. Me Evode avuga ko yababazaga ati, "Murashaka gukuraho Kagame na FPR ariko nimunyereke ukuntu muzabigeraho", ati "bati ubwo Inkotanyi zaguhaye cash".
 
Uyu munyamategeko yakomeje abwira abanyamakuru ati, "ba Twagiramungu, Rusesabagina bansaze muri Canada bambwira ko bashaka gukuraho Kagame, bakambwira ko hari abazungu bazabibafashamo ariko nkabona batazi icyo bashaka. Ikibazo cyari ukuvuga ngo kuki ushaka gukuramo Kagame? Ese numukuraho urashyiraho iki? Dore ibyo yakoze ariko wowe umaze imyaka 20 uvuza induru, ni ibiki uzamurusha adakora?"
 
Ku ruhande rwe avuga ko Leta ikwiye kubarwanya kuko bafite umugambi wo gusenya aho kubaka. Yatanze urugero rw'ibisasu byatewe mu Rwanda mu bihe n'ibice bitandukanye, bigahitana ubuzima bwa benshi. Uyu munyamategeko ufite impamyabushobozi y'ikirenga (Doctorate) avuga ko ku bw'inyungu z'amafaranga yakoranye na Faustin Twagiramungu inshuro 2. Ubwa mbere hari muri 2003 ubwo Twagiramungu yari mu matora. Ati "narabibonaga ko adashobora gutsinda ariko niyo habaho impanuka agatsinda, ese yari kuyobora ate?"
 http://www.umuryango.rw/local/cache-vignettes/L600xH305/arton10976-40407.jpg
Ubwa kabiri avuga ko yamukoreye ni aho Twagiramungu yamusabye kuba umunyamuryango wa RDI Rwanda Nziza ariko we akamubwira ko ashobora kuza kuba umujyanama mu by'amategeko ariko bakaba baraje gutandukana ubwo yari amaze kubonana na Nyakwigendera Inyumba Aloisea ubwo yari muri Canada muri 2011 kuko Twagiramungu yavugaga ko nta burenganzira yari afite bwo kubonana na Inyumba.
 
Me Evode uvuga ko azi neza aba bagabo bavuga ko barwanya ubutegetsi barimo Twagiramungu, Gahima, Kayumba, Rusesabagina n'abandi, avuga ko batagira umurongo wa politiki kandi ko nta n'icyo bashobora kugeraho kuko ubwabo nabo batumvikana. Asobanura ko uko kutumvikana ari ko gutuma buri munsi havuka ishyaka kandi rishingwa n'abivumbuye kuryo bavuyemo ku buryo ngo we abona ayo atari amashyaka ahubwo ari nka twa butike ubishatse wese ashinga aho atuye.
 
Yatanze urugero kuri Gasana Anastase na Faustin Twagiramungu, avuga ko ubashyize hamwe ukareba ku ruhande bamarana. Uku kutumvikana ngo guterwa no kurwanira ubutegetsi n'ubuyobozi kuko buri wese aba ashaka kuyobora. Ibisobanuro bya Evode bigaragaza ko hari Abanyarwanda bagumye hanze kubera amakuru mabi bahabwa n'abababwira ko ubutegetsi bwo mu Rwanda ari ubw'abicanyi. Yatanze urugero rw'ukuntu ngo Karegeya Patrick yamwibwiriye ko umunsi  azakandagira mu Rwanda, n'ubutaka yakandagiyeho bazabukuraho.
 
Mu mwaka wa 2017 mu Rwanda hateganyijwe amatora y'umukuru w'igihugu ariko Me Evode avuga ko abari muri ayo mashyaka baramutse biyamamaje bakwegukana amajwi ari munsi ya zero. Me Edove Uwizeyimana ni umugabo w'impuguke mu by'amategeko mpuzamahanga, akaba intyoza mu kuvuga.
 
Akazi ari gukora mu Rwanda avuga ko gafite amezi 6 uhereye muri Mutarama ariko contaro ye y'akazi ikaba ishobora kuzongerwa niba koko atanga umusaruro. Avuga ko gukorana na BBC abifitiye kontaro kandi abihemberwa. Icyakora ngo ubu kuba ari umukozi wa Leta afite uko agomba kwitwara kugira ngo agire ibanga ry'akazi arimo gukora.



Le Jeudi 13 novembre 2014 11h47, "NKB nouvelles_de_kigali_a_bruxelles@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :




__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development