Pages

Wednesday 27 March 2013

RWANDA: FDLR IRANENGA UKWIGIZA NKANA KWA MME MUKANTABANA SERAPHINE ! - L'HISTOIRE EST LE JUGE DE CE MONDE


http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Sera.pngMme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n'ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w'impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye.Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n'umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville.Yigeze ndetse gushaka gufatanya n'abandi guharanira ko impunzi zataha zemye  zigira ijambo mu gihugu cyazo,nyuma aza kunanirwa ahitamo gutahuka agakomera amashyi ingoma y'igitugu yahejeje impunzi ishyanga.Ni byo koko ubuze ay'i buryo akama ay'i bumoso!!


Ibyo yavuze kuri radio ijwi ry'amerika tariki ya 10 /3/2013 byateye kwibaza.
1.Yemeza ko abadatahuka ari uko ababo bari mu gihugu babatera ubwoba ngo nibataha bazafungwa kugira ngo bagumane imitungo yabo nta nkomyi.Aha umuntu yakwibaza niba ushobora gukangisha umuntu mukuru ikidateye ubwoba akabugira.Ahubwo bababwiza ukuri ku biba mu Rwanda nareke kubabeshyera ngo ni imitungo baba batsimbarayeho.Ikibazo ahubwo ni ubuyobozi bubi buryanisha abanyarwanda aho kuba umubyeyi wa bose;amahoro n'umutekano avuga iyo biba biriho mu Rwanda impunzi zatashye.Arashaka kumvikanisha ko washyira umwana imbere y'intare ukamubwira ngo ntizamurya.!


2.Arongera agahamya ko abahunga ubu babigira nkana kugira ngo bajye kwishakira akazi n'imibereho hanze! Arashyinyagura,akabeshya akanabeshyera abahunga.Nta wakwifuza kujya kuba ishyanga nta mpamvu.

Ahubwo yirengagiza nkana impamvu nyazo zituma impunzi zidatahuka:

-Kubura amahoro no kwishyira ukizana mu Rwanda utagombye gupfukamira Paul Kagame nkuko yabikoze .

-Politike ikenesha abaturage.

-Kwikubira umutungo w'igihugu kw'agatsiko kari ku butegetsi.

-Guhimbira abantu ibyaha no gutoteza uwo ari we wese uvuze ibitagenda.

-Kubeshya rubanda ngo nta moko ariho mu gihugu kugira ngo hatoneshwe bamwe abandi batsikamiwe.

-Itotezwa n'irigiswa ry'abanyamakuru barebera bakanavugira rubanda,n'ibindi...


Mme ministre aribuka Kagame ari i Murambi ku Gikongoro mu gihe cy'icyunamo aho yivugiye ubwe ko yababajwe n'uko imbaga y'abahutu yamucikiye muri Kongo adashoboye kubica.


Ni byo koko umwanya yarawubonye,na we ubwe yivugiye ko byamutunguye ariko amenye ko ntacyo azarusha abamubanjirije nka Bizimungu Pasteur,Sendashonga Seth,Kanyarengwe Alexis,Habyarimana Emmanuel,...


Mu gusoza ,inama twagira Mme ministre,ni ukubwira abamuhaye akazi ko icyatuma impunzi zitahuka ari uko bakwemera hakabaho ihuriro ridaheza ry'ibitekerezo byubaka ku kaga kagwiriye abanyarwanda(abahutu,abatutsi n'abatwa),ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera maze amahoro akagaruka mu Rwanda no mu karere .



La Forge Fils Bazeye

 

         

MER 27 MAR 2013AUCUN COMMENTAIRE

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development