http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/Hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa haranuka urunturuntu: Paul Kagame na leta ye bongeye kwikoma leta y'Ubufaransa mu gihe Loni yafashe icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo aho Kagame aregwa kongera gucengeza ingabo mu nyeshyamba za M23Posted on janvier 25th, 2013 par rwanda-in-liberation Taliki 23 Mutarama 2013, leta ya Kagame mu ijwi ry'umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, yongeye kwikoma igihugu cy'Ubufaransa ko ntacyo gikora ngo gite muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside bari ku butaka bw'Ubufaransa. Martin Ngoga yanavuze ko imikino y'Ubufaransa ngo si iya none kuko ngo bahereye kera baza mu Rwanda gukora amaperereza ku buryo ngo ingendo zabo bamaze kuzirambirwa ngo ziruta iza ba mukerarugendo none ngo u Rwanda rugiye guhagurukira ubutegetsi bw'Ubufaransa. Aya magambo ya Ngoga asa n'ayihanangiriza Ubufaransa si ubwa mbere avuzwe kuko na Kagame ubwe yabanje guhangana n'ubutegetsi bw'Ubufaransa igihe icyo gihugu cyayoborwaga na François Mitterand waje gusimburwa na Jacques Chirac nyuma haza Nicolas Sarkozy none na François Hollande ashobora kuba agiye guhura n'urutoto rwa leta ya Kagame. Ku bwa Mitterand na Chirac, ibintu byagendaga nabi cyane hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda kugeza n'ubwo mu mpera za 2006 ibihugu byombi byacanye umubano ushingiye kuri za Ambassade, uyu mubano waje kongera gusubukurwa igihe Sarkozy yari agiye ku butegetsi ari nabwo Kagame yongeye gukandagira mu gihugu cy'Ubufaransa kuva aho yahagiriraga ibibazo hafi no gutabwa muri yombi igihe yari akiyoboye inyeshyamba za FPR/APR. N'ubwo ku butegetsi bwa Sarkozy ibintu byabaye nk'ibituje ariko bisa n'ibigaragara nk'aho ari umunyotwe wari uvumbitse mu kirundo cy'ivu, kuko mu minsi mike Sarkozy asezeye mu Mirima ya Elysées (Champs Elysées) leta ya Kagame itangiye kubura amakimbirane nk'uko byahoze mbere y'ubutegetsi bwa Sarkozy ari na we mu perezida w'Ubufaransa wenyine wakandagiye mu Rwanda nyuma y'uko FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu 1994. Ahacumba umwotsi haba hari n'umuriro Kuba leta ya Kagame itangiye kubyutsa amadosiye no kongera kwikoma Ubufaransa abantu barabona ko atari gusa. Abenshi baremeza ko Kagame yamaze kubona ko Hollande atamukunda na busa emwe habe no kumuryarya nk'uko Sarkozy yabikoraga. Ndetse kuba Sarkozy wari uzwi cyane mu kuryarya abaperezida bo muri Afurika yarabanje kwerekana ko afitanye ubucutsi na Kadafi ariko bwacya akaba uwa mbere mu kohereza indege n'abasirikari bo kumurasa byeretse Kagame ko ubucuti n'Ubufaransa bushobora kuba buri kure nk'ukwezi. Nyuma ya Sarkozy Hollande ejobundi yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikari n'indege za gisirikari muri Mali kandi ubu ziragenda zigarurira imijyi yari yarafashwe n'intagondwa zigendera ku matwara ya Kiyisiramu. Kagame rero amaze kubona ko ntacyo ategereje ku muperezida mushya w'Ubufaransa ati reka twongere tubyutse idosiye ya jenoside yasaga n'aho yasinzirijwe n'ubutegetsi bwa Sarkozy. Si ibyo gusa kandi kuko Loni yamaze gufata icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi kabuhariwe mu gutara amakuru n'ubwo leta ya Kagame yari yarerekanye ko itabishaka ndetse ikanatangaza ko izabangamira uwo mugambi. Leta ya Kagame kandi yananiwe guhangana na Loni itangira guhuzagurika no kwivuguruza ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo Igihe uhagarariye ingabo za Loni ziri muri Kongo Monusco yandikiraga akanama ka Loni gashinjwe amahoro ku isi asaba indege eshatu kabuhariwe mu gutara amakuru zidatwarwa n'abaderevu, leta ya Kagame mu ijwi ry'uwungirije uhagarariye u Rwanda muri Loni Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko uwo mugambi leta ya Kagame itawemera kandi ko, nk'igihugu gihagarariye ibindi bihugu bya Afurika mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi mu buryo budahoraho, izabangamira uwo mugambi kuko ngo batemera ko Loni iza kugeragereza muri Afurika intwaro zayo ngo kuko Afurika atari labotatwari ubonetse wese aza kugeragerezamo ibyo yishakiye. Bwarakeye minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo nawe abitangariza mugenzi we minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Koreya y'Epfo Kim Sung Hwan. Nk'uko bisanzwe bigenda ariko iyo leta ya Kagame igeze mu bibazo by'isobe umwe avuga iki undi bugacya akivuguruza, Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri 21 Mutarama 2013 avuga ko nta kibazo leta ye ifite kuri Loni ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo The challenges we are facing could be a blessing in disguise. Iri vuguruzanya rya Kagame naba minisitiri b'ububanyi n'amahanga si irya mbere kuko no mu myaka yashize ryagiye rigaragara nk'aho Dr. Charles Muligande igihe yari minisitiri w'ububanyi n'amahanga yabajijwe n'umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango niba yemeza ko nta ngabo z'u Rwanda ziri muri Kongo maze avuga ko ntazihari ariko umunyamakuru amubaza niba ibyo yavugaga ari ukuri kw'Imana undi asubiza ko ari ukuri kw'impamo. Bwarakeye ariko Kagame bamwokeje igitutu muri Amerika aho yari mu rugendo arabyemeza ko ingabo ze zari muri Kongo icyo gihe. Tukiri kuri izi ndege rero u Rwanda rwarwanyije biragaragara ko umugambi ukomeje. Twakomeje kubivuga ko umugambi ugitegurwa kandi ugateguranwa ubwitonzi n'ubushishozi kugirango Kagame atazahirimana n'imbaga y'abanyarwanda nk'uko byagenze kuri Habyarimana. Emwe duherutse no kubabwira mu nkuru twabagejejeho vuba aha ko amahanga akurikiranira hafi ibibera muri Kongo ndetse ko ibihugu by'ibihangange birimo gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu gutara amakuru kugeza mu bwonko bw'igihugu. Ibi rero niba hari abakomeza kubikerensa n'iyoherezwa ry'izi ndege rirabishimangira kandi turacyakomeza gukurikirana amakuru tuzayabagezaho 100% uko tuyabonye. Gusa rimwe na rimwe igihe tukiyatara abasomyi n'abakunzi bacu mujye mugerageza gusubira inyuma murebe neza ibyo twababwiye muzajya musanga bigenda bisohora uko ibihe bihita kandi noneho ubu mushobora no gusesengura mukamenya aho ibintu bigeze mukurikije ibyo twabagejejeho mbere. Ibi ariko n'ubwo bikorwa Kagame na we ntiyicaye ubusa kuko yakoze uko ashoboye ngo yongere abyutse inyeshyamba za M23 zari zimaze iminsi zihwekereye ndetse azongeramo amaraso mashya aho yacengeje batayo zigera kuri eshatu mu nyeshyamba za M23 usibye ko inyinshi zari zaragarutse mu Rwanda kubera igitutu Kagame yari yokejwe (amakuru turayafite ahagije kuko bamwe mu barwaniraga muri M23 twarahuye imbonankubone baduha amakuru ku buryo burambuye). N'ubwo bamwe bumva ko ari amayeri yo kugirango i Kampala nibumvikana kuvanga ingabo hazajyemo iza Kagame nyinshi bityo zibashe gucengera igisirikari cya Kongo ariko uyu siwo mugambi nyamukuru kuko Kagame ahubwo yabonye ko aca umuti nta muraro aremera atanguranwa n'indege za Loni asubiza abasirikari muri M23 kuko yabonaga nta kundi azabigenza indege z'ubutasi zimaze kuhagera. N'ubundi ariko yakoreye ubusa kuko hari n'ibindi bikoresho by'ubutasi byakurikiranye ayo makuru. Mu minsi iri imbere dushobora kubona indi raporo nshya isobanura ibya ziriya ngabo ziherutse gucengera muri M23. Ngibyo rero ibirimo gutuma Kagame akora hirya no hino yikoma Abafaransa bwacya ati Loni, bwacya ati nzicwa no kutabemera, bwacya ati nta kibazo mfite, mbese biragaragara ko amaze guta umutwe. Ibi kandi ni nayo gahunda mbere yo kumusunika ngo yigireyo burundu abise abanyarwanda b'umutima bayobore igihugu mu mahoro n'umutekano bizira ubwicanyi n'ubuhunzi, bizira amagereza y'amaherere no kuniga abantu babuzwa ubwisanzure n'ubuhumekero. Ubwanditsi |
Thursday, 24 January 2013
Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2013
(2333)
-
▼
January
(232)
- « Apatrides » : « Les Rwandais ont encore des rais...
- Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa ...
- HRW World Report 2013 Rwanda chapter / Rapport mon...
- HRW World Report 2013 Rwanda chapter / Rapport mon...
- SYFIA GRANDS LACS : Rwanda : Faible et divisée, la...
- 2013 World Press Freedom Index: Rwanda falls 5 places
- 2013 World Press Freedom Index: Rwanda falls 5 places
- Why Kagame will not discuss third term, at least n...
- Why Kagame will not discuss third term, at least n...
- BBC News - Matonge: Congo-Rwanda dispute hits hear...
- BBC News - Matonge: Congo-Rwanda dispute hits hear...
- Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ub...
- Leaders postpone signing of DR Congo peace roadmap
- Leaders postpone signing of DR Congo peace roadmap
- Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe...
- Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda
- Troubling developments in the African Great Lakes ...
- Troubling developments in the African Great Lakes ...
- Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rum...
- RDC: comment la France a mis la main sur l'uranium...
- Kuwait Compensated $50 Billion For Iraq Crimes: Wh...
- Kuwait Compensated $50 Billion For Iraq Crimes: Wh...
- FDU-INKINGI AND RNC-IHURIRO CONGRATULATE THE NEW U...
- FDU-INKINGI AND RNC-IHURIRO CONGRATULATE THE NEW U...
- Re: La bactérie de la lèpre au secours de l’humani...
- A propos du site leprophete.fr: Fortunatus demissi...
- Rwanda: expulsion d'un militaire belge, un geste "...
- Corruption en Ouganda: remboursez l’aide !
- Rwanda: Paul Kagame says NO to leaving power in 2017
- Rwanda: Paul Kagame says NO to leaving power in 2017
- FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe...
- Victoire Ingabire reste une icône rassembleur de l...
- Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi b...
- Rwanda’s President Kagame: ‘We have a problem’
- Lettre ouverte d’Honoré NGBANDA NZAMBO au Présiden...
- Rwanda’s President Kagame: ‘We have a problem’
- PS-Imberakuri-Madame Uwizeye Kansiime: “Badukubita...
- Kigali: le Rwanda expulse un attaché belge
- VIDEO: HASHIZE IMYAKA 52 U RWANDA RUBAYE REPUBLIKA.
- FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demo...
- VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VIC...
- Kigali : Abubatse banyuranyije n’amategeko bahawe ...
- Dessin: corrompu, mon douanier?
- Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green P...
- Kigali ngo ishobora kuba igiye kwibasirwa n’imyiga...
- Bwana Faustin Twagiramungu yaganiriye na Radio Ita...
- Urugendo rwo kwifatanya na Madame Ingabire i Burus...
- Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na pe...
- Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ...
- Free Victoire Ingabire demonstration in a freezing...
- Free Victoire Ingabire demonstration in a freezing...
- Manifestaion à Bruxelles pour la libération de V. ...
- L’Oklahoma Christian University s’installe au Rwanda
- Boniface Twagirimana : "Tout a été fait pour éloig...
- Olivier Nduhungirehe na we arivuguruje...
- Rwanda: Revealing letter from former RPF member, M...
- Rwanda: Revealing letter from former RPF member, M...
- SOUTH AFRICA: RWANDAN DIPLOMAT INVOLVED IN CRIMINA...
- SOUTH AFRICA: RWANDAN DIPLOMAT INVOLVED IN CRIMINA...
- Victoire Ingabire: A THANK YOU NOTE FROM MY CAPTIVITY
- Victoire Ingabire: A THANK YOU NOTE FROM MY CAPTIVITY
- Victoire Ingabire : DE MA CAPTIVITÉ, JE VOUS ADRES...
- Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme...
- Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu
- U.N. Security Council allows drones for eastern Congo
- U.N. Security Council allows drones for eastern Congo
- President Kagame told citizens of Rwanda to tolera...
- President Kagame told citizens of Rwanda to tolera...
- Howard French Is Right On Rwanda's Paul Kagame.
- Howard French Is Right On Rwanda's Paul Kagame.
- [Audio] UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYU...
- IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA K...
- RDC: Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje gutabara muri ...
- RDC: Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje gutabara muri ...
- RDC : Memo to President Obama on the Democratic Re...
- RDC : Memo to President Obama on the Democratic Re...
- Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke...
- Drones: What are they and how do they work?
- Drones: What are they and how do they work?
- Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant y...
- Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje
- US Senate panel sets Clinton's Benghazi, Kerry's c...
- US Senate panel sets Clinton's Benghazi, Kerry's c...
- Stress testing Rwanda
- Stress testing Rwanda
- Drôles de drones et dissonance en Afandie
- RWANDA: MANEKO ZA KAGAME MURI “NKEZUWIMYE”
- RDC/Rwanda:«Kagame accepte enfin l’envoi des drones»
- RDC: Six cents militaires tanzaniens en route pour...
- Dakar dans la hantise d’un péril islamiste | Slate...
- Obama’s Second Inaugural Speech
- Obama’s Second Inaugural Speech
- Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bw...
- Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko...
- Rwanda: Procès de Victoire Ingabire
- BRUXELLES LE 26 JANVIER 2013:Marche de soutien à M...
- Rwanda: Indirimbo za Victoire Ingabire
- Can diplomacy Change the Dictatorial Attitude of K...
- Can diplomacy Change the Dictatorial Attitude of K...
- Fw: Video: Scientologie ; M'POYO KASA-VUBU et Gisè...
-
▼
January
(232)
Popular Posts
-
http://montjalinews.com/2016/07/28/amateka-yubusabane-bwabanyarwanda/ http://montjalinews.com/...
-
L'armée secrète de Kagame! D'autres hirondelles arrivent... https://www.facebook.com/share/r/hH16f5ZPiSh42emK/?mibextid=UalRPS ### ...
-
If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Sinc...
-
White Malice: How the CIA strangled African independence at birth | The Citizen White Malice: How the CIA strangled African independence a...
-
"L'avion a disparu du radar, le transpondeur a peut-être été désactivé, mais je pense que la plus grande probabilité est que l'...
-
Génocide au Rwanda: non-lieu confirmé en appel dans l'enquête sur l'armée française à Bisesero https://www.boursedirect.fr/en/news/c...
-
La RDC porte plainte contre Apple en France et Belgique pour «exploitation et exportation illégale» de minerais https://www.rfi.fr/fr/%C3%A9...
-
Afrikarabia » Négation du génocide des Tutsi du Rwanda : Onana condamné à Paris La XVIIe chambre du tribunal correctionnel de Paris...
-
Bashar al-Assad given asylum in Moscow, Russian media say Bashar al-Assad and his family have arrived in Moscow and been granted asylum ...
-
Syrian insurgents enter Damascus, President Assad flees Syria | AP News Syrian insurgents enter Damascus, President Assad flees Syria | ...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute
No comments:
Post a Comment