Pages

Thursday 21 March 2013

Koherezwa i La Haye kwa Jenerali Bosco Ntaganda gukomeje kuba ingorabahizi

Koherezwa i La Haye kwa Jenerali Bosco Ntaganda gukomeje kuba ingorabahizi


photo
General Ntaganda (Ifoto/interineti)

Ubwo Jenerali Bosco Ntaganda yishyikirizaga ambasade y'Abanyamerika i Kigali ku wa 18 Werurwe 2013; abantu batekerezaga ko agiye guhita yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rumushakisha kuva mu mwaka wa 2006.     

Gusa nk'uko umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe ibibazo bya Afurika; Ambasaderi Johnnie Carson; yabisobanuriye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu; inzitizi nyamukuru ishingiye ku kuba u Rwanda (kimwe na USA) rutari mu bihugu byashyize umukono ku masezerano y'i Roma yashyizeho ruriya rukiko.

Kuba u Rwanda rutari umunyamuryango wa ICC bisobanuye ko rudategetswe kugira uruhare mu kuba Ntaganda (kimwe n'undi wese ushakishwa na ICC) yakoherezwa I La Haye. Gusa Ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko USA iri gukorana bya hafi n'u Rwanda; Ubwongereza n'Ubuholandi kugira ngo icyifuzo cya Ntaganda cyo koherezwa i La haye cyubahirizwe vuba bishoboka.

Umuvugizi wa ICC; Fadi El-Abdullah; yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters ko Ntaganda akenewe cyane ngo aburanishwe; ku buryo ICC yiteguye gukora igishoboka cyose ngo ave mu Rwanda.

Ambasaderi Johnnie Carson yabwiye abanyamakuru ko bidatinze abakozi ba ICC bazaba bageze i Kigali mu kureba uko Ntaganda yakurwa mu Rwanda akajyanwa i La haye.

U Rwanda; mu ijwi rya Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga warwo; Louise Mushikiwabo; ruherutse gutangariza Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters; ko ibyo kohereza Ntaganda i La Haye bitarureba. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibyo kumujyanayo cyangwa kutamujyanayo; u Rwanda ntacyo birurebaho. Ngo ari ku butaka bwa USA; bityo ibyo birareba USA; Kongo na ICC.

Reuters yatangaje iyi nkuru (yo kuba u Rwanda ruvuga ko bitarureba) ivuga ko Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ko n'ubundi u Rwanda rutahwemye gukemanga imikorere ya ICC kuko ngo ari urukiko rwa politiki; ariko ko ibyo bitazarubuza {U Rwanda} gukorana na Amerika mu kubahiriza icyifuzo cya Ntaganda cyo koherezwa mu Buholandi.

Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru; aho Ambasaderi Johnnie Carson yavugaga ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho abanyamakuru bakamubaza bari muri ambasade za Amerika zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni; ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato ariko ko kitezweho byinshi mu gutuma Ntaganda agezwa i La Haye. Kuba ari muri ambasade y'Abanyamerika ntibihagije kuko ni ambasade ibarizwa ku butaka bw'u Rwanda. Johnnie Carson yakomeje agira ati 

"turabizi ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano y'i Roma; si umunyamuryango wa ICC; ariko twese duhuriye ku ndangagaciro yo guca umuco wo kudahana…..aka ni akanya ngo u Rwanda rugaragaze ko rushishikajwe no kugarura amahoro mu karere"

Umuvugizi w'igihugu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) Ntaganda ashinjwa kuba  yarinjije  abana bacyo 149 bafite munsi y'imyaka 15 mu nyeshyamba;  avuga ko icy'ingenzi atari aho azaburanishirizwa; ahubwo ko icya ngombwa ari uko aburanishwa.

Lambert Mende Omalanga yabwiye Reuters ati  "twifuzaga ko aburanishirizwa hano (muri Kongo) ariko aramutse yoherejwe I La haye nabyo ntacyo bitwaye; icy'ingenzi ni uko ubutabera bukora akazi kabwo"

Ku bijyanye n'uburyo Ntaganda yageze muri Rwanda; Ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko bamenye ko Ntaganda ari muri Kigali ubwo babonaga ageze kuri ambasade. Gusa ntiyasobanuye uburyo yaje n'aho yanyuze; kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugera ku cyicaro cy'iyi Ambasade kiri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

U Rwanda narwo ku ruhande rwarwo; ruvuga ko rwatunguwe no kumva ko Ntaganda yishyikirije Ambasade y'Abanyamerika. Narwo ngo ntiruzi uko yaje.

Ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko gushyikirizwa inkiko kwa Ntaganda bizabera isomo izindi nyeshyamba zisigaye mu Burasirazuba bwa Kongo; ariko ko hakenewe ubufatanye hagati ya Kongo ubwayo; u Rwanda; Uburundi na Uganda kugira ngo intambara zishire mu Burasirazuba bwa Kongo ndetse haboneka amahoro arambye mu karere kose.

Jenerali Bosco Ntaganda yashyiriweho impapuro zo kumufata na ICC ubugira kabiri (mu 2006 no mu 2008); icyo gihe akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo kwinjiza abana mu gisirikari byonyine; hagati ya 2002-2003 mu Ntara ya Ituri.

Ibindi birimo gufata ku ngufu; ubwicanyi; kurenganya hashingiwe ku moko; kwica nkana abasivili; byaje kwiyongeraho mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize hashingiwe ku bimenyetso bishyashya byagaragaye mu rubanza rwa Thomas Lubanga bakoranaga (mu buyobozi bw'umutwe w'inyeshyamba wa Union des Patriotes Congolais; UPC) 

Ipeti rya "Jenerali" yaryambitswe na Perezida wa Kongo Joseph Kabila mu mwaka wa 2009; nyuma y'uko yemeye ko ingabo z'umutwe w'inyeshyamba wa (CNDP) yari ayoboye; zinjizwa mu gisirikari cya Leta (FARDC). Icyo gihe ziriya mpapuro zo kumufata za ICC zari ziriho; kuko iza nyuma zasohotse muri 2008.


Contact email: Twitter: [at]JanvierPopote


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development