INDA YASUMBYE INDAGU: MANEKO ZA KAGAME MURI "NKEZUWIMYE"January 22, 2013 By 4 Comments Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Inyenyeri bwerekana ko ba maneko b'agatsiko ka leta ya Kagame bakomeje kwirukanka inyuma yabaturage b'u Rwanda, abenshi baba ari abakoranye na leta ya Habyarimana. Uyu munsi twazinduwe no kubagezaho ibikorwa bya babiri muri bo ari bo Thacien MIHETO na Auguste NTAZINDA. Thacien Miheto ni umunyarwanda wamamaye mu kazi k'inkotanyi kuva zikiri ku Mulindi. Yakoranye na za maneko za Kagame mu kwegeranya amakuru bari bakeneye bakigera mu mugi wa Kigali yari azi neza dore ko yari yarakoreye muri Primature kuri leta ya Habyalimana. Ni muri urwo rwego Thacien yaje kumenyekana muri maneko zose , ziramwisunga kubera ko yari azi byinshi ku Rwanda kugera no ku mabanga y'iby'umutekano kwa premier ministre. Kubera iyo mirimo yatunganije neza, Thacien yagororewe OCIR THE ariko ikizere yagiriwe nticyarambye kuko yaje kugirana utubazo na Leta yari itakimukeneye kuko ba maneko bakomoka Uganda bari bamaze kumenya u Rwanda kumurusha. Nguko uko yajugunywe mu iyarara akabura n'uwamubwira "waramutse", aracupira abura epfo na ruguru! Yamaze kubona byose bimushobeye aboneza iyo mu Buligi aho yagiye kwaka ubuhungiro abeshya ko ubutegetsi bwa Kagame bwari bumwirengeje agakizwa n'amaguru! Ikinyoma cyaramuhiriye ibyangombwa arabibona, atangira gufata CAPAS nk'izindi mpunzi, abona uko atunga urugo rwe. Nk'uko abakurikirana ibya politique ya FPR bamaze kubimenyera, igukoresha iyo igukeneye yarangiza ikakujugunya nabi cyane, ariko yagukenera na none ikaba yakwemerera ibiguzi byose ukayikandira ahayibabaje! Ibi nibyo byabaye kuri Thacien MIHETO ubwo FPR yikangaga ishingwa ry'Ihuriro Nyarwanda RNC mu bihugu by'i Burayi n'ahandi. Yahamagawe i Kigali ahabwa inshingano nshya zo gushishikariza abayoboke ba RNC kwitandukanya nayo, bagataha bagahabwa imyanya myiza muri Leta. N'ubwo bwose rijya rimucika rimwe na rimwe akivugira ko ugushingwa kwa RNC gufite ishingiro ikaba inavuga ukuri, kariya kazi yahawe agakorana umuhate n'umurava bidasanzwe! Kuba Maj Micombero JMV ukuriye RNC mu Bubiligi ari musanzire wa Thacien (abagore babo bava inda imwe) byamuhaye amahirwe yo kugirirwa ikizere gikomeye kuko ari we wenyine ushobora kumuvana ku izima akayivamo ndetse akanamucyura i Kigali. Yatangiye ashakisha ukuntu Maj Micombero yavugana n'ibikonyozi byo muri Leta cyane cyane ba Jacques Nziza na ba Gen Karenzi Karake. Ntabwo yabigezeho kuko Maj Micombero yamuhakaniye akamubwira ko we yitandukanije na leta ya Kigali, ko ubungubu akorera ku kuri kandi ari nako abanyarwanda bakeneye. Ubwo icyakurikiyeho ni uko Gen Karenzi Karake yasabye telephone igendanwa ya Maj Micombero, Thacien arayimuha. Maj Micombero yabaye akibimenya biba ngombwa ko ahindura numero ya telephone kubera kwirinda akaduruvayo yaterwa n'izo za maneko . Ibi ni ibyo twibwiriwe n'ibyegera bya hafi ya Maj Micombero, ariko kubera ziriya mpamvu tumaze kuvuga ntitwashoboye kumuvugisha ubwe kuko numero twari dufite twasanze itakibaho ntitwashobora guhita tubona inshya. Ngo ubuze inda yica umugi, Thacien Ndolimana MIHETO yabonye ko byose byamupfubanye, ahitamo kwandagaza musanzire we Micombero amusigana ibara n' umwari Nadine Gakarama, inkuru ayinyuza ku Igihe.com. Ibi byari mu rwego rwo kugira ngo amuteshe umutwe ndetse bibe n'intandaro yo gusenya. Gusa , ntibyamushobokeye kuko yasanze Micombero n'umufasha bahagaze neza mu izamu! Ni mu gihe kandi, Maj Micombero ni umugabo ucisha make kandi witonda akarangwa n'ubushishozi butaboneka henshi! Umunyamakuru wacu Rwema Francis yavuganye na Madamu wa Thacien Miheto amutangariza ko Umugabo we ari impunzi nk'abandi mu gihugu cy' u Bubirigi, ariko yirinda kuba yagira icyo atangaza ku mikoranire ye na leta ya Kigali. Amubajije ku mikoranire ya kivandimwe iri hagati ya familles zombi , iye n'iya Maj Micombero, yavuze ko nta kibazo gihari, ibintu byose ari amahoro. Ikindi ni uko yamutangarije ko inkuru zandikwa kuri muramu we Maj Micombero zigamije kumuharabika nta shingiro zifite, kuko iyo ziza kuba impamo aba atarabuze aho azumva atari muri ibyo binyamakuru by'isebanya. Ntabwo ari Thacien gusa ufite umutima wasumbwe n'inda. Auguste NTAZINDA ; mwene Ntazinda umurwanashyaka w'ikubitiro wa MDR ya Kayibanda; nawe ni maneko wa Kagame wigaragaje muri uriya mukino wa "nkezuwimye". Uyu, abantu benshi bemeza ko nta kazi gafatika yari afite mbere ya 94 ahubwo ko yari atunzwe no kuba maneko ku ngoma ya Habyarimana, aho yari ashinzwe kurebuzwa no kugambanira abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Abantu nk'aba batagira umutima n'ubupfura, nibo FPR yikundira kuko ako kazi uyu mugabo yagakomeje aho zimaze guhindurira imirishyo. Aka kazi agakorera mu kibaba cya Gen Jack Nziza mu buryo bumeze nk'aho amuhatse nko mu gihe cya kera. Kugira ngo Gen Jack Nziza abashe gukoresha neza amafaranga yigurije muri (RBD) Rwanda Development Bank mumazina yundi muntu , yaguze amakamyo 18 ayaha plaques zo mu gihugu cya Tanzania akaba arinaho ataha ariko akorera mu Rwanda na Congo. Ayo makamyo yose yanditse kuri Ntazinda kugirango ubucuruzi bukorwe bwitwa ubwe. Ayo makamyo niyo agemurira ibikenewe byose na M23 n'izindi nyeshyamba zose zayibanjirije. Kubera ko aka kazi agatunganya by'intangarugero, ubu ari mu nkoramutima zikomeye muri za maneko Nziza yikwije impande. Aka kazi k'ubucuruzi yishingikiriza ngo abone uko aneka, Ntazinda yagashobojwe n'uko Jack Nziza amwohereje kwa Mary Baine wari ushinzwe ibyinjira n'ibisohoka mu Rwanda. Bakoranye ikiganza mu kindi, kubera uburambe bwe mu manyanga y'ubwoko bwose, yigisha uyu mudamu amayida yo kunyereza amahoro ku buryo bunyuranye. Kuva ubwo, ibyinjizwaga byose mu Rwanda bizanywe na Ntazinda byitirirwaga Leta ntibitange VAT cg TVA. Bakoranye mu nduruburi nyinshi bibaviramo ubucuti burenzi ubwo ku kazi. Ikizere cyabaye cyose kugeza ubwo Ntazinda yamuciriye ku mayange ku by'ubucuruzi bwose afitanye na Jack Nziza, iby'amazu yabo ari Gacuriro na Nyarutarama, ari nako amwerekera uko nawe yabigenza ngo yikungahaze, umugore ati kubita impfubyi!!! Iyo mikoranire yabo yaje kurenga ubucuti ukabona ahubwo byabaye ubukwe na bwishywa, Ntazinda yaramutwaye uruhu n'uruhande! Ibyo ngo byaserereje umugabo we Col Tom Byabagamba wahoze ari icyegera kya nyakubahwa president Kagame bihura n'uko Gen Jack Nziza yari yabipanze. Mu by'ukuri mu kujya gukorana na Mary Baine, Ntazinda yari ajyanywe na tubiri: gukurikirana ubucuruzi bwa Jack Nziza no kunyeganyeza urugo rwa Ton Byabagamba ngo rusenyuke. Ibi bikorwa bigayitse byafashe umurego kuva aho mukuru wa Tom Byabagamba David Himbara wahoze nawe ari icyegera cya Kagame ayobokeye Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyo gikorwa cya Himbara si Tom Byabagamba wenyine cyakozeho , ubu abagize umuryango wabo bose ntibakibona amajyo n'amazo mu Rwanda rwa Kagame. Ni abo gusengerwa! Ngayo nguko, Kagame n'intore ze zasanze guhangana na RNC mu bitekerezo ntabyo bashoboye none bahisemo isebanyabuhanga rigambiriye gusenya no kuryanisha imiryango y'abayoboke batagikozwa FPR. Rwema Francis |
