ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 020/PS IMB/014
ISHYAKA RY'IMBERAKURI RIRATABARIZA IMFUNGWA CYANE CYANE IZIGIZE
ITSINDA RYITIRIRWA GUTERA GERENADE MU KARERE KA MUSANZE.
Nyuma yaho ishyaka ry'Imberakuri risabiye leta ya Kigali kubwira
abanyarwanda imirambo ikomeje gutabururwa n'abafungwa mu byobo byo
kuri gereza ya Nyarugenge ari iya bande
(http://ikazeiwacu.fr/2014/11/12/nyarugenge-hafi-ya-gereza-ya-nyarugenge-havumbuwe-icyobo-cyatabwemo-imirambo-yabantu-benshi-ps-imberakuri/)
ndetse iyo mirambo igashimangirwa n'umuyobozi w'urwego rw'amagereza mu
Rwanda Gen.Maj RWARAKABIJE Paul
(http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/kigali-hafi-ya-gereza-nkuru-ya-nyarugenge-hatoraguwe-imibiri-y-abantu),leta
ya Kigali yararuciye irarumira ahubwo ihitamo gutoteza bikomeye
imfungwa zifungiye muriyo gereza.
Ishyaka ry'Imberakuri rikaba ritangarije abanyarwanda,inshuti z'u
Rwanda,Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira:
Ejo kuwa 13 Ugushyingo 2014 nibwo abafungwa bagize itsinda ryitirirwa
gutera ibisasu mu karere ka Musanze bongeye kugezwa imbere y'urukiko
rukuru rwa Musanze,ariko abenshi muribo bagaragaza ko batiteguye
kuburana cyane ko bavugaga ko nta mwanya uhagije bahawe wo gusoma
amadosiye yabo kandi ko badafite n'abunganizi mu mategeko.Umucamanza
yahise afata icyemezo cyo gusubika urubanza rukazasubukurwa kuwa 11
Ukuboza 2014.Nyuma yuko izi mfungwa zigaruwe muri gereza ya Nyarugenge
kuko kugeza ubu ziburana zituruka muri iyo gereza kuva mu kwezi kwa
Cyenda 2014,abazicunga babiri bakorera urwego rwa gisirikare
rw'iperereza(DMI) n'umucungagereza bita Joachim bafashe izo mfungwa
bazibaza impamvu zanze kuburana nibwo abafungwa basobanuye ariko biba
iby'ubusa.Za DMI niko gufata izo mfungwa barazicunaguza birenze
urugero ndetse bafatamo imfungwa ebyiri (NIYITEGEKA Innocent alias
MUYAGA na NSENGIYUMVA Jonathan) bazishyira muri gasho iri imbere muri
gereza zizira ko izo mfungwa ebyiri zagandishije abandi bafungwa bari
mu itsinda rimwe bakanga kuburana.Ubuyobozi bwa gereza bukaba bwahise
butegeka ko NIYITEGEKA Innocent alias MUYAGA na NSENGIYUMVA Jonathan
bafungirwa muriyo cachot bambaye amapingu mu maguru no mu maboko
ndetse ubuyobozi butegeka ko batemerewe gusurwa n'imiryango
yabo.Twabibutsa ko izi mfungwa zo mu itsinda ryitiriwe gutera grenade
mu karere ka Musanze zishinjwa ubwicanyi,gukomeretsa ku
bushake,gukorana na FDLR,gutera ibisasu no kwinjiza intwaro mu karere
ka Musanze.Izi mfungwa kandi uko ari 15 nizo leta ya Kigali yakuyemo
uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyuve NSENGIMANA
Alfred ikamurasa ku manwa y'ihangu hasigara imfungwa 14.
Mu bigaragara leta ya Kigali yiyemeje kumara abanyarwanda bikaba
akarusho kubo ifunze mu magereza yayo atandukanye,ariko iyo bivuzwe
n'itangazamakuru cyangwa se amashyaka atavugarumwe na leta,leta ya
Kigali ibihakana yivuye inyuma nyamara imiryango itegamiye kuri leta
nka Human Right Watch ntako itagira kugirango ibe yasura izi mfungwa
zirengana ariko leta ntibikozwa kuko niyo yiyerurukije ikemerera
abashakashatsi biyo miryango gusura gereza ntibemerera kugera imbere
muri gereza (mu kwezi ku Ugushyingo 2013,Gashyantare 2014 ubuyobozi
bwa gereza ya Nyarugenge bwimye uruhushya rwo kwinjira imbere muri
gereza uhagaririye Human Right Watch),ari naho ubuyobozi bw'amagereza
buhera buvuga ko abafungwa baba bashakwa naba bashakashatsi banze
gusohoka muri gereza kandi nyamara baba bafungiye muri za Kasho zo mu
magereza abandi bahondagurirwa imbere murayo magereza.Kuba rero
ubuyobozi bw'amagereza butatinyuka kwerekana izo mfungwa kubera
iyicarubozo inzego za gereza ziba zakoreye imfungwa ni ibishimangira
ko ibyo ishyaka ry'Imberakuri kimwe n'ayandi atavuga rumwe na leta
iyobowe na FPR ndetse n'itangazamakuru aba yavuze ari ukuri.
Ishyaka PS Imberakuri rirasaba ubuyobozi bw'urwego rw'amagereza mu
Rwanda (RCS)cyane cyane ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge kwemera
ndetse no guha uburenganzira bugenwa n'amategeko imfungwa zifungiye
muriyo gereza,imfungwa zigizwe n'itsinda ryitirirwa gutera grenade
mu karere ka Musanze n'imfungwa zishinjwa guhungabanya umudendezo
w'igihugu zigafatwa kimwe nizindi mfungwa bityo ubuyobozi bwa gereza
bugahagarika iyicarubozo bukomeje gukorera izi mfungwa.
Ishyaka PS Imberakuri rikomeje gusaba abanyarwanda bakomeje
kurenganywa n'ubutegetsi buyobowe na FPR gufatanya bakirengera kuko
bigaragarira buri wese ko ubutegetsi burangajwe imbere na FPR
Inkotanyi budateze kunamura icumu.
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije
PS Imberakuri.
Pièce(s) jointe(s) de Bakunzibake Alexis | Consulter les pièces jointes en ligne.\1 sur 1 fichier(s)
Envoyé par : Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment