|
Ambasade ya USA i Kigali |
Yavuzweho byinshi cyane na n'ubu akivugisha benshi amangambure. Bamwe bati yavuze ko niyo Byumba yafatwa n'Inkotanyi nta kibazo; kuri aba akaba ari umugambanyi. Naho abandi bati uyu ni Musa wahanuwe n'umuhanuzi Magayane mu kinyejana cya makumyabiri; kuri aba nabo akaba ari umucunguzi. Abandi nabo bamushima ukuntu akina politiball ku buryo badatinya kumugereranya n'uwigeze kuba rutahizamu w'ikipe ya Nijeriya Rashid Yakini. Ikibatera kuvuga ibi ngo kubera umubyibuho we, Rashid Yakini ntiyirukaga hirya no hino mu kibuga, ariko umupira umugezeho wose ntiyawupfushaga ubusa kuko yahitaga awuroha mu rucundura ubwo akaba aragitsinze. Twagiramungu nawe, kubera izabukuru ze cyangwa wenda wasanga ari kamere yimereye, ngo ntanjya ahuragura ibigambo cyangwa ngo ajarajare hirya no hino nka bamwe mu bakinnyi ba Poilitiball bari mu buhungiro; ariko ngo iyo agize amahirwe make yo kumvikanisha ko ahari kandi ahagaze neza ntayapfusha ubusa.Bati ntiwabonye yatumiwe mu Bufransa mu rubanza rwa Simbikangwa aho kuvuga niba ashinja cyangwa ashinjura ko yikiniye uwe mukino! Kuva tariki ya 29 kugeza kuri 30 Kanama 1992, mu Rwanda hari amatora y'uwagombaga kuyobora ishyaka rya MDR ku rwego rw'igihugu, soma ibyahishuwe bya cumi umenye icyo igihugu cya USA cyicaza bamwe mu Rugwiro kigahagurutsayo abandi, cyavugaga kuri TWAGIRAMUNGU Fawusitini icyo gihe. Nusoma umurongo ku wundi, uragera ku ipaji ya nyuma umenye neza uyu mukinnyi wa politiballuwo ariwe.
Ni ibyahishuwe!
------------------------------------------------------------------------------------------------------------
R2B1254Z AUG92
Aho bivuye: Amabasade y'Amerika i kigali
Uwo bigenewe: Minisitere y'ububanyi n'amahanga , Washington DC 1629
Bimenyeshejwe:- Ambasade y'Amerika i Buhjumbura
- Ambasade y'Amerika i Kampala
- Ambasade y'Amerika i Dar Es Salaam
- Ambasade y'Amerika i Paris
Amabanga yo Hejuru. Section 01 0f 2 Kigali
03616
E.O. 12356: DECL: OADR
TAGS: PGOV, PINR, RW
Impamvu: Ishyaka ry'imena mu mashyaka atavuga rumwe na Leta rizatora umuyobozi waryo.
1 Inshamake:
Ishyaka ry'imena mu mashyaka atavuga rumwe na leta rizatora umuperezida waryo muri Kongere y'ishyaka izaba kuri 29-30 KANAMA 1992. Aya matora azagaragaramo ibibazo by'uturere n'ingengabitekerezo bishobora kubangamira ubumwe bw'ishyaka. Uzatsinda niwe uzaba umukandida w'ishyaka mu matora ari imbere. Turabona umukandida urangaje imbere ubworoherane Twagiramungu Fawusitini, ushaka ubwiyunge bw'amoko n'uturere ariwe uzatsinda.
2 Ishyaka MDR, ryazunguye ishyaka rya PARMEHUTU rya Perezida Geregori Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1962 kugeza 1973, rizahura kugirango ritore abayobozi baryo kuva kuri 29 kugeza 30 Kanama 1992 muri Kongere ya mbere y'ishyaka kuva ryazurwa rikanemerwa na Leta hakaba hashize umwaka.
Kugeza ubu komite igizwe n'abayobozi bakuru 6 bava muri za komisiyo z'ishyaka niyo yayoboraga ishyaka. Ibi byatumye hadashyirwaho umuyobozi umwe rukumbi uvuye mu ngengabitekerezo zitandukanye. Bityo, birinda ishyaka gucikamo kabiri.
3 Ishyaka rizaba rifite abakandida bane bakomeye bo gutoramo umwe:
Perezida wa Komisiyo y'ububanyi n'amahanga n'umuvugizi w'ishyaka muri za mitingi z'shyaka n'ibiganiro n'itangazamakuru. Umucuruzi wize igice cy'amashuri ye muri Canada, ava muri Prefegitura ya Cyangugu iri mu burengerazuba bw'amajyepfo y'u Rwanda akaba ari n'umukwe w'uwahoze ari perezida wa PARMEHUTU Kayibanda.
- Dismas Nsengiyaremye.Minisitri w'intebe . Aturuka muri Prefegitura ya Gitarama,ibirindiro bya MDR iri rwagati mu Rwanda
- Emanuel Gapyisi
Nawe ni umukwe w'uwahoze ari Perezida Kayibanda. Aturuka muri Perefegitura ya Gikongoro iri mu majy'epfo y'igihugu.
Yaminuje kandi akaba n'inzobere mu mateka, akaba n'intyoza mu kuvuga, aturuka mu Ruhengeri.
|
Ambasade ya USA i Kigali/ amashusho ashyigikira Abatinganyi ku rukuta rw'Ambasade |
4 Urebye amatora azaba ashingiye ku ngengabitekererezo z'abakandida ziri ukubiri: abashaka ubworoherane n'abatsimbaraye ku ngengabitekerezo y'umwimerere y'ishyaka.
Igice gishaka ubworoherane kiyobowe na Twagiramungu gishaka kuva ku ngengabitekerezo y'umwimerere ya PARMEHUTU ikundwakaza Abahutu hakabaho politike y'ubwiyunge bw'igihugu.
Igice cya kabiri gitsimbaraye ku matwara ya PARMEHUTU y'umwimerere, kikaba kinenga icyerekezo Twagiramungu ashaka kwerekezamo ishyaka.
Urugero: Igice gitsimbaraye ku matwara ya PARMEHUTU y'umwimerere kiyobowe na MUREGO kinenga cyivuye inyuma ubufatanye TWAGIRAMUNGU yacuze hagati ya MDR n'ishyaka PL rigizwe ahanini n'Abatutsi.
Nsengiyaremye utari mu baharanira kuyobora ishyaka mbere y'uko agirwa minisitiri w'intebe, ayoboye igice twashyira hagati y'ibyo bice 2 bivuzwe hejuru.
Gapyisi, umunyamuryango wubashywe, afatwa nk'umuntu ucisha make cyane kurusha Twagiramungu.
5 Irondakarere naryo rizagira uruhare rukomeye mu matora y'ishyaka.
NSENGIYAREMYE akomoka mu birindiro bya MDR i Gitarama, kilometero zigera kuri 70 ugana mu majy'epfo y'uburengerazuba bwa Kigali. Aha niho Revolisiyo yo muri 1959 yatangiriye hakaba arinaho abayobozi ba MDR benshi bababajwe cyane no kwihimura byakozwe n'abari bashyigikiye ingoma ya HABYARIMANA afashe ubutegetsi muri 1973. Aka karere kumva ko kagomba gusubirana ubuyobozi bw'ishyaka, kazashyigikira minisitiri w'intebe mu matora.
6.Ishyaka nanone ryagiye ryubakira ku bayoboke benshi bakomoka mu majyaruguru muri Perefegitura ya Ruhengeri, ibi bikaba ari isoko y'ishyamirana rihoraho mu ishyaka hagati y'Amajyaruguru n'Amajy'Epfo. Murego wamaze imyaka 10 mu munyururu, ashinjwa kugira uruhare mu gufatanya n'abashakaga gukora kudeta yo muri 1980, yashoboye kwigizayo abashaka ubworoherane bo mu ishyaka mu matora y'uturere aheruka mu Ruhengeri.
|
Mushikiwabo muri Ambasade muri imwe mu minsi mikuru ya USA |
7. Twagiramungu agaragara nk'umuntu utagira aho abogamiye kuko aturuka muri Cyangugu ahantu hatigeze harangwa cyane politike y'amashyaka. Agaragara nk'umuyobozi wuje ubworoherane. Yagaragaraga nk'umukandida ku buperezida kugeza igihe Minisitiri w'intebe yinjiriye mu mukino kubera inkomoko ye y'i Gitarama. Gapyisi niwe ukomeye mu karere ke wenyine.
