N'ubwo muri Afurika iyo umurwayi aguye mu bitaro umuryango we utererayo utwatsi bagashyingura umurambo ntihagire ugomba kugira icyo abaza ku rupfu rwa nyakwigendera, mu mavuriro anyuranye yo mu Rwanda hakomeje kuvugwa imfu zidasobanutse z'ababyeyi batwite bagwa ku iseta babagwa aribyo bita cesarienne. Izi mfu zikaba zarakomeje kuvugwa ndetse abaganga batungwa agatoki mu kuba bafite uruhare muri izi mfu nyamara mu Rwanda izo nkuru zivuga ngo umubyeyi yaguye ku iseta, yazize inda zikaba arizo zimenyerewe ubunde bene umubyeyi bagashyingura umurambo, bakarira ubundi bakihanagura.
Amakuru avugwa muri iyi minsi ni ay'imikorere mibi y'ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu karere ka Gasabo aho ibi bitaro mu minsi ishize byabaye isibaniro ry'abanyamakuru kubera ibura ry'imiti n'ibikoresho byo kwa muganga hamwe n'imitangire mibi ya service. N'ubwo ubuyobozi bw'ibitaro, akarere, minisiteri y'ubuzima n'iy'imari bakomeje kwitana bamwana ntibibuza ikibazo kuba ikibazo. Imikorere mibi muri ibi bitaro kimwe n'ahandi hose mu gihugu imaze kuba agatereranzamba.
Ku cyumweru taliki 27 Mutarama 2013, mu bitaro bya Kibagabaga haguye umubyeyi wabyaraga umwana we wa gatatu aho yaherutse umwuka w'abazima aterwa ikinya ubundi akagenda ubwo kugeza ashizemo umwuka nyamara uruhinja rukaba ari ruzima. Ibi bikaba bivugwa mu isoko ryose rya Kimironko aho uwo mubyeyi yacururizaga imyenda y'abana, hakaba hatungwa agatoki abaganga ko aribo bamwishe bamuteye ikinya dore ko abantu bavugaga iyo nkuru bemeza ko nta mpamvu umugore yagombye gupfa abyara akicwa n'ikinya ubundi yari mutaraga. Ibi ngo babibonamo ubuswa bw'abaganga.
Bene izi mfu z'abagaore bagwa ku iseta babyara zireze mu Rwanda, kandi hatungwa agatoki abaforomo (kazi) baba bararangije mu ishuri ry'abaforomo rya Kigali, Kigali Health Institute (KHI) mu ishami ryo gutera ibinya, bikaba bivugwa ko abenshi barangiza nta bumenyi nta n'ubushobozi bwo gukora uwo mwuga ngo bikaba ari nayo ntandaro y'imfu z'ababyeyi bagwa ku iseta babyara. Aha ariko hagatungwa agatoki minisiteri y'uburezi ubu ishishikajwe no gusohora umubare munini w'abize ariko badafite icyo bazi mu byo bize. Ibi biba bibi iyo bigeze mu nzego z'ubuzima kuko abaturage aribo bahagwa.
N'ubwo uyu mubyeyi tutabashije kumenya amazina ye, turacyashaka kumenya iyi nkuru ku buryo bwimbitse ariko hagize umukunzi wacu waba afite ibindi byinshi yaturusha yadutera akamo. Tubabajwe n'urupfu rw'amanzaganya rw'uwo mubyeyi tunamusabira ku Mana ngo imuhe kuruhukira mu mahoro tunihanganisha abasigaye cyane cyane utwana twe hamwe n'umugabowe.
Nkunda L.
Kigali City
No comments:
Post a Comment