Tuesday, 22 January 2013
RWANDA: MANEKO ZA KAGAME MURI “NKEZUWIMYE”
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2013
(2333)
-
▼
January
(232)
- « Apatrides » : « Les Rwandais ont encore des rais...
- Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa ...
- HRW World Report 2013 Rwanda chapter / Rapport mon...
- HRW World Report 2013 Rwanda chapter / Rapport mon...
- SYFIA GRANDS LACS : Rwanda : Faible et divisée, la...
- 2013 World Press Freedom Index: Rwanda falls 5 places
- 2013 World Press Freedom Index: Rwanda falls 5 places
- Why Kagame will not discuss third term, at least n...
- Why Kagame will not discuss third term, at least n...
- BBC News - Matonge: Congo-Rwanda dispute hits hear...
- BBC News - Matonge: Congo-Rwanda dispute hits hear...
- Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ub...
- Leaders postpone signing of DR Congo peace roadmap
- Leaders postpone signing of DR Congo peace roadmap
- Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe...
- Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda
- Troubling developments in the African Great Lakes ...
- Troubling developments in the African Great Lakes ...
- Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rum...
- RDC: comment la France a mis la main sur l'uranium...
- Kuwait Compensated $50 Billion For Iraq Crimes: Wh...
- Kuwait Compensated $50 Billion For Iraq Crimes: Wh...
- FDU-INKINGI AND RNC-IHURIRO CONGRATULATE THE NEW U...
- FDU-INKINGI AND RNC-IHURIRO CONGRATULATE THE NEW U...
- Re: La bactérie de la lèpre au secours de l’humani...
- A propos du site leprophete.fr: Fortunatus demissi...
- Rwanda: expulsion d'un militaire belge, un geste "...
- Corruption en Ouganda: remboursez l’aide !
- Rwanda: Paul Kagame says NO to leaving power in 2017
- Rwanda: Paul Kagame says NO to leaving power in 2017
- FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe...
- Victoire Ingabire reste une icône rassembleur de l...
- Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi b...
- Rwanda’s President Kagame: ‘We have a problem’
- Lettre ouverte d’Honoré NGBANDA NZAMBO au Présiden...
- Rwanda’s President Kagame: ‘We have a problem’
- PS-Imberakuri-Madame Uwizeye Kansiime: “Badukubita...
- Kigali: le Rwanda expulse un attaché belge
- VIDEO: HASHIZE IMYAKA 52 U RWANDA RUBAYE REPUBLIKA.
- FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demo...
- VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VIC...
- Kigali : Abubatse banyuranyije n’amategeko bahawe ...
- Dessin: corrompu, mon douanier?
- Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green P...
- Kigali ngo ishobora kuba igiye kwibasirwa n’imyiga...
- Bwana Faustin Twagiramungu yaganiriye na Radio Ita...
- Urugendo rwo kwifatanya na Madame Ingabire i Burus...
- Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na pe...
- Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ...
- Free Victoire Ingabire demonstration in a freezing...
- Free Victoire Ingabire demonstration in a freezing...
- Manifestaion à Bruxelles pour la libération de V. ...
- L’Oklahoma Christian University s’installe au Rwanda
- Boniface Twagirimana : "Tout a été fait pour éloig...
- Olivier Nduhungirehe na we arivuguruje...
- Rwanda: Revealing letter from former RPF member, M...
- Rwanda: Revealing letter from former RPF member, M...
- SOUTH AFRICA: RWANDAN DIPLOMAT INVOLVED IN CRIMINA...
- SOUTH AFRICA: RWANDAN DIPLOMAT INVOLVED IN CRIMINA...
- Victoire Ingabire: A THANK YOU NOTE FROM MY CAPTIVITY
- Victoire Ingabire: A THANK YOU NOTE FROM MY CAPTIVITY
- Victoire Ingabire : DE MA CAPTIVITÉ, JE VOUS ADRES...
- Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme...
- Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu
- U.N. Security Council allows drones for eastern Congo
- U.N. Security Council allows drones for eastern Congo
- President Kagame told citizens of Rwanda to tolera...
- President Kagame told citizens of Rwanda to tolera...
- Howard French Is Right On Rwanda's Paul Kagame.
- Howard French Is Right On Rwanda's Paul Kagame.
- [Audio] UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYU...
- IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA K...
- RDC: Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje gutabara muri ...
- RDC: Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje gutabara muri ...
- RDC : Memo to President Obama on the Democratic Re...
- RDC : Memo to President Obama on the Democratic Re...
- Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke...
- Drones: What are they and how do they work?
- Drones: What are they and how do they work?
- Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant y...
- Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje
- US Senate panel sets Clinton's Benghazi, Kerry's c...
- US Senate panel sets Clinton's Benghazi, Kerry's c...
- Stress testing Rwanda
- Stress testing Rwanda
- Drôles de drones et dissonance en Afandie
- RWANDA: MANEKO ZA KAGAME MURI “NKEZUWIMYE”
- RDC/Rwanda:«Kagame accepte enfin l’envoi des drones»
- RDC: Six cents militaires tanzaniens en route pour...
- Dakar dans la hantise d’un péril islamiste | Slate...
- Obama’s Second Inaugural Speech
- Obama’s Second Inaugural Speech
- Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bw...
- Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko...
- Rwanda: Procès de Victoire Ingabire
- BRUXELLES LE 26 JANVIER 2013:Marche de soutien à M...
- Rwanda: Indirimbo za Victoire Ingabire
- Can diplomacy Change the Dictatorial Attitude of K...
- Can diplomacy Change the Dictatorial Attitude of K...
- Fw: Video: Scientologie ; M'POYO KASA-VUBU et Gisè...
-
▼
January
(232)
Popular Posts
-
http://montjalinews.com/2016/07/28/amateka-yubusabane-bwabanyarwanda/ http://montjalinews.com/...
-
L'armée secrète de Kagame! D'autres hirondelles arrivent... https://www.facebook.com/share/r/hH16f5ZPiSh42emK/?mibextid=UalRPS ### ...
-
If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Sinc...
-
White Malice: How the CIA strangled African independence at birth | The Citizen White Malice: How the CIA strangled African independence a...
-
"L'avion a disparu du radar, le transpondeur a peut-être été désactivé, mais je pense que la plus grande probabilité est que l'...
-
Génocide au Rwanda: non-lieu confirmé en appel dans l'enquête sur l'armée française à Bisesero https://www.boursedirect.fr/en/news/c...
-
La RDC porte plainte contre Apple en France et Belgique pour «exploitation et exportation illégale» de minerais https://www.rfi.fr/fr/%C3%A9...
-
Afrikarabia » Négation du génocide des Tutsi du Rwanda : Onana condamné à Paris La XVIIe chambre du tribunal correctionnel de Paris...
-
Bashar al-Assad given asylum in Moscow, Russian media say Bashar al-Assad and his family have arrived in Moscow and been granted asylum ...
-
Syrian insurgents enter Damascus, President Assad flees Syria | AP News Syrian insurgents enter Damascus, President Assad flees Syria | ...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute
No comments:
Post a Comment