Pages

Saturday, 26 January 2013

Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ibangamire iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana | Umunyarwanda

Leta y'u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ibangamire iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana



Leta y'u Rwanda imaze iminsi ikoresha uburyo bwose bushoboka ngo ibangamire iperereza ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Habyalimana, amayeri ikoresha cyane ni ugukwiza ibihuha ikoresheje abanyamakuru cyane cyane b'abafaransa iha akayabo ikoresheje abayiburanira, ibyo bikorwa bigamije kuyobya iperereza ndetse no gushyira igitutu ku bategetsi b'abafaransa babashinja uruhare muri jenoside yo mu 1994 kugira ngo babe baburizamo iperereza ririmo gukorwa batinya gukomeza gushyirwa mu majwi.

Muti byifashe bite?

Nyuma y'aho mu ntangiriro za 2012 ababuranira Leta y'u Rwanda, Me Bernard Maingain na bagenzi be bafatanije n'ibitangazamakuru byo mu Bufaransa baciriye igikuba bagamije kwerekana ko iperereza ry'uwahanuye indege yari itwaye Perezida Habyalimana ryarangiye ryemeje ko yahanuwe na bamwe bo mu ngabo ze, ibyo bakaba barabivuze bitwaje imwe mu myanzuro y'agateganyo y'umucamanza Marc Trévidic yavugaga ko agasozi ka Kanombe kubatseho ikigo cya gisirikare kari mu hantu 6 hakekwa kuba hararasiwe iyo ndege, abantu benshi bamaganye iyo myanzuro ihutiyeho ababuranira Leta y'u Rwanda bashakaga gukoresha ngo bakubirane basabe ko abo baburanira bareka gukomeza gukurikiranwa, ndetse n'ababuranira imiryango y'abaguye muri iyo ndege basabye ko bimwe mu iperereza bitakozwe neza byasubirwamo, ibyo byose byatumye ibyo Leta y'u Rwanda yibwiraga ko iyo dosiye ibaye igiye ku ruhande biba impfa busa.

Ubu Leta y'u Rwanda ikoresheje abayiburanira nka Me Bernard Maingain, Me Léon-Lef Forster n'abandi ubu barimo gukoresha abanyamakuru b'ibitangazamakuru bikomeye byo mu bufaransa mu kugerageza guca igikuba no gushyira igitutu kuri Leta y'u Bufaransa bavangitiranya ikintu cyose gifite aho gihuriye n'ubutegetsi bwa Habyalimana,  ibihuha, impapuro mpimbano, jenoside n'ibindi byose bishobora gutuma ari abasoma ibinyamakuru, ari abacamanza, ari Leta y'u Bufaransa n'abandi bose barebwa n'icyo kibazo babe barangazwa n'ibyo bikabyo bivanze n'ibihuha tutaretse n'icyokere bigamije ahanini kubangamira imigendekere myiza y'iperereza rikorwa n'umucamanza Marc Trévidic.

Umuntu akaba yakwibaza igitera Leta y'u Rwanda gutanga akayabo k'amafaranga mu kugura abanyamakuru b'ibinyamakuru byo mu Bufaransa niba abayobozi bayo bazi neza ko ari abere nta ruhare bagize mu ihanurwa ry'iriya ndege.

Nta munsi w'ubusa ushira ibinyamakuru nka Libération, Le Parisien, Jeune Afrique n'ibindi bidatangaje inyandiko akenshi uba ubona ko zigamije gushyira igitutu kuri Leta y'u Bufaransa, no ku bacamanza bakora iperereza aho kubareka ngo bakore akazi kabo.

Dushobora gufata ingero 3 zimaze iminsi zigaragaye muri ibyo binyamakuru, aho usanga hakoreshwa ingufu nyinshi mu kwibasira igihugu cy'u Bufaransa ku buryo nta gushidikanya haba hagamijwe gutera imbabazi hitwajwe jenoside hagamijwe gukingira ikiba Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda.

1. Urugero rwa mbere n'inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Libération mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2012, umunyamakuru Maria Malagardis bizwi ko ari mu kwaha kwa Leta ya Kigali mu nyandiko atangira asa nkaho arimo avugira FPR, yemeje ko hari inyandiko umunyamakuru w'umwongerezakazi Linda Melvern yabonye mu bubiko bw'umuryango w'abibumbye ngo "ku buryo atari yiteze" (hasard) yerekana ko Leta y'u Rwanda ya mbere ya 1994 yari itunze ibisasu byo mu bwoko bwa missiles Mistral 15 byakorewe mu Bufaransa bitari byemewe gucuruzwa. Iyo nyandiko yashyuhije benshi imitwe n'ubwo bwose abacamanza b'abafaransa bo bemeje ko indege yarashwe n'ibisasu bya Missiles SA 16 byakorewe mu gihugu cy'Uburusiya ndetse iyo nyandiko urukiko rw'Arusha n'abahoze ari abakuru ba MINUAR bayiteye utwatsi.

2. Urugero rwa kabiri n'ibyatangajwe ku ya 10 Mutarama 2013 na none n'umunyamakuru w'ikinyamakuru Libération, Maria Malagardis ku bijyanye n'urupfu rw'abasirikare 2 b'abafaransa René Maier, Alain Didot n'umugore we Gilda bishwe muri Mata 1994. Aho yemeza ko abo basirikare b'abafaransa bishwe kuko bari bazi amabanga y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana bitewe n'uko bagishaga ingabo za kera z'u Rwanda ibijyanye n'itumanaho bityo ngo bakaba bashobora kuba barumvise amakuru ajyanye n'ihanurwa ry'indege. Uyu munyamakuru abivuga ngo yisunze inyandiko mvugo yashoboye gusoma i Kigali n'urwandiko rwemeza ko abo bafaransa bapfuye rwanditseho ko bapfuye tariki ya 6 mata 1994 bivugwa ko ari uruhimbano kuko bishwe tariki ya 8 Mata 1994 n'uvugwa ko yarushyizeho umukono akaba abihakana. Kuba hari ibintu bimwe bidasobanutse mu rupfu rw'aba bafaransa byatumye uyu munyamakuru Malagardis abyuririraho ashaka kwemeza ko Leta y'u Bufaransa n'ingabo zahoze ari iz'u Rwanda aribo bishe aba bafaransa ariko akirengagiza ko igihe bicwaga agace bari batuyemo kari mu maboko y'ingabo za FPR ndetse ko hari n'abari bahungiye mu rugo rw'aba bafaransa bahagaze kuri ubwo bwicanyi baba mu gihugu cy'u Bufaransa.

3. Urugero rwa gatatu n'inyandiko ngo zitwa ko "zihambaye" ngo zabonywe n'ikinyamakuru Le Parisien ngo zerekana ko umugabo witwa Paul Barril wahoze akuriye urwego rwa jandarumori rwitwa Groupe d'intervention de la gendarmerie nationale (GIGN) afite aho ahuriye na jenoside ndetse n'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana. Igisekeje n'uko muri izo nyandiko ngo simusiga harimo inyandiko yo mu 1989 y'imbanzirizabuguzi (factures pro-forma) isosiyete y'uwo mugabo yari yoherereje Colonel BEM Athanase Gasake wo mu ngabo za kera hakaba muri iyo nyandiko hagaragaramo ibikoresho bishinzwe gusaka ibirwanisho n'ibindi bijyanye n'umutekano, umuntu akibaza niba Leta ya Nyakwigendera Perezida Habyalimana kuba yarifuzaga kugura ibikoresho byo gusaka abitwaje ibirwanisho hari aho bihuriye n'ihanurwa ry'indege cyangwa na jenoside. Ikindi kibazwaho na benshi ni agaciro gakomeye gahabwa izo mpapuro n'uyu munyamakuru mu gihe bigaragara ko ibyavugwagamo byari ibyifuzo bitigeze bijya mu bikorwa kandi bikaba ntaho bihuriye n'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana umucamanza Trévidic akoraho iperereza.

Izo nyandiko ngo zitwa ko ari simusiga zigaragaramo amakosa menshi y'imyandikire ndetse n'ibiciro ngo by'ibikoresho bya gisirikare byagombaga kugurwa usanga ntaho bihuriye n'ukuri ku buryo umuntu atabura gukemanga umwimerere w'izo nyandiko.

attachment

Uko bigaragara Leta y'u Rwanda irimo kurwana inkundura aho akantu kose iguyeho gashobora kuyobya abacamanza cyangwa abantu muri rusange igasimbukiraho ikakagira ikimenyetso simusiga idasize no kwibasira igihugu cy'u Bufaransa kugira ngo irebe ko iminsi yakwicuma. Ikibabaje n'uko ibi byose bitwara akayabo Leta y'u Rwanda mu gihe tuzi ko iri mu bibazo by'ubukungu bitayoroheye bijyanye n'intambara yishoyemo muri Congo.

Ese abanyarwanda n'abanyarwandakazi basabwa gushyira amafaranga mu kigega agaciro batitangiriye itama, baba bazi ko atagamije iterambere ahubwo ari ayo guhemba ba Andrew Mwenda, Maria Malagardis, n'ibinyamakuru nka Jeune Afrique bizwi ko bifite uburambe mu kurya ruswa y'abanyagitugu bo muri Afrika?

Marc Matabaro


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development