Pages

Tuesday, 29 January 2013

A propos du site leprophete.fr: Fortunatus demissionne du comite de redaction

A S.E Mgr J.D Bimenyimana Acquapendente, le 27/07/2012

Evêque de Cyangugu
B.P 5 Cyangugu
Rwanda
Objet : A propos du site leprophete.fr

Excellence Monseigneur,
De guerre lasse, je me rends. Je n'écrirai plus sur le sitehttp://www.leprophete.fr. Mais je ne me reproche rien. Je me retire tout simplement pour trois motifs. Le premier est que je n'ai jamais aimé croiser des bras de fer ou chicaner à outrance.
Le second motif, c'est que je ne perds pas l'espoir. En effet, par le passé même récent, l'Histoire n'a cessé de réhabiliter et de valoriser la pensée d'auteurs qui avaient d'abord été réduits au silence par une censure souvent musclée. Il suffit pour s'en convaincre de penser à l'Index des livres prohibés qui a duré bien quatre siècles et qui n'a été aboli que par le pape Paul VI le 14 juin 1966 après le concile Vatican II.
Le troisième motif de mon retrait qui est aussi le second de mon espoir est lié au reproche que vous m'avez fait : celui de publier des écrits à caractère nettement politique, alors que j'ai produit uniquement des articles à caractère historique. Tôt ou tard les régimes oppresseurs finissent par tomber comme des fruits pourris non pas tellement sous les effets des critiques externes, mais aussi et surtout sous ceux des contradictions internes qui les caractérisent.
Après ma démission dont j'ai informé le Président du Comité de rédaction, Monsieur l'abbé Thomas Nahimana, il reviendra à lui de vous dire s'il jette l'éponge à son tour ou s'il se sent le courage de continuer à animer sans moi le comité de rédaction et à ramer contre vents et marées.
Distinguées salutations,
Abbé Fortunatus Rudakemwa

C.P.I :
• S.E Mgr Luciano Russo
Nonce Apostolique à Kigali
B.P 261 Kigali/Rwanda
• S.E Mgr Smaragde Mbonyintege
Evêque de Kabgayi et président de la C.Ep.R.
B.P 357 Kigali/Rwanda
• S.E Mgr Lino Fumagalli
Evêque de Viterbo (Italie).

==

Source:
Voir commentaire a l'article ci-apres du site the Rwandan:

Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki

nahimana

Kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, Padiri Tomasi Nahimana, uzwi cyane kubera urubuga le prophète yashinze ishyaka rya politiki afatanije n'abandi banyarwanda.

Ikitaramenyekana ni ukuba Padiri Nahimana azakomeza kuba umusasaridoti cyangwa azakuramo ikanzu nk'uko bimaze iminsi binugwanugwa. Dore ko uretse ibimeze nk'amakimbirane  byagaragaye hagati ya Padiri Nahimana na Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi ya Cyangugu, amakuru ava mu bihaye Imana n'abandi bantu bari hafi ya Padiri Nahimana bavuga ko agiye kureka umurimo wo kwiha Imana akitangira politiki.

Ikindi cyatunguye benshi n'uko mu munsi ishize uyu mupadiri yagaragaje kuba hafi ya Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI Rwanda Rwiza ndetse hari n'amakuru avuga ko Padiri Nahimana yari umwe mu bayobozi ba RDI ariko mu minsi ya vuba amakuru atugeraho yavugaga ko haba hatari hakigaragara ubwumvikane hagati ya Padiri Nahimana na Bwana Twagiramungu uretse ko tutavuga ko ari abanzi cyangwa batavugana. Dore ko muri iyi minsi Bwana Twagiramungu agaragaza gushaka ko ko habaho ubufatanye bwa opposition yose mu gihe bizwi ko Padiri Nahimana hari abantu asanga batari bakwiye kugaragara muri opposition nyarwanda.

Andi makuru yavuzwe kuri Padiri Nahimana n'uko yaba yaratandukanye na mugenzi we Padiri Rudakemwa batangiranye gushinga urubuga Le Prophète kubera ko ari abantu batandukanye cyane mu mitekerereze kandi ngo Padiri Rudakemwa yarifuzaga gukomeza umurimo w'Imana ntiyinjire muri politiki cyane, tutibagiwe n'igitutu by'abantu batandukanye barimo na Musenyeri Bimenyimana ariko mu rwego rwo kwiyubaha Padiri Rudakemwa ahitamo kuvuga ko afite imirimo myinshi ituma atakibona umwanya wo kwandika.

Abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri opposition nyarwanda basanga iri shyaka rya Padiri Nahimana rishobora kuba rizaba rigendera ku matwara atyaye dore ko Padiri Nahimana ndetse na Dr Nkusi bakunze kubigaragaza mu nyandiko zabo bacishaga ku rubuga Le prophète.

Tubitege amaso.

Mushobora kubona itangazo ryashyizwe ahagaragara kubera itangizwa ry'iryo shyaka rya politiki hano hasi:

 

Ishyaka ISHEMA RY'U RWANDA « UMUNANI UJYA INAMA URUTA IJANA RIRASANA »

Tubibwirijwe n'umutima ukunda Urwatubyaye, twarahuye, twicara hamwe, dusenga Imana,tujya impaka,twungurana ibitekerezo maze tugera ku myanzuro ikurikira :

1. Igihugu cyacu gifite isura mbi mu ruhando rw'amahanga kubera umwiryane wakunze kuranga Abanyarwanda.

2. Ingoma zose uko zagiye zisimburana, uhereye ku ngoma ya cyami ukagera kuri Repubulika ya kabiri zakoreye u Rwanda byinshi byiza birimo kurwagura, kururonkera Indepandansi no kurwinjiza mu nzira y'iterambere ariko ntizashoboye kubonera umuti udakuka ikibazo cy'umwiryane waterwaga ahanini na politiki y'udutsiko twashakaga kwikubira ibyiza by'igihugu hashingiwe ku bwoko cyangwa akarere.

3. Ishyaka FPR-Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ku ruhembe rw'umuheto mu 1994 ntiryashoboye gushyiraho ubutegetsi buhumuriza Abanyarwanda nyuma y'intambara ryatangije taliki ya 1 Ukwakira 1990 ikarimbura abanyarwanda batagira ingano igasozwa na jenoside yarimbuye cyane cyane Abatutsi.

4. Ahubwo Ishyaka FPR-Inkotanyi ryigaruriwe bwangu n'Agatsiko gato k'Indobanure zaturutse mu gihugu cy'Uganda, maze gafata ubukungu bwakabaye rusange karabwikubira, gakwirakwiza ITERABWOBA rya gisilikari mu gihugu hose, politiki kayubakira ku KINYOMA no ku KWIRARIRA birenze igipimo. Inzego bwite za Leta cyane cyane Ubutabera n'inzego zishinzwe umutekano kazihinduye igikoresho cyo kurenganya no gukandamiza abaturage ku buryo butigeze bubaho mu mateka y'u Rwanda.

5. Ako Gatsiko gakora nka Mafia kafunze urubuga rwa politiki, kwiba amajwi mu matora kabihindura umuco, abanyamakuru n'abanyapolitiki batavuga rumwe nako karabafunga, bamwe karabica, abandi karabamenesha bagana iy'ubuhungiro ndetse kabakurikirayo kagamije kubarimbura nk'uko bigaragazwa na raporo zitandukanye za LONI nka « Mapping Report » n'izindi .

6. Indobanure zigize Agatsiko zakomeje kungikanya ibyaha bihanwa n'amategeko mpuzamahanga kugeza ubwo ubutabera bw'ibihugu bya Espanye n'Ubufaransa busohoye Impapuro mpuzamahanga zo gufata no gushyikiriza ubutabera abategetsi bakuru b'igihugu cyacu basaga 50.

7. Muri uyu mwaka ushize w'2012, Ibihugu binyuranye byo mu Bulayi na Amerika byagaragaje ko bitagishoboye gukomeza kwihanganira amafuti n'ubugizibwanabi bw'abategetsi b'u Rwanda, niko guhagarika imfashanyo zose bageneraga u Rwanda kuko ahanini Agatsiko kazikoreshaga mu ntambara ya Kongo. Icyo cyemezo cyo guhagarika imfashanyo gifite ingaruka zikomeye cyane ku Banyarwanda : hari imishinga ifitiye abaturage akamaro yahagaze, abakozi benshi ntibagihembwa, abaturage ntibakivurwa, mu minsi itaha abanyeshuri ntibazashobora kwiga….

8. Biragaragara ko Ubutegetsi bw'Agatsiko kamaze imyaka 18 kanyunyuza imitsi y'abaturage, gacamo Abenegihugu ibice, kagahindura Abacitsekwicumu ibikoresho mu nyungu zako bwite, Abanyarwandanda baburambiwe bidasubirwaho kandi n'amahanga akaba yarabukuyeho icyizere. Agatsiko ntikagishoboye gushakira ibisubizo ibibazo Abanyarwanda bafite ahubwo niko ubwako kahindutse IKIBAZO cy'insobe.

9. Nk'Abana b'u Rwanda kandi bakunda igihugu cyababyaye ntitwakomeza kuba indorerezi cyangwa ngo twituramire mu gihe u Rwanda rukomeje gutakaza ishema rukwiye. Bityo rero nyuma y'umwiherero tumazemo iminsi itatu mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa, dutangaje ibi bikurikira :

(1)Dutangije Umutwe wa Politiki mushya witwa ISHEMA RY'U RWANDA. Mu magambo ahinnye hazakoreshwa aya mazina akurikira, mu ndimi eshatu zikoreshwa mu gihugu cyacu : Ishyaka Ishema/Parti Ishema/Ishema Party.

(2)Twiteguye gufatanya n'Abanyarwanda bose b'intwari, bafite ubushake n'ukwiyemeza tugakora ibishoboka byose kugira ngo dusezerere ingoma y'Agatsiko-Sajya mu gihe kitarambiranye maze twamara guhabwa ubutegetsi na rubanda tukabukoresha tuzahura igihugu cyacu kandi tugisubiza isura nzima mu karere k'Ibiyaga bigari no mu ruhando rw'amahanga.

(3)Dushyize imbere inzira y'amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y'inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw'Ikiremwamuntu.

(4)Mu minsi iri imbere tuzashyira ahagaragara umushinga ufatika wo kuvugurura inzego z'ubutegetsi (Institutions) bw'u Rwanda kugira ngo zishingire ku mahame ya demokarasi isesuye. Tuzagaragaza kandi n'imishinga inyuranye y'iterambere risangiwe duhishiye Abanyarwanda, by'umwihariko tuzerekana ibyiza duteganyiriza amatsinda y'abenegihugu bogeweho uburimiro n'Agatsiko aribo :

a)Urubyiruko rw'abashomeri
b) Abarimu batereranywe n'Abanyeshuri b'abakene bahinduwe ibicibwa
c)Impunzi zihora zicundwaho ayikoba
d) Abarenganyijwe n'inkiko z'Agatsiko

(5)Kandi ntituzahwema gutega amatwi inama n'ibitekerezo rubanda izatugezaho.

« Abagiye inama, Imana irabasanga »

Bikorewe i Paris, taliki ya 28/01/2013

1. Padiri Thomas Nahimana
2. Mme Nadine Claire Kasinge
3. Mr Jean Baptiste Kabanda
4. Dr Deogratias Basesayabo
5. Mr Chaste Gahunde
6. Dr Joseph Nkusi.
7. Mr Venant Nkurunziza
8. Mr Ernest NSENGA

Source : ishemaparty.org






4 Responses to Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki

  1. P. Evariste says:

    Fortunatus
    (lundi, 28 janvier 2013 19:12)
    FORTUNATUS ET THOMAS LETTRE DE DÉMISSION

    A S.E Mgr J.D Bimenyimana Acquapendente, le 27/07/2012
    Evêque de Cyangugu
    B.P 5 Cyangugu
    Rwanda
    Objet : A propos du site leprophete.fr

    Excellence Monseigneur,
    De guerre lasse, je me rends. Je n'écrirai plus sur le sitehttp://www.leprophete.fr. Mais je ne me reproche rien. Je me retire tout simplement pour trois motifs. Le premier est que je n'ai jamais aimé croiser des bras de fer ou chicaner à outrance.
    Le second motif, c'est que je ne perds pas l'espoir. En effet, par le passé même récent, l'Histoire n'a cessé de réhabiliter et de valoriser la pensée d'auteurs qui avaient d'abord été réduits au silence par une censure souvent musclée. Il suffit pour s'en convaincre de penser à l'Index des livres prohibés qui a duré bien quatre siècles et qui n'a été aboli que par le pape Paul VI le 14 juin 1966 après le concile Vatican II.
    Le troisième motif de mon retrait qui est aussi le second de mon espoir est lié au reproche que vous m'avez fait : celui de publier des écrits à caractère nettement politique, alors que j'ai produit uniquement des articles à caractère historique. Tôt ou tard les régimes oppresseurs finissent par tomber comme des fruits pourris non pas tellement sous les effets des critiques externes, mais aussi et surtout sous ceux des contradictions internes qui les caractérisent.
    Après ma démission dont j'ai informé le Président du Comité de rédaction, Monsieur l'abbé Thomas Nahimana, il reviendra à lui de vous dire s'il jette l'éponge à son tour ou s'il se sent le courage de continuer à animer sans moi le comité de rédaction et à ramer contre vents et marées.
    Distinguées salutations,
    Abbé Fortunatus Rudakemwa

    C.P.I :
    • S.E Mgr Luciano Russo
    Nonce Apostolique à Kigali
    B.P 261 Kigali/Rwanda
    • S.E Mgr Smaragde Mbonyintege
    Evêque de Kabgayi et président de la C.Ep.R.
    B.P 357 Kigali/Rwanda
    • S.E Mgr Lino Fumagalli
    Evêque de Viterbo (Italie).

  2. jean de dieu says:

    ndumva ikibazo atari kumunenga ahubwo mwakwiye kwegerana mukuzuzanya nho padili nubwo atyaye yagerageje kuvugisha leta ya fpr meshi ahobwo nawr yagaragaye nki ntwari dushyire hamwe tu zatsinda.

  3. Kanyombya Ka Samusure says:

    Buriya padiri ararindagiye biramurangiranye. Muzajya kubona mubone nguwo i Kigali ashaka ibihembo by'uko ariwe ushobora gusenya opposition bigakunda! None se yitandukanyije na Rukokoma agamije iki? Ibigoryi biragwira.
    KKS

  4. M.J. says:

    Bite se padi! Ngaho vanga amasaka n'amasakaramentu turebe!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

 

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development