Pages

Wednesday, 10 June 2015

Re: [amakurunamateka.com] Re: [fondationbanyarwanda] Guhinduka kw’itegekonshinga mu Rwanda bizabyara ibibazo byinshi.

 

Martin,

Tuzi twese ko Kagame azahindura itegekonshinga kandi nta nagaruka bizatera kuri we. Cyakora si ngombwa ikininamico ryo kurushya abanyarwanda abasaba ko bamwandikira inyandiko zibimusaba manda ya 3 kandi twese tuzi ko n'izo nyandiko atari ngombwa. Njye mbona ibyo Kagame akora ari nk'iby'abana. Nakoreshe referendum tuzi twese ko izavamo ibyo ashaka, maze areke gufata abanyarwanda nk'ibicucu, nkaho batabona impamvu z'izo nyandiko. Ibyo bibazo Kagame nawe yagombye kubyibaza ashaka kugira ngo azasigire abanyarwanda umurage wa stabilite utarangwamo no gihindura uko ubishatse kugira ngo urambe ku butegetsi. Kagame niyicare atekereze niba yabyishimira mu gihe ataza aba ari Perezida w'u Rwanda, maze akabona uwamusimbuye ahindura itegekonshiga uko yishakiye kugira ngo arambe ku butegetsi. 


From: "Martin Bangamwabo mbangamwabo@yahoo.fr [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: amakurunamateka@yahoogroups.com
Sent: Wednesday, 10 June 2015, 10:07
Subject: [amakurunamateka.com] Re: [fondationbanyarwanda] Guhinduka kw'itegekonshinga mu Rwanda bizabyara ibibazo byinshi.

 
Franchement umbabarire niwumva nkubwiye nabi.
Ibi bibazo wibajije nta bibazo birimo.
Ukeka ko guhindura itegekonshinga ari cyo kintu cya mbere gikomeye uriya mugabo yaba akoze abanyarwanda batabishaka!.
Cyakora si wowe wenyine wibaza ibibazo nk'ibi. Natwe twese turabyibaza ariko nta shingiro bifite.
Ukeka ko abanyarwanda bose bamutoye muri 2003 no muri 2010? Barabiyobewe se? Bakoze se iki?
Ukeka ko bariya banyapolitiki bari muri forum y'amashyaka ariko bakaba bameze nk'abana bicaye mu mbari bareba se mu Kirambi bategereje ko avuga ujya gutashya inkwi, ujya kuvoma cyangwa uwahura inka, ukeka ko babyishimiye? babishaka?
Ukeka ko abanyarwanda babwirwa ngo muteme urutoke mutere indabo. Bagatema bagatera indabo, ukeka ko babyishimiye? Nyamara barabikora.
Ukeka ko ababwirwa ngo 20% y'imishahara yanyu yagiye mu gaciro, bakinumira. Ukeka ko babyishimiye?
Kagame azahindura itegekonshinga kandi ntacyo bizamutwara. Naho ibizaba nyuma bizareba abazaza nyuma ye.
C'est tout.


De : "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
À : "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; F. <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; F. <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>
Envoyé le : Mardi 9 juin 2015 12h37
Objet : [fondationbanyarwanda] Guhinduka kw'itegekonshinga mu Rwanda bizabyara ibibazo byinshi.

 
Guhinduka kw'itegeknshinga mu Rwanda bizabyara ibibazo byinshi.  
 
Abaturage kwandikira Kagame ko bashaka ko yongera kwiyamamaza ntibihagije. Dore bimwe mu byo nibaza:
 
1) Ese ubundi Kagame azabigenza gute mu guhindura itegekonshinga,  ni ryari guhindura itegekonshinga bizahagarara?
2) Ese  itegekonshinga nirihinduka, bizasobanura ko nta manda zitazongera kubaho mu Rwanda, ntamatora ya Perezida wa Republika azongera kubaho, Kagame azategeka kugeza apfuye cyangwa se kugeza igihe yasezeye. Nyuma y'aho se bizagenda bite?
3) None se uzamusimbura azakomeza nta manda y'imyaka ahawe ? Ese koko abanyarwanda  bashaka gutegekwa imyaka 7 yose nta matora abaye ?
4) Tuvuge ko Kagame yemeje ko  manda itaha ari iyanyuma, bisobanura se ko ubwo manda zizajya ziba eshatu gusa, maze n'uzamusimbura akagira manda eshatu. Uwo murage Kagame azaba asigiye u Rwanda se niwo abanyarwand abashaka ?
5) Imaya 7 se izakomeza ikoreshwe mu ihinduka ry'itegekonshinga ?
6) Ese hari izindi referendum zizakorshwa kugira ibyo Kagame azaba yemeje muri iyi referendum bizakurweho n'abazamusimbura
7) Byaba manda eshatu y'imayak 7 cyangwa se 5, byaba gutegeka kugeza Kagame yivanyeho, hishwe, bamukoreye coup d'Etat  cyangwa se yishwe n'indwara, cyangwa kubera ko atagishoboye, ibi byose siwo murage Kagame azaba asigiye u abanyarwanda bashaka ?
 





__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development