8. Abakurikiranira hafi politike y'u Rwanda, bashishikajwe n'aya matora kuko ishyaka MDR ryagize uruhare runini rugaragara mu gushinga urwego rw'abatavuga rumwe na Perezida Habyarimana. Benshi baremeza ko aya matora azashyamiranya aba bakandida uko ari bane ashobora kurangira aciyemo MDR mo ibice. Ashobora guhanganisha Twagiramungu Fawusitini na Minisitiri we w'intebe yashyize kuri uriya mwanya, bikaba byatera amacakubiri atari ngombwa.
Itsinda rya Murego rishobora gutuma abarangwa n'ubworoherane bo mu ishayaka bigira mu yandi mashyaka bikaba byatuma uguhangana na MRND kugabanuka.( Gutsindwa kwa Murego gushobora gutuma yivumbura akajya mu ishyaka riharanira ubwikanyize bw'abahutu CDR, ariko Twagiramungu yavuze ko abarwanashyaka babwiye Murego ko niba atemera gahunda z'ishyaka yarivamo)
9. Bamwe mu bakurikirira hafi politiki y'u Rwanda babwiye CDM, ko ibintu byakoroha Minisitiri w'intebe avuye ku rutonde rw'abakandida, agashyigikira undi mukandida, birashoboka Fawusitini Twagiramungu. Ariko barongera bakemeza ko byaba ari ikibazo kuri Nsengiyaremye. Kubera imishyikirano iriho iba yerekeranye n'ukuntu u Rwanda rwasangira ubutegetsi na FPR. Umwanya we wa Minisitiri w'intebe waba udatekanye. Ahagaritse kwiyamamaza ku buyobozi bw'ishyaka ubu, yaba ariho yigabanyiriza amahirwe yo kuzahatanira umwanya wa Perezida ku rwego rw'igihugu ikindi gihe.
10. Ariko hashobora kuba hararangije kuba ubwumvikane.Twagiramungu yabwiye DCM ko yagiranye inama mu ibanga na Minisitiri w'intebe yemera ko azikura mu gihe cy'amatora . Twagiramungu yavuze ko bumvikanye ko Disimasi yakwibanda ku butegetsi bw'inzibacyuho iby'ishyaka akabirekera abandi. Bigenze gutya, Twagiramungu arateganya ko azatsindira kuba perezida w'ishyaka.
11. Itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mbere y'amatora. Ibinyamakuru byinshi byigenga nk'urugero icy'ishyaka PL( Parti Liberal), cyasohoye inyandiko zishyigikira Twagiramungu. Radiyo Rwanda, ku rundi ruhande, yahaye amasaha Murego ku cyumweru hashize.
12. Icyo tubivugaho( Ndlr: Ambasade ya USA)
Aya matora azaduha ishusho y'ingufu z'abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda. Ibizavamo bizagira ingaruka mu mihindukire ya Politike iriho iba mu Rwanda. Niba umworoherane utagira aho abogamiye ku turere, Twagiramungu atsinze, MDR izakomeza gukomera, birashoboka ko yaba ku buryo bw'akataraboneka. Ingufu z'abatavuga rumwe na Leta ziziyongera kuko MDR yazakorera hamwe n'andi mashyaka y'ubworoherane.
Itsinda rya Nsengiyaremye rishobora gutuma ishyaka ritakaza gato ingufu zaryo. Murego aramutse atsinze, bishobora gutuma ishyaka ricikamo ibice ndetse hakabaho n'ikibazo mu yandi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi.Nsengiyaremye aramutse akomeje ibyo yasezeranyije Twagiramungu, turateganya ko Twagiramungu azatsinda.
Icyitonderwa: Byakuwe mu cyongereza bishyirwa mu kinyarwanda na NKUSI Yozefu
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment