Pages

Thursday, 17 January 2013

Rwanda: Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku ntambara yo muri Kongo n’ingendo z’abategetsi muri iyi minsi basaba abaturage kwirindira umutekano

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku ntambara yo muri Kongo n'ingendo z'abategetsi muri iyi minsi basaba abaturage kwirindira umutekano

kagame.jpg
Byatangiye ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga Mary Baine abwira abo muri diaspora kugenda basobanurira amahanga ko nta ntambara iri mu Rwanda, hakurikiraho Mayor wa Karongi Kayumba Bernard ati nta mucengezi wa FDLR uri ku butaka bw'u Rwnda, hakurikiraho Governor w'intara y'AmajyaruguruBosenibamwe Aimé ngo aba FDLR si abasirikari ahubwo ni abajura none hatayeho perezida Kagame i Nyamasheke na Rusizi ngo abari hanze bashaka gukinisha guhungabanya umutekano w'u Rwanda ngo ni nko gukina n'umuriro w'amashanyarazi.
Ubu bwoba bwa leta ya Kagame bumaze iminsi buvugisha amangambure abategetsi banyuranye barimo na Kagame ubwe aho amaze iminsi atangaza amagambo y'intambara igihe cyose aba afashe ijambo. N'ubwo abo bategetsi twavuze haruguru bakomeje kubeshya abaturage, biragaragara ko mu Rwanda hanuka intambara kuko nta kuntu abategetsi babeshya abaturage ko umutekano ari wose ngo bahindukire bababwire amagambo nk'ariya yo kubahamagarira kwirinda ibikorwa by'umwanzi kandi ku rundi ruhande babeshya ko nta mwanzi uri ku butaka bw'u Rwanda.
Ikindi kiranga ubwoba bwa leta ya Kagame ni ukuntu muri iyi minsi ubushimusi bw'urubyiruko bumaze kuba umuco. Byatangiye abasore bashimutwa bakajyanwa mu mutwe wa M23 none aho uwo mutwe umaze gutakariza intege barashimutwa bashinjwa kuba ngo bakorana n'umwanzi. Uwo mwanzi leta ya Kagame ivuga ngo akaba ari FDLR. Impamvu ariko leta ikomeje gushyira mu majwi FDLR kandi minisitiri w'ingabo General James Kabarebe yaratangaje ko FDLR n'iyo yaza mu Rwanda yose uko ingana ngo idashobora kumara n'isaha ku butaka bw'u Rwanda bagihumeka. Ikindi ni uko Governor Bosenibamwe yatangaje ko atari abasirikari ahubwo ngo ari abajura ukibaza impamvu leta ya Kagame ikomeje kuvugishwa n'abantu nk'abo isuzugura bene ako kageni bakaba barabaye impamvu y'ishimutwa ry'urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Kuba haratangiye abategetsi bo mu nzego zo hasi bakoresha abaturage amanama mu ntara y'Uburengerazuba none Kagame akaba ubwe ahisemo kwigirayo kwihanangiriza abo avuga ko bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ni ikimenyetso cy'uko ibintu bishobora kuba bimeze nabi kandi ntitwahwemye kubabwira uburyo iyi ntara ikomeje kuvugisha abategetsi ku byerekeranye n'umutekano. Kuba inyeshyamba za M23 zitagishoboye kubera Kagame ikiraro ni ibintu bimuhangayikishije cyane kandi birazwi ko ari nako byagombaga kugenda kuko twabibabwiye kuva na kera na kare ko intambara Kagame yagombaga gushoza mu burasirazuba bwa Kongo igomba kuzarangirira mu Rwanda ivanyeho ubutegetsi bwa Kagame. Ubu M23 yaratorongeye aho bivugwa ko uwari umuvugizi w'igisirikari cya M23 Col. Vianney Kazarama ubu ngo yashwanye na Makenga akaba ngo yaba yarahungiye muri Sudani y'Amajyepfo naho Baudouin Ngaruye uherutse guhabwa igarade rya General bikozwe na General Bosco Ntaganda ubu ngo byatumye ashwana na General Makenga. Ikindi nanone ni uko umuyobozi wa M23 mu bya politiki Jean Marie Runiga na we ubu ngo yabuze aho ahera abivamo kuko ngo atacyemerwa n'abo bakorana ngo akaba asigaye asaba bagenzi be ngo bamufashishe amasengesho abone uko ava muri uwo mutwe.
Ibi kandi biravugwa mu gihe havugwa amacakubiri ashingiye ku moko muri M23 aho bivugwa ko Makenga uturuka mu muryango w'abitwa Bana Jomba yaba ashyamiranye na Baudouin Ngaruye uturuka mu muryango w'Abagogwe bitwa abimukira. Aya macakubiri kandi aje asanga ibibazo Kagame afitanye n'abasirikari be bakuru bamubujije gushora intambara muri Kongo kuko ngo babonaga ko batazayitsinda akanga none ibintu bikaba bisa n'ibyatangiye kumukomerana. Nta kuntu rero abantu bitwa ko ngo barwanira abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda baba bananiwe kumvikana ngo babeshye ko barwanira inyungu z'abaturage ahubwo ikigaragara ni uko buri wese arwanira inyungu ze ku giti cye.
Mu gihe twabagezagaho amakuru y'intambara yashowe mu burasirazuba bwa Kongo na Kagame mu izina ry'inyeshyamba za M23 twababwiye uburyo iyo ntambara izananira abayishoje ndetse na'abayiregwamo kuba bari ku isonga ryo gufasha M23 aribo Kabarebe na Kayonga bakaba bari bahakaniye Kagame kudatangiza iriya ntambara ariko akabotsa igitutu bakabyemera ariko bazi neza ko batazayitsinda. Ibyo twababwiraga icyo gihe turacyabihagazeho kugeza n'iyi saha kandi turakomeza kuvuga ko iriya ntambara igomba kurangirana n'ubutegetsi bwa Kagame kandi biranazwi ko Kagame yahawe gasopo adashobora gukomeza gutera inkunga inyeshyamba za M23.
Ubu rero ibimenyetso by'ibyo twababwiye byatangiye kugaragara: M23 yatsinzwe urugamba, Kagame arimo kwiruka mu baturage abamenyesha ko intambara igiye kuba mu Rwanda ndetse aherutse kubabwira ku mugaragaro ko yiteguye gusubira mu ndaki. Ibi ni ubwoba yifitiye kuko azi neza ko ibihe bye biri hafi gusohora akava ku butegetsi none arabeshya abaturage ngo ni nko gukina n'umuriro w'amashanyarazi nyamara azi neza ko nta mbaraga agifite ameze nka Kadafi wiyitaga Umujayidine ngo wavuye ku mariba no mu ihema. Mu minsi mike Kagame araba ahamagarira intore kwica abo azaba yita imbeba ubu yita abanzi b'igihugu nyamara iherezo namwe muraryiyumvira.
Ngibyo iby'irangira ry'inyeshyamba za M23 n'iry'ubutegetsi bwa Kagame ubu buri ku muteremuko bukaba bugiye kwiroha mu manga. Twagiye tubibabwira abazi ubwenge muve mu nzira butabahitana kuko nta gisigaye uretse kwiyahura kuwo busanze mu nzira wese.
Tuzakomeza kubagezaho iby'iri rangira ry'ubutegetsi bwa Kagame ariko kuba mubona ko M23 yarangije urugendo mumenye ko hasigaye Kagame na FPR ubundi abanyarwanda bagahumeka ituze n'amahoro nk'uko twakomeje kubibabwira kuva mu ntangiriro.
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development