Ingingo ya RMC ku nkuru yasebeje Ingabire
Umusingi, Rwanda Paparazzi na Radio One, byategetswe kuvuguruza inkuru RMC ivuga ko yasebeje bikomeye umuyobozi w'ishyaka FDU -Inkingi ritaremerwa mu gihugu, Ingabire Victoire.
Iki cyemezo cyatangajwe uyu munsi kandi kinategeka abayobozi b'Umusingi na Paparazzi gusaba imbabazi madamu Ingabire ndetse n'abasomyi babyo ku nkuru RMC ivuga ko yahimbwe kandi ikibasira ubuzima bwite bwa Ingabire.
Rwanda Media Commission yatangaje ko inkuru yanditswe n'ikinyamakuru Rwanda Paparazzi n'Umusingi yasuzumwe n'urwego rushinzwe kubahiriza amahame y'umwunga w'itangazamaku mu mezi abiri ashize.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y'ikirego cya madamu Ingabire Victoire, wareze ko iyi nyandiko yamuharabitse.
Ingabire ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali, ahagarariwe n'umwunganizi we mu mategeko maitre Gatera Gashabana.
Urwego rw'abanyamakuru bigenzura rwavuze ko rwakiriye ikirego cya Ingabire kandi rusanga gifite ishingiro.
Inkuru itarishimiwe na madamu Ingabire ikanaba intandaro yo gutanga ikirego cye, yanditswe n'ikinyamakuru Rwanda Paparazzi cyandikira kuri internet, mu kwezi kwa gatatu k'uyu mwaka, yandukurwa n'Umusingi, isomwa kuri radio, ica kuri sheni ya "Radio One".
Rwanda Media Commission ivuga ko inkuru yanditswe kuri Ingabire yahimbwe kandi igatesha Ingabire Victoire agaciro n'icyubahiro, cye bwite n'icy'umuryango we.
Zimwe mu nshingano za Rwanda Media Commission, zirimo gutanga ikarita iranga abakora umwuga w'itangazamakuru mu gihugu.
N'ubwo nta gahunda yo gufatira iz'ibyo binyamakuru, uru rwego ruvuga ko rwafata ingamba zisumbuye icyemezo rwafashe n'ikitubahirizwa.
Urwego rw'abanyamakuru bigenga rwashyizweho umwaka ushize wa 2013 nyuma yo kwemezwa n'itegeko.
Ruvuga ko rumaze kwakira ibirego birenga 30 byinubira itangazamakuru, ku nkuru zisebya zikanaharabika.
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment