----- Forwarded Message -----
From: "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]"
Subject: *DHR* KIGALI: GEN FRANK RUSAGARA AZIZE RAPORO ZAMUTANZWEHO NA LT TOM NDAHIRO NA YVONNE ABERA.
KIGALI: GEN FRANK RUSAGARA AZIZE RAPORO ZAMUTANZWEHO NA LT TOM NDAHIRO NA YVONNE ABERA.
19 août 2014Nkuko twabibagejejeho mu gitondo, Gen Frank Rusagara ubu ari muri mabuso mu kigo cya gisirikari cya Kanombe. Ariko se mu by'ukuri arazira iki? Kuva twabona iyi nkuru twakomeje gukora itohoza ngo tumenye neza imvo n'imvano y'ifungwa rya Gen Rusagara.Amakuru Ikaze Iwacu imaze gutohoza yerekana ko maneko wa DMI uba mu Bwongereza witwa LT Tom Ndahiro, akaba ari mwishywa wa Gen Jack Nziza, ari we uri inyuma y'iri fungwa rya Gen Frank Rusagara, ushijwa kuba akorana n'abanzi. Uyu Lt Tom Ndahiro uba mu Bwongereza nk'impunzi niwe wirirwa aneka abanyarwanda bose bahahungiye ubundi akoherereza nyirarume za raporo. Raporo yohereje kuri Gen Rusagara rero igihe yari mu Bwongereza nizo zimukozeho.LT Tom Ndahiro aka Rwabugiri ni uwambaye agapira k'icyatsikibisi, n'ijaketi y'ikigina. Ibumoso bwe hari Gen Richard Rutatina, Dr mu kurogaAya makuru akomeza avuga ko muri Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza, abakozi bose bahahamutse kubera uyu musore, uba ubaneka ubutitsa, ku buryo na Ambasaderi yahiye ubwoba, mbese ni nkaho ari we Amasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza; icyo avuze ni cyo cyemerwa i Kigali.Kuva ngo aho Gen Rusagara agarukiye mu Rwanda, uyu LT Tom Ndahiro yakomeje kuneka umugore we, maze aza kubona amakuru avuga ko uyu mudamu yasabye ideni akagura inzu mu majyaruguru ya Londres. Tom akimara kubona iyi nkuru yahise yoherereza nyirarume, Jack Nziza, raporo, maze nawe atangira guhata Rusagara ibibazo by'ahantu azakura amafaranga yo kuriha iryo deni, kubera ko kuri Nziza cyari nk'igitutsi kumva ko Rusagara yaba afite inzu i Londres.Muri uko kubazwa, Gen Rusagara ngo yasobanuriye Jack Nziza ko atari we uzariha iyo nzu ko ahubwo umugore we n'umuhungu we ari bo bazayiriha, kubera ko bafite akazi kabahemba umushahara ufatika. Ariko inzu rwari nk'urwitwazo, Nziza yari yaramaze gushyira Rusagara mu banzi ba leta ya FPR.Igihe Frank Rusagara yari attaché militaire w'u Rwanda mu Bwongereza, uwitwa Yvonne Abera niwe wari ufite ikiraka cyo kuneka umugore wa Rusagara, witwa Christine Rusagara. Uyu Yvonne Abera yari inshuti magara ya Christine Rusagara, kugeza ubwo abana ba Rusagara bajyaga bamwita « auntie », nyirasenge cg nyina wabo.Ariko ubu bucuti nta kindi bwari bugamije, uretse gukusanya udukuru twose yumvise kwa Rusagara akadushyira mwishywa wa Jack Nziza, LT Tom Ndahiro, nawe agahita akora raporo akoherereza nyirarume i Kigali. Jack Nziza ngo yabaga akeneye kumenya neza imyumvire ya politiki ya Rusagara n'umugore we no kumenya abantu bagenda iwabo n'abo bavugana ku materefoni.Abanyarwanda bagomba kumenya ko uyu Yvonne Abera, ari umunyarwandakazi wasabye ubuhungiro mu Bwongereza, akaba yarahawe akazi muri DMI mw'ishami rya gisivili, na mwishywa wa Jack Nziza, LT Tom Ndahiro. Yvonne yahawe akayabo k'amafaranga na Jack Nziza ngo atangire ubucuruzi, iyi akaba ari inama Jack Nziza yagiriwe na mwishywa we, LT Tom Ndahiro, ngo wemera cyane ubuhanga bwa Yvonne Abera mu kazi ko kuneka.Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umu ofisiye wa DMI, utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko Yvonne Abera ahora akora ingendo nyinshi ava mu Bwongereza ajya i Kigali.Ikindi nuko abamaneko bose ba DMI baza mu Bwongereza bavuye i Kigali, bacumbika iwe, aho atuye mu burasirazuba bw'umugi wa Londres.Ikindi Ikaze Iwacu yashoboye kumenya kuri uyu mumaneko, Yvonne Abera nuko ari mushiki wa depite John Rukumbura, wahoze atuye muri Canada. Yvonne Abera ngo niwe wahuje John Rukumbura na Jack Nziza muri 2008, akaba ari nacyo gihe, John Rukumbura yatangiye akazi ko kuneka abanyarwanda batuye muri Canada.Nk'ibihembo, John Rukumbura yagizwe depite wa FPR mu matora y'abadepite ashize, aho abantu bose batangajwe no kubona umuntu atorerwa kuba depite, kandi ataba mu Rwanda. Ababyibazaga mushire impumu, John Rukumbura ntiyatowe, Jack Nziza yamugize umudepite, ngo anakomeze kumunekera mu nteko.Ikigaragara nuko mu makuru Yvonne Abera na LT Tom Ndahiro boherereje Jack Nziza, bamubwiraga ko Gen Frank Rusagara atemera Paul kagame, ubwo ni ukuvuga ko ari umwanzi agomba kwicwa cyangwa agafungwa. Nicyo rero cyakozwe, yabaye afunzwe ngo barebe ko azasaba imbabazi nkuko ba Karenzi Karake bagiye babikora.Ubu mu Rwanda rwa FPR, nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvugana n'umuvandimwe we ngo kubera ko ari muri opposition, abana nta burenganzira bafite bwo kuba bahamagara ba nyirarume, ngo kubera ko batemera Paul Kagame. Nk'urugero hari amakuru yageze ku Ikaze Iwacu avuga ko abana ba Gen Rusagara, bagiye kumara imyaka ine (4) batavugana na nyirarume, David Himbara, kubera gusa ko David Himbara, ubu ari mu barwanya leta ya Paul Kagame.Icyo umuntu yabwira aba bose birirwa bakomera amashyi FPR iri kurimbura abanyarwanda, ndetse n'abanyamahanga, nuko amateka azababaza ibyaha bari gukora. Gukomeza kwicisha abantu b'inzirakarengane hejuru y'udufaranga twa DMI, ni ubujajwa bukabije. Nkuko Paul Kagame ubayoboye yabibibwiriye, IT'S A MATTER OF TIME, NGO NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE NO KUBONA!!!Kamanayo JanvierIkazeiwacu.fr
Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment