Mercredi, 16 Janvier 2013 16:59 - Mis à jour Mercredi, 16 Janvier 2013 17:20
Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi iyobowe na Paul Kagame mu mwaka w'1994, abanyarwanda benshi n'amahanga, buri wese ku mpamvu ze, ntibahwemye kuyivuga ibigwi ndetse bamwe bakanayitaka ubwiza n'ubutwari itigeze igira, bitewe gusa nuko benshi bibazaga ko FPR ali nk'ishyaka rivuye mu ijuru ritagira inenge ko n'ingabo zayo z'Inkotanyi zidashobora guhangarwa no gutsindwa bibaho. Ibi byose rero bifite uko byaje n'icyabiteye alibwo buriganya n'ubugome bwo ku rwego rwo hejuru FPR na Kagame babashije kwiyambaza maze bagacurika isi yose n'abanyarwanda ubwabo, baba abahutu cyangwa se abatutsi. Dore akaga katumye akaga katumye FPR ifatwa nk'umukiza n'umukunzi w'igihugu, kandi yarabaye gica kurenza ingoma zose zayibanjirije.
KU BANYARWANDA
ABATUTSI
Duhereye ku batutsi bari bamaze imyaka irenga mirongo itatu mu buryamirwe bukabije mu gihugu imbere, abandi barahejejwe ishyanga mu buhunzi, twavuga ko akababaro no kwifuza ko ingoma y'abahutu yavaho byabahumye amaso ntibatekereza guharanira impinduka nyayo yateza igihugu imbere hatarebwe amoko, ahubwo bagenda buhumyi inyuma ya Kagame nta n'ubajije icyerecyezo n'iherezo ry'inzira, gusa habaho kwizera ko Kagame na FPR ye bazabavaniraho ingoma y'igitugu y'abahutu, bakibeshya ko kuvaho kwayo bihagije kugira ngo bagire amahoro. Nta n'uwatekerezaga kubaza Kagame ngo ese iyi ngoma ya MRNAD nimara guhirima hazakurikiraho iki? Nyamara Kagame we ntiyahwemye kubereka imigambi ye mibisha atoteza akanivugana umubare utari muke w'aba-francophones kuva akili mu ishyamba. Aho Kigali ifatiwe, abatutsi babonye ishyano batari biteguye, kuko FPR yabahitanyemo benshi ibita ko nabo babaye abahutu ngo kuko batari barahunze. Ikanabishongoraho ngo abatutsi bo mu Rwanda bateze amajosi! Abavuye hanze babivugaga kubera kubeshywa na FPR ngira ngo ubu bamaze gusobanukirwa isomo kuko Kagame asogota bose nta n'umwe ukopfoye, kandi abenshi bakarugumamo. Aho abatututsi bamariye kumenya ububi bwa FPR rero, aho guhita bahaguruka ngo bayirwanye ahubwo bacitsemo ibice bishingiye ku bumara FPR na Kagame babateyemo.
Bamwe bati nanga abahutu kubi, iki ni ikigoryi cyacu reka dupfe kwicwa na Kagame ntacyo aho gutiza abahutu umurindi. Abandi bati turahangayitse kurenza ku bwa Kinani, aliko Inkotanyi zirakaze nta wazigerereza ngo azirwanye. Abandi Kagame abumvisha ko abatutsi b'abagome ari abacikacumu ba jenoside, ko uzi ubwenge yabagendera kure, ko ngo barutwa n'abahutu. Jye ubwanjye nigeze kwiyumvira umubyeyi umwe wo muli FPR, wabyaye akonsa ndetse nubahaga, aganira avuga ngo « Uwafata abahutu bose, akongeraho n'abatutsi babaga mu Rwanda (abacikacumu) bose agashyiraho imbagara agatwika, nibwo twakwibera mu gihugu cyacu tunezerewe !! ».
Hari mu kwezi kwa Kanama 1995, ku italiki ya 23 hariya muli Kigali. Abahutu nabo Kagame akabumvisha ko umwanzi wabo ali wawundi, ali umututsi wo mu Rwanda, ko uwavuye hanze ntacyo bapfa, maze ab'abaswa bakabyemera bikaba bimuhesheje agahenge ko gukomeza kubakandamiza nta nabo bamukomera amashyi. Ku rundi ruhande rero, abatutsi b'abacikacumu FPR iyobowe na Kagame irabanza ibumvisha ko barokotse kubera yo, ko amahanga yabatereranye kandi abahutu bose ari abagome babatemaguye, ko iyo FPR n'ingabo zayo batahaba nta kaba kararokotse, ko alibo babyeyi kandi Kagame abakunda cyane! Abanyarwanda ngo « Bwenge naguhenze »! Maze si ukubazengereza akora iyo bwabaga. Ni uko kubera gutinya ko inshuti yabo mu rukundo rwa bihehe FPR ya Kagame yabita abahutu, bamwe muli bo bashakisha ubutoni ku mwami w'ishyamba Kagame aliko babikorana ubujiji bwinshi cyane, batangira kwiva inyuma no kwerekana ko bo batabaye abahutu berekana ko banga umuhutu wese aho ava akagera, bakabeshyera umuhutu wese yaba muto cyangwa se mukuru ko bamubonye yica kandi ko ali interahamwe ruharwa. Ntibakamenye ko iyo aliyo Turufu Kagame yifuzaga (ko ali nawo mutego yashakaga ko bagwamo kimwe na ba bahutu twavuze) kugira ngo akomeze abaryanishe n'abahutu muli rusange bityo akomeze yitegekere hatagize uwibuka kumurwanya!
Ubundi muli bwa buhendabana n'uburiganya, Ikigega cy'abacitse ku icumu Kagame aba agihinduye icy'abatutsi gusa kugira ngo ababeshye ko abitayeho, arangije abigizayo bose bakanura amaso, maze umwana w'umwega Kagame arakimiragura karahava maze agisiga cyera, agakopfoye ngo karabaza akagaterera iwa kajwiga. Kubera urwo rwikekwe rero buri mututsi wese yashatse kurwana no kwikiriza amagara yerekana ko we ashyigikiye Kagame na FPR, ngo hato adakanga rutenderi bakamwita ko n'ubundi abatutsi bo mu rwanda babaye abahutu n'ibisambo, maze muri uko kwigura si ukugambana no guhemuka biva inyuma.
Umututsi wavuye hanze ushatse kwamagana ayo mahano rero nawe Kagame ntiyamwibagiwe kuko yamuvumburiye undi mutwe (ngo zigira amayeri menshi) wo kumuziba akanwa. Kagame na FPR bati twamenye ko no mu bahunze cyera burya halimwo n'abahutu, uwavuza bakamuvugiriza induru bati ubwo nawe uri umwe muli bo ubaye nka benewanyu bakoze jenoside ikibazo cyawe ni ukukiga neza (kukiga neza bivuze kwiyambaza akamaro k'ifuni mu ishyamba no gukemura ikibazo cy'ubwinshi bw'abanyarwanda binyuze buhotozi). Erega akaga kabaho ubwo umuntu wahunze muli 1959 cyangwa muli 1973 akarugarukamo nyuma ya 1994 akaba agizwe interahamwe! Hari uwigeze kuvuga ngo mu Rwanda rwa Kagame akabi gasekwa nk'akeza! Maze umuntu nk'uwo w'intwari abamuzi bakamuhunga, bityo igice cy'abatutsi Kagame aba aragicecekesheje muli rusange, no kumurwanya biba inzozi mu zindi.
ABAHUTU
Abahutu rero bo FPR ya Kagame yabigirijeho nkana. Icya mbere yeretse amahanga ko abahutu bamaze abantu, ko bishe abatutsi kandi koko ali nabyo, aliko ntiyashimangira ko atari bose ngo abigaragaze cyane ku buryo bimenywa na buli wese haba hanze y'igihugu cyangwa se imbere mu gihugu, maze ategereza kubanza kumara imbaga y'abahutu batagira ingano kugira ngo atangire agaragaze ko bose batishe, nabwo mu buryo bwo kubareshya ngo badasakuza. Maze muli ubwo burangare bwa bose na nyuma yo kwereka isi ko yahagaritse jenoside ko FPR nta bwicanyi bwayiturukaho, maze si ukwirara mu bahutu irarimbagura karahava. Uko amahanga ahugiye mu gucira abahutu ho iteka no kwemeza inyito ikwiye ubwicanyi bwakorewe abatutsi, niko Kagame n'ingabo ze bunyuguza ikitwa umuhutu cyose mu nzira yabo no mu gihugu hose aho bamaraga gufata na nyuma yo gufata igihugu.
Nguko uko abahutu b'inzirakarengane bo mu cyahoze ari Byumba, bashiriye ku icumu, nako bashiriye ku gafuni, ab'i Kibungo, Bugesera, Butare na Gikongoro, mu majyaruguru Ruhengeri na Gisenyi, Kigali y'umujyi na Kigali ngari, n'ahandi. Kigali imaze gufatwa n'u Rwanda rwose rumaze kuba urw'Inkotanyi, FPR yikanga abacengezi maze yahuka mu bahutu ba Gisenyi na Ruhengeri irarimbagura, urokotse akaza ayikomera amashyi cyane agira ati n'ubundi Kagame ni umubyeyi, kugira ngo arore ko yaramuka! Ubu se twirirwe tuvuga n'abahutu batikiriye i Kibeho mu cyo abanyarwanda baje guhimba akazina ka « Operation-Ibingira.com »? Hari utayizi se? Ubundi umuhutu mwiza kuli FPR ahinduka wawundi wiyemeza gukoma yombi no kuvuga ko nta bahutu bapfuye mu gihugu, ndetse Kagame akamugororera umwanya mwiza mu butegetsi bwe, imodoka y'igiciro yiyongeraho indi nkayo buri myaka ine, n'ibindi.
Arongera abateranya n'abatutsi bo mu rwanda ababwira ko alibo banzi babo babazira, ko w enta n'icyo bapfa kandi amaze kubarimagura! Kagame yatinyaga ko umunsi bazamuye ijwi batabaza bakanagaragaza ukuri ndetse n'abatutsi muri rusange bakungamo bakakagaragaza ubugome bwe, icyo gihe kazaba kabaye adashobora kuzabirokoka. Ni uko yereka abo bahutu ko batagomba gutega ugutwi uwaza ababwira wese ko ingoma ya Kagame ari mbi, ko uwo aba ashaka kubayobya no kubakururira kurimbuka. Ikindi FPR yakoze ni ugushyiraho ingando zo gukuriramo umutima abantu no kubahanagura mu bwonko. Ubwo umuhutu ushaka guhakwa akerekana ko we nta kibazo ko na benewabo atari inkotanyi zabishe kandi ko ntaho ahuriye n'abanze gutahuka ngo babyinire Kagame na FPR. Ubwo abahutu muri rusange nabo Kagame aba arabacecekesheje da!
Ubundi akwiza iterabwoba mu gihugu karahava, buri muntu mu kwigura atangira kwamamaza ko igihugu kiyobowe neza, ubivuguruje yifuza kugaragaza ukuri akameneka umutwe. Ibi Kagame yabigezeho cyane cyane afunga umunwa w'abanyamakuru akoresheje ubuhotozi n'ubutabera yagize ingaruzwamuheto buca imanza bugendeye ku mabwiriza aturutse i Bukuru. Kagame yanarwanyije ubwiyunge nyakuri hagati y'abahutu n'abatutsi bo mu rwanda, kudatinya ko umunsi basobanukiwe bakishyira hamwe bakamubaza ibibi yabakoreye atazabakira, bazazana ingufu zizamuhirika byanze bikunze. Nawe abarusha ubwenge igihe kirekire akomeza kubateranya mu buriganya bwinshi butoroshye kuvumbura. Gusa uyu mutwe utangiye kumupfubana kuko abahutu n'abatutsi benshi cyane bamaze kuwuvumbura.
KU BANYAMAHANGA
Abanyamahanga bo FPR yabanje kubereka ko jenoside yabaye barebera maze ikaza kuyihagarikira yo n'ingabo zayo z'inkotanyi, naho ntibakamenye ko Kagame aliwe nyirabayazana! Ni akumiro! Ubwo ibihugu by'ibihangange ku isi bitangira kwishinja maze ibyaha bya FPR biracecekwa bigirwa ibanga rikomeye. Kagame yongeraho agahimbazamusyi ko kubashimira kutamushinja abereka ko anabafatiye runini mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro ya Congo (RDC). Ni uko agatera Congo, abazungu bagacukura mu mutuzo ali nako banyuza umuhigo mu Rwanda, Kagame nawe akiyibira ku ruhande rwe akanica imbaga y'inzirakarengane z'abanyekongo n'abanyarwanda ntacyo yikanga. Nguko uko amahanga yose yaje kwamamaza ko FPR ari iya mbere mu byiza, akanirengagiza ubugome bukabije n'ingoyi y'igitugu kivanze n'iterabwoba FPR itegekesha abanyarwanda.
Muli aka kanya rero, nyuma yo gukora icyo nakwita exploration chirurgicale y'uko ibintu byifashe cyane cyane ku byerekeye uburiganya n'umutwe FPR-Inkotanyi yakomeje gukoresha no gutekera abanyarwanda kugirango ikomeze kwizimba ku butegetsi no kugirira nabi abahutu n'abatutsi n'abatwa, ndetse ikagerekaho no kwitwara nk'agatsiko k'amabandi adafite uburere ntagira n'ikinyabupfura mu mvugo kubera ubwirasi n'ubwiyemezi bukabije, reka twigarukire ku ngingo nyamukuru ali nayo igize umutwe w'iyi nyandiko, aho nemeza ko ingoma ya Kagame na FPR igeze aharindimuka ku nkombe z'inyanja y'amazi abira kandi inzira isubira inyuma ikaba ifunze na burundu, igisigaye ari ukwirunduriramwo cyangwa se kurundurirwamwo n'imbaraga ziturutse mu kababaro n'agahinda kenshi cyane kamaze gushengura imitima y'abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n'abatwa, kubera ingoyi n'ubugomebayoboreshwa na leta y'igitugu.
Ndabisubiramo rero neza ko inzira isubira inyuma kuli FPR na Kagame ifunze kuko umutwe FPR yatetse muli iyi myaka yose ishize warangije gupfuba, abahutu n'abatutsi bakaba barawuvumbuye ari benshi cyane. Dore umutwe wo kubateranya no kubabuza kwegerana ubuziraherezo Kagame yakomeje kubatekera barangije kuwurabukwa, kandi barangije kuva hasi no guhagurukira hamwe ngo bamwereke uko intama zambarwa. Dore ingoma ya Kagame na FPR yakomeje gukangisha abatutsi n'abahutu ko akazavuga izakamena kubera ko aliyo ifite ingabo yonyine. Yakomeje kwitwaza ibyabaye mu mateka ya vuba maze yandagaza FDLR iyomekaho jenoside no kwitwa ingabo z'abajenosideri, birayihira ubwo birafata kuli benshi maze isura mbi FDLR irayambikwa ku buryo ihinduka igicibwa, ni uko ku rundi ruhande FPR ikomeza gukoresha umutwe n'amayeri y'uburiganya tumaze kugaragaza maze ibasha gucecekesha abanyarwanda bose ku gahato. Ibi byose ibikora ibereka ko ntaopposition ishobora kuyivuga kuko ingabo zayo z'inkotanyi zikaze cyane kandi amashyaka ayirwanya yose akaba ari amagambo gusa atagira ingufu zifatika, ko uwakwitera hejuru yapfa nta nkurikizi, kabona n'iyo yaba afite ukuri kungana iki ashakira n'abanyarwanda icyiza.
Koko kandi yarabateranyije bose, amashyaka nayo agacikamo ibice uko bwije uko bucyeye abayagize bakitandukanya n'abandi nta cyerekezo gihamye, abahutu bagashyikirana bigoye cyane n'abatutsi cyangwa se ntibanashyikirane rwose, maze Kagame aho yibereye agakomeza kwicinya icyara ko ali abahutu ali n'abatutsi bose yabarindagije. Hanyuma hagira abahutu bashyigikira FDLR ngo barebe ko yahangara FPR ku ruhembe rw'umuheto, abo nabo Kagame akabakomatanyiriza hamwe na FDLR akabita abajenosideri, maze intero ikikirizwa n'amahanga akamufasha kubarwanya. Abatutsi nabo kugeza ubu usanga nta uratinyuka kuba yahaguruka ngo afate intwaro arwanye Inkotanyi, kuko kubera bwa buriganya na ya Turufu ya Kagame, abahutu bashobora kumubonamo umwanzi kandi nawe akagwa mu mutego akabirinda ababonamo abanzi, bityo inkozi z'ibibi Kagame na FPR bakahungukira, bagakomeza kurya bemye banishongora kuli rubanda rwishwe n'inzara, n'agahiri n'agahinda.
Igishimishije muli ibi byose ni uko Ibuye Ryagaragaye riba ritakishe isuka. Ubu iturufu ya Kagame na FPR yaravumbuwe, ubu abatutsi n'abahutu twarangije kumuvumbura wese, ububi bwe tubuzi bwose, none dushyize hamwe turi benshi nubwo hari abatarakanguka FPR ikiboheye mu buriganya bwayo bwarenze igihe. Ubu umubare w'abamaze kwiyemeza gutera intambwe ikomeye mu kwegerana n'ababo badahuje ubwoko umaze kuba munini cyane ku buryo Kagame na FPR batari bubirokoke.
Ubu igihe cyageze ngo abarwanya ubutegetsi bwa FPR bo mu moko yose y'abanyarwanda batangire baganire kandi bagire ibyo bemeranyaho n'ibyo bahurizaho mu rwego rwo kuvanaho burundu iterabwoba rya FPR-Inkotanyi. Ndetse byamaze kugaragarira buri wese ko aho ibintu bigeze FPR yasuzuguye bikabije abatavuga rumwe nayo kandi yavuniye ibiti mu matwi ku buryo yumva ntawe ishaka kuganira nawe kuko ikangisha ingufu za gisilikari. Ku buryo igisigaye kugira ngo habeho guhesha agaciro no gushyigikira abaharanira impinduka mu Rwanda, ali ukwereka FPR-Inkotanyi ko na Nyina w'undi abyara umuhungu.
Igikenewe uyu munsi, kugirango abanyarwanda basubizwe icyubahiro bambuwe ku bw'ingoyi ya FPR-Inkotanyi, ni Ugufata Umuheto no Kwambarira Urugamba, maze abahungu n'abakobwa b'abatutsi, abahutu n'abatwa bose hamwe bagatabara, ababyeyi bagafata iry'iburyo. Iyi niyo nzira igiye gutuma abasore n'inkumi b'abanyarwanda bava mu moko yose bazimya burundu amarere n'agasuzuguro bya FPR-Inkotanyi.
Hanyuma FPR-Inkotanyi nimara kwigizwayo, amashyaka yose hamwe n'abanyapolitiki muli rusange bicare batuje, bigire hamwe kandi bagene uburyo burambye u Rwanda rugomba kuyoborwamo, cyane cyane hirindwa ko Igisilikari cy'Igihugu cyakongera kwivanga mu mirimo itakireba cyangwa se gukorera inyungu z'ishyaka rimwe gusa, iz'agatsiko runaka cyangwa se iz'umuntu umwe ku giti cye. Ibyo ntibigasubire mu Rwanda rw'abanyarwanda. Mwa bahutu mwe, mwa batutsi mwe, mwa batwa mwe, nimucyo Dukomere ku Muheto maze mwirebere ko AKabuze kataboneka mu Kanya nk'Ako Guhumbya.
Nshoje iyi nyandiko ndirira abanyarwanda b'amoko yose bahitanywe n'amahano menshi yagwiririye igihugu cyacu, aya vuba akaba ari ubwicanyi bwo ku ngoma ya MRND n'iya FPR-Inkotanyi yayisumbije ubunyamaswa ikaba imaze guhitana imbaga itabarika y'abanyarwanda n'abanyamahanga; nshoje kandi nihanganisha abari mu munyururu bose bazira guharanira inyungu z'abanyarwanda bose n'iz'igihugu cyose, ndetse n'abaheze mu buhunzi kubera ingoyi y'ubugome, iy'inda nini n'iy'ubwicanyi FPR-Inkotanyi ikomeje kunigisha abanyarwanda; nshoje nanone nshishikariza kudacika intege uwo ariwe wese waba ari gukora icyo ashoboye cyose, cyaba kigaragara cyangwa se kitagaragara, ngo ashyigikire icyatuma akaga u Rwanda n'abanyarwanda bagotewemo karangira byihuse.
Murakoze tuli kumwe.
Ubahoza ku mutima kandi wiyemeje kurwana urugamba rwo GUHUZIMITIMA.
Clair Sanga / sangaclair@yahoo.com /
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment