From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 10 August 2014, 2:28
Subject: *DHR* Re: Rwanda: ararega ibitaro bya Ruhengeri byamusiramuye nabi
Bwana Twagirayezu komera.Ndumva ikibazo atari infection gusa.Inkuru yo mu Izuba Rirashe iragira iti:"Ntiyamira akomeza avuga ko "ngeze kwa muganga bafashe igitsina cyose baragiharura bageza no hasi yacyo nuko mbabajije impamvu bambwira ko nabo ari ingorane bahuye nazo".Nibigaragara ko bamusiramuye nabi kandi nkana (kubera ko nta kuntu umuganga -directeur w'ibitaro yahakanye ko uyu mugabo yasiramuwe n'abastagiaires-yakora biriya avuga bamukoreye atabigambiriye) bizaba ngombwa ko ibitaro byisobanura ndetse bigatanga n'indishyi y'akababaro.
On Aug 9, 2014, at 11:00, "DEOGRATIAS TWAGIRAYEZU gratis12@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:Bwana Nsenga,
Sinumva icyo unenga kuri Minitre w'ubuzima.Umuntu yamugejejeho ikibazo ku buryo bw'inyandiko .Nk'umuntu uzi administration nawe uzi ko yagombaga gusubiza uwamwandikiye ku buryo bw'inyandiko ndetse Ministri we yashyizeho n'akarusho asaba ibitaro bya Ruhengeri kwita ku buzima bw'uriya mugabo wari wamwandikiye . Nta kindi Ministre yari gukora uretse gusaba ibitaro bya Ruhengeri gusuzuma icyo kibazo kuko muri Minisiteri ntibavura ; hatangirwa amabwiriza ajyanye no kuvura.Hariya uvuga ngo Ministri ntiyashoboye kumenya ibyihutirwa naho urarengeye kuko ntiyashoboraga kumenya ko byihutirwa asomye ibaruwa .L'urgence médicale est décidée après un examen du malade et non après lecture des documents transmis par poste. Selon moi la procédure du Ministre est sans reproche discréditer.Ikindi uriya murwayi nawe a court-circuité les voies administratives .Ntabwo yagombaga kwihutira kwandikira Ministre kandi ikibazo cye cyaragombaga gukemurwa na Médiresa ariwe uhagarariye Minstre au niveau régional Iyo abikora gutyo atabanje kwandikira Ministre ikibazo cye cyari gukemuka vuba kurusha izindi nzira zose yanyuzemo.Ziriya ndishyi z'akababaro uriya mugabo asaba nta mpamvu yazo cyeretse niba atarabwiwe ko nyuma yo gusiramurwa atagomba gushyira amazi mu ruguma .Uko bigaragara nyuma yo gusiramurwa mu gihe ikinya cyamuvagamo yagize ububabare aho kugisha inama abaganga we yihutira gukanda igisebe n'amazi Bbirumvikana ko icyakurikiyeho ari infection.Kubera gutinya ko azabazwa impamvu yashyize amazi mu gisebe kandi sûr et certain bari babimubujije yatinye kwihutira kujya kwa muganga .Muri uko gutinda l'infection a gagné du terrain. Simvuga ko atagomba kuvurwa ariko il est important de situer des responsabilités. Niba iyi counseling itarakozwe mbere na nyuma yo gusiramurwa niho yagombye gusaba indishyi z'akababaro kandi nabyo siwe ugomba kubivuga hari iinzego zishinzwe ibibazo nk'ibyo..
Ngibyo.
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 9 Aug 2014 14:36:44 +0200
Subject: Re: *DHR* Rwanda: ararega ibitaro bya Ruhengeri byamusiramuye nabi
Ni uko umuntu arengana ntibyitabweho. Ministre muzima uzi agaciro ku buzima, uzi infections icyo alicyo na urgence iba irimo, umuturage yamugezaho ikibazo we akihutira kwandika. Ese ko yari azi ko iyo ali gahunda Leta ubwayo yatangije, umuntu akamusaba kumurenganura, yabuze koko n,ubumuntu bwo kumva l,urgence ngo nibura aterefone Mediresa ( Médecin régional) de Ruhengeri amusaba kugira vuba ngo yite ku magara y,umuturarwanda tari ageramiwe. None se tuvuge ko ministri atazi kureba ce qui est urgent ou non? Kwisobanura ngo yashubije uwamwandikiye. Kwandikira umuntu, namwe mwibaze iminsi ibarwa ifata mu nzira, iminsi ifata mu nzira tubigereranije n,uburwayi bwa infection, et la prolifération des microbes et les conséquences, ministri yumva nta soni afite iyo avuga ngo yasubije ibarwa y,umurwayi wamwandikiye amutakira. Ese aho uwo Ministri Binagwaho azi kumenya les priorités dans les urgences? Azi gushyira mu gaciro koko ngo amené ibyihutirwa n,uko agomba kubyitwaramo?Aliko se abajyanama be n,abo bakorana bahembwa ay,iki wa mugani wa Simeon?
De: agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]Envoyé: samedi 9 août 2014 13:51Répondre à: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.frObjet: *DHR* Rwanda: ararega ibitaro bya Ruhengeri byamusiramuye nabi
"Ntiyamira akomeza avuga ko "ngeze kwa muganga bafashe igitsina cyose baragiharura bageza no hasi yacyo nuko mbabajije impamvu bambwira ko nabo ari ingorane bahuye nazo".
Izuba rirashe
Ntiyamira Innocent aravuga ko urugo rwe ruri mu marembera nyuma y'uko asiramuwe nabi n'abo yita 'abanyeshuri bimenyereza umwuga' mu bitaro bya Ruhengeri.
Ntiyamira avuga ko yagerageje kwandikira inzego zitandukanye z'ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse na Minisiteri y'Ubuzima asaba ko yarenganurwa.
Ministeri y' ubuzima izi iki kibazo
Mu ibaruwa ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi, Ntiyamira yandikiye minisitiri w'ubuzima kuwa 23/06/2014 amubwira ko yugarijwe n'ibibazo yatewe no gusiramurwa n'abanyeshuri bimenyereza umwuga w'ubuganga.
Muri iyo baruwa Ntiyamira yasabaga Minisitiri Agnes Binagwaho kuvuzwa n'ibitaro bya Ruhengeri agakira akanasubizwa amafaranga yose yatanze yivuriza mu bitaro byigenga kuko ibyo bitaro bidakorana na mituweli.
Yasabaga kandi kuzahabwa indishyi z'akababaro mu gihe bigaragaye ko hari ubumuga yahuye nabwo ubwo yasiramurwaga.
Ku itariki ya 16 Nyakanga 2014, Minisitiri w'Ubuzima yasubije uyu muturage abicishije mu ibaruwa nanone iki kinyamakuru gifitiye kopi.
Muri iyo baruwa Minisitiri Binagwaho yanditse agira ati, "Ndakugira inama yo kugeza ikibazo cyawe ku buyobozi bw'ibitaro wavuriwemo [Ibitaro bya Ruhengeri] kugira ngo bagufashe kuvurwa, mu gihe bigaragaye ko aribo bakoze amakosa. Nibidashoboka bagufashe kugera ku nzego z'ubuvuzi zifite ubushobozi bwisumbuye bwo kuvura"
Ntiyamira yabwiye Izuba Rirashe ko akimara kubona ibaruwa ya Minisitiri yihutiye kujya gushaka umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Ruhengeri maze ngo amuha icyizere ko azakira kubera ko ngo umutwe w'igitsina utangiritse.
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri buvuga iki kuri iki cyibazo?
Dr. Ndekezi Deogratious, umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Ruhengeri avuga ko ibibazo Ntiyamira yahuye nabyo bitagomba gushyirwa ku mutwe w'ibitaro kuko ari we wabyiteye….
"Uwo mugabo niwe witeye ibibazo afite ahanini bishingiye kuri infection [Ubwandu],…..yagize ububabare maze ashyira amazi ku gisebe kugira ngo abugabanye niyo mpamvu ibyo byose byamubayeho".
Gusa Dr. Ndekezi avuga ko, "ubu twiteguye kumwakira kugira ngo tuganire ku bibazo afite nyuma y'uko abigejeje muri Minisiteri"
Uyu muyobozi kandi ahakana yivuye inyuma ko Ntiyamira yasiramuwe n'abanyeshuri bimenyerezaga umwuga.
http://www.izuba-rirashe.com/m-7275-arashinja-ibitaro-bya-ruhengeri-kumusiramura-nabi.html
Envoyé par : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment