Pages

Friday, 9 November 2012

KAGAME ATI: IMPUNZI MWESE MURI ABAJENOSIDERI, KANDI TUZABAKURIKIRANA

Bwana Theogene Rudasingwa arahumuriza impunzi agira ati:
 
"Uzasanga ari kuri iyo list azabitumenyeshe kuri ngombwa@gmail.com.
Mu minsi ya vuba tuzabamenyesha umuyoboro wa telefoni mwahamagara 24/7, na fax".
 
 
KAGAME ATI: IMPUNZI MWESE MURI ABAJENOSIDERI, KANDI TUZABAKURIKIRANA

Nkuko namwe mubyisomera muriyo nkuru ku igihe.com, Kigali ikomeje kwerekana ko ntacyo itazakora kugira ngo agatsiko kayobowe na Kagame gashobore kuramuka. Ako gatsiko karishe kandi karacyica. Kishe Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira nabandi bari kumwe mu ndege yahanuwe ku mabwiriza ya Kagame. Ibikorwa byako gatsiko byabaye imbarutso ya jenoside yahitanye abatutsi. Ako gatsiko kishe abahutu mu Rwanda no muri Congo. Ako gatsiko kishe Perezida Laurent Kabila wa Congo, nanubu kakica mu ntambara gahora gateza muri Congo. Ako gatsiko gakurikirana abanyarwanda mu mahanga kubicira yo. Ako gatsiko gafunga abaharanira uburenganzira bwabanyarwanda ( abanyapolitike, abakorera itangazamakuru, ). Ejobundi Mme Victoire Ingabire yakatiwe imyaka umunani ngo yaratinyutse ashaka kujya mwipiganwa kuba Perezida w'U Rwanda! Ubwo mu buroko arikumwe nabandi bazira ubusa kna Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi,. Hamaze igihe ako gatsiko gakora ibishobotse byose gucyura ku ngufu impunzi z'abanyarwanda ziri hirya no hino mu bihugu bya Africa.

None agatsiko kati: yemwe mpunzi muri abajenosideri! Niba hari ugifite gushidikanya ko Kagame n'agatsiko ko bagamije kumarira abanyarwanda kwicumu no ku ngoyi, ibi bibabere isomo. Niba hari abagiterera agati mu ryinyo bati ibyo hari abo bireba sitwe, wenda byabakangura.

Banyarwanda,, banyarwandakazi, mwibuke umugani ngo Imfubyi zunvira mu rusaku. Nimuhaguruke dufatanye, dukoreshe imbaraga zacu zose twirwaneho. Bitaribyo bazadutwara uruhongohongo mu mapingo nkabanyabyaha bose. Ubutunzi n'ibiturangaza, bitubuza kureba imbere, icyo gihe tuzabisiga inyuma biribwe nabandi. Abafite ubwoba bwo gukora ngo Kigali itabibenya baribeshya. Ibi byo gushyira ku malisti impunzi zose n'iterabwoba. Ubwoba ni ntwaro yakirimbuzi Kigali ikoresha ngo abanyarwanda bagume mu bucakara.

Reka twese twiyemeze kurwanya ako gatsiko kugeza igihe kazaviraho, u Rwanda twese tukarugiramo umudendezo, tukangana imbere yamategeko, rukayoborwa na institutions aho gutegekwa nabi n'umugabo n'umugore we nagatsiko bishakiye, duharanira demokarasi n'amajyambere asaranganyijwe kandi arambye.

Abo bose Kigali yashyize kuri listi tuzabaharanira. Dutangiye dushyiraho TWIRWANEHO FUND. Umunyarwanda wese wifuriza ibyiza abandi banyarwanda, kandi nawe ubwe yitenganyiriza ibihe ukuboko kwa Kagame kuzaba kumusatiriye, nagire icyo ateganyiriza iyo fund buri kwezi.

Uzasanga ari kuri iyo list azabitumenyeshe kuri ngombwa@gmail.com. Mu minsi ya vuba tuzabamenyesha umuyoboro wa telefoni mwahamagara 24/7, na fax.

Mwihangane, mwigira ubwoba, tuzatsinda! Umwanzi agacukurira umwobo, Imana igushakira icyanzu.

Theogene Rudasingwa

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development