Pages

Sunday 17 March 2013

Rwanda: Mu Karere ka Gasabo haracyagaragara bwaki


Mu Karere ka Gasabo haracyagaragara bwaki

photo
Umuryango wa Emmanuel na Gratia (Ifoto/Ngendahimana S.)

Mu Mudugudu wa Gatobotobo; Akagali ka Muremure; Umurenge wa Nduba;  Akarere ka Gasabo; hari umuryango ukennye cyane aho abawugize baba mu nzu ya 2m kuri 3m; abagize uyu muryango bakavuga ko imibereho mibi babayemo yanagize ingaruka ku bana babiri b'impanga bafite; kuko bibasiwe na bwaki.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kibasura; nyina w'abo bana;  Mwiseneza Gratia yagitangarije ko ubuyobozi buzi ikibazo ariko ntibugire icyo bubikoraho.

Yagize ati «Nagiye gusaba ko bampa mituwele banyandika mu cyiciro cy'abishyurirwa; ariko amalisiti asohotse nsanga bankuyemo; mbabajije bavuga ko mfite umugabo bityo nkaba ngomba kwishyura.» Uyu mubyeyi agira ati «Ubu nabaye uwo mu rugo; ntiwasiga impanga ebyiri z'amezi 10 ngo ujye guhingira amafaranga. Kuba rero barwaye batya; rwose ntitwakwirenganya ntako tuba tutagize.»

Umugabo we akaba na se w'izo mpanga; Mwemerankiko Emmanuel we ati «Rwose naragerageje kuko ubundi mpingira abandi cyangwa ngatwara imizigo. Mbere nakodeshaga aho nabaga;nyuma nza kubura ubushobozi; nibwo rero nubakaga aka kazu ngo tuve mu bukode; ubu kose kantwaye 50000Frw. Imibereho mibi rero yo twarayakiriye nta bushobozi dufite. Iyo imvura iguye iratunyagira; imbeho nayo nijoro ni uko.»

Ku kibazo cy'ubuzima bw'abana; uyu mugabo yasubije agira ati «Kuko nta mituwele kandi nta bushobozi bundi dufite; aba bana tubasabikira umuravumba n'umubirizi nibyo bamwa iyo barwaye. S ngibiriya se? Nta kindi twakora; none se ubu urabona nahingira 700Frw nkabonamo ibitunga urugo na mituwele y'abantu bane?! Bwaki ibamereye nabi; none se twagira dute?»

Umunyamabanga mpuzabikorwa w'Akagali ka Muremure uyu muryango ubarizwamo; Valentin Rutarindwa yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atunguwe no kumva ko mu Kagari ayobora harimo abana barwaye bwaki! Ati «Ntitwari tubizi; ariko turabihagurukira.»

Umuyobozi w'Umudugudu wa Gatobotobo; Muhigirwa Charles we azi ko icyo kibazo gihari; ati «Uwo muryango ubayeho nabi rwose; ariko ku kigo nderabuzima haje ibiryo byo gufashisha abana bafite imirire mibi.»

Uwo muryango usaba ko byibuze wabona abagiraneza bo gukamira abo bana b'impanga kuko bakomeje kuzahara; bati «Byaba byiza wenda natwe baduhaye inka muri Girinka



No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development