Ibyo mu Rwanda ni amayobera! Murahatana musaba intiti za Rwanda rw'ubu ko ziba zaregeye abahanga bibera hanze batali n'intore kandi ataliko zikora!
Uruzi ahubwo iyoba mwazisabaga guhimbira ibirego baliya ba Simamungu , Munyakazi n'abandi, ibyo byo byaba bifite ishingiro kandi zabyihutira!
Naho kuzisaba kwishingikiliza ku buhanga baliya batali intore bafite kimwe n'ibyo bahishuye bananditse murazigora, kuko umugani w'indyoheshabiyali, kimwe n'izindi ntore ntizemera ibyo abatali-intore bakoze, ahubwo zishaka kubihisha no kubisiba bikavaho, ikibazo kikazibera ko bitazishobokera kuko byanditswe mu bitabo bili hanze kandi byemewe kw'isi hose.
Ese nti mubona ko n'ibyavuye muli recensement (census) y'abaturage 1991 zashatse kubyihunza zikayijugunya aho tutazi, bikazitera gukora ikosa likomeye zuzuza za memorials abagera kuli 1 070 017 zibwira ko zizabwira abazungu ko abo bose ali abatutsi bishwe, none census 1991 ikaba ibabereye ibamba umuzungu ayisomye agasanga idahura n'ibigaragazwa muli za memorials? Bashigaje kuzamubwira ko ali Inzanda ebyili atagomba kwitiranya ahali!
Naho se ubundi wakwandika ikinyarwanda ute udahereye ku nyandiko abahanga bambere bakoze, urugero: Indyoheshabirayi, Imhakanizi n'ibindi bitaramo, Ibyiruka lya Maheu, Isiha rusahuzi, Bangaheza, Inyandiko za Bigirumwami, Inganji-kalinga, Imali ya Shuni, Inkundura, n'ibindi?
Ntitwunva ngo n'igifransa bulya ya grammaire ya Maurice Grevisse na dictionnaire Larousse byishingikiliza ku nyandiko z'abahanga nka ba: Rabelais, Moliere, Racine, Chateaubriand, Hugo, Madame de Sevigne, Voltaire, Rimbaud, Mauriac, n'abandi.
None intiti ziravumbutse zidashingiye ku gitabo na kimwe abanyarwanda bazi ziti ikinyarwanda mujye mukivuga munacyandicye mutya!
To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Wed, 5 Nov 2014 09:35:35 +0000
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Dr Eugene Shimamungu aratubwira icyo Icyo atekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara
Nkeka ko Intiti zagombye kurenga ibibazo bya Politiki. Igihugu cyacu ni particulier. Abantu benshi cyane cyane les plus instruits bagiye hanze, ni ho batuye depuis près de 20 ans maintenant. Nkeka ko abantu bakunda igihugu, niba badashoboye kubumvisha ko bagombye gutaha bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu, hagombye kubaho une façon de les faire contribuer d'une façon ou d'une autre.
Nk'uyu mugabo, Dr SHIMAMUNGU. Personnellement mubona ku mafoto gusa. Ariko c'est le seul linguiste rwandais qui a réussi à se hisser au niveau où il est. Nsimvuze ko abandi badafite ubuhanga nk'ubwe, birashoboka. Ariko c'est le seul que je connaissais à son niveau et il y a beaucoup d'autres qui pensent la même chose que moi.
Kuki intiti z'uRwanda, mbere yo gutanga amabwiriza, zitashatse uburyo zamubaza son avis. De toutes les façons mu Rwanda hari Université imwe, je suis prêt à parier que baziranye cyangwa biganye cyangwa bakoranye.
Mfizi ntatuye mu Bufaransa ra, en tous cas nigeze kumubona yo. Kuki atagiye kureba Dr SHIMAMUNGU, simbona asa n'ukora i Sorbone nkurikije ziriya publications ze.
D'ailleurs hari n'undi mugabo ujya wandika kuri izi mbuga witwa Munyakazi na we usa naho ahanitse mu kinyarwanda.
Kuki we atasoma aya mabwiriza mbere y'uko bayajyira ihame?!
Bangamwabo
Le Samedi 1 novembre 2014 16h54, "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
No comments:
Post a Comment