From: "Emmanuel Gasinzigwa egasinzigwa@yahoo.fr [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "urwanda_rwacu@yahoogroups com" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; F. <fondationbanyarwanda@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 27 June 2015, 14:20
Subject: Re: [amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?
Alfred Nganzo = Samuel Desire?
From:"Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
Date:Sat, Jun 27, 2015 at 8:45 AM
Subject:[amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?Ariko se ubundi umugenocidaire yakora ikora iki kirwanya Kagame?Nta buhungiro afite, aba mu bukene, nta passport afite yaba ariyo mu Rwanda cyangwa iy'igihugu abamo, ntabwo ashobora gutembera cyangwa ngo yitabire Rwanda day, nta kazi afite, ntabwo ashobora kujya mu Rwanda ngo atare amakuru ku bibazo by'u Rwanda, aho ari arihishe. Maze Kagame na Mushikiwabo bagasakuza bati abagenocidaires nimubakurikirane baradutera ibibazo, barasebya u Rwanda.Cyakora nabonye abatutsi bo aho baba mu mahanga baboneka buri gihe cyose. Inama zose za Kagame barazitabira, n'ubwo bahamagrwa hasigaye amasaha abiri gusa, wagira ngo ntacyo bakora nyamara bafite ibyangombwa byose aho baba hose. Ngo n'ejo bundi baje ari benshi gushyikira Karegeya mu rukiko, ariko aha ntiwamenya neza uwaje gushyigikira, utaje gushyigikira n'uwaje gusa kwibonera ubuhamya ko Karake yafashwe.On Saturday, 27 June 2015, 12:37, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:
Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?Duhereye ku kibazo cya Karake wafatiwe i Londres, Kagame na Mushikiwabo bakomeje gushyira imbere abagenocidaires. Igihe kirageze ko batandukanya abagenocidaires n'abarwanya ubutegetsi bwa Kagame baba hanze kandi no mu mbre mu gihugu. Kuvanga ibyo bibazo byombi ntabwo bihwitse.Gukomeza kubeshya abanyarwanda n'amahanga ko ikibazo cya Kararake n'ibindi bibazo bikomeye u Rwanