Pages

Friday, 9 November 2012

Rwanda: Ntakirutinka niwe wita kuri Deo Mushayidi ufunzwe

 

Ntakirutinka niwe wita kuri Deo Mushayidi ufunzwe

Posted by fredmuvunyi

Deo Mushayidi muri gereza ya Mpanga

Deo Mushayidi wahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose aratangaza ko ubu yitabwaho cyane nuwo bahoze bafunganye muri gereza ya Kigali ariwe Ntakirutinka Charles.
Mushayidi uvuga ko nta muryango afite mu Rwanda yatangarije Ikinyamakuru Izuba rirashe ubwo cyamusuraga muri gereza ya mpanga; ko uretse abarwanashyaka ba PS imberakuri, FDU inkingi  n'uwahoze ari ministry wo gutwara abantu n'ibintu nta wundi muntu umusura aho afungiye.
Mushayidi w'imyaka 51 y'amavuko yagize ati; "Jye nta muryango mfite ino[mu Rwanda], umugore wanjye n'abana baba muri Canada, iyo nshatse kuvugana n'umuryango wanjye mbinyuza kuri Charles Ntakirutinka kandi aransura cyane uko abishoboye."
Mushayidi avuga ko ubucuti na Ntakirutinka bwatangiye ubwo bari bafunganywe muri gereza nkuru ya Kigali [1930]. Nubwo ari Ntakirutinka gusa umwitaho; Mushayidi avuga ko yahoze afungiye hamwe n'abandi bantu bazwi cyane muri politike n'ubuyobozi butandukanye muri iki gihugu.
"buriya muri Gereza nari mfunganywe na Ntakirutinka, Ntaganda Bernard, Mutsindashyaka na Kalisa[BCDI], twabanye mu buzima bukomeye twese nkuko nawe uzi imibereho yo muri gereza ariko Ntakirutinka niwe unsure kenshi."
Deo Mushayidi wakatiwe igifungo cya burundu yahamijwe n'urukiko rukuru(bishimangirwa n'urukiko rw'ikirenga)  ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w'igihugu,  gukoresha inyandiko mpimbano no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho.

Charles Ntakirutinka

Charles Ntakirutinka yarangije igihano cye muri Werurwe 2012, ahita afungurwa nyuma y'imyaka icumi y'igifungo yakatiwe amaze guhamwa n'ibyaha bitatu bigizwe no kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w'abagizi ba nabi.
Deo Mushayidi avuga ko ubu abayeho neza muri Gereza ya Mpanga bitandukanye nuko yari afashwe muri gereza nkuru ya Kigali.
Mushayidi yagize ati, "Banzanye hano batambwiye, ngeze hano nabanje gufungirwa mu kato nyuma ariko biza gukemuka uhereye mu kwezi kwa gatanu, icyo nshatse kurya ndakibona, ubuzima navuga ko bumeze neza cyane ugereranyije nukuntu narii mfashwe muri PCK[1930], nsubijwe I Kigali naba ngowe cyane."
Mushayidi yimuriwe muri gereza ya Mpanga taliki 26 mata 2012.
Ese Mushayidi ateganya gusaba imbabazi?
 
Amahirwe Mushayidi asigaranye yo gusubira mubuzima busanzwe, n'uguhabwa imbabazi n'umukuru w'igihugu.
Ubwo ikinyamakuru Izuba rirashe cyamusuraga muri gereza taliki 23 Ukwakira 2012, cyasanze afitanye ikibazo na gereza ya Mpanga avuga ko hari ubutumwa yagerageje kohereza hanze ariko ubuyobozi bwa gereza bukabuzitira.
Mushayidi yagize ati, "Ikibazo gikomeye mfite ni icya correspondence , wandika urwandiko rugatinda mubuyobozi bwa gereza. Jye nashatse umujyanama muby'amategeko ariko nshaka ko nafashwa n'umuyobozi w'ishyaka ryanjye[PDP-Imanzi] kuburyo uyu mujyanama yakwishyurwa, ibyo nibyo nifuza ariko ibaruwa nubu iracyari hano."
Mushayidi yongeyeho ko adateganya gusaba imbabazi umukuru w'igihugu kuko atemera icyaha nubwo urukiko rwakimuhamije. Icyakora avuga ko anabona umujyanama muby'amategeko azamenya icyo azakora kizatuma asohoka muri gereza.
Mushayidi avuga ko afunzwe ku mpamvu za politike , icyakora yemeza ko abayeho neza nubwo afunzwe kuko arya icyo yifuza, akora siporo yo kugorora ingingo no kwiruka byibuze amasaha abiri ku munsi.
Avuga ko abamusura bamusigira amafaranga kenshi mubuyobozi bwa gereza kuburyo icyo akeneye kugura, ashobora kukigurira.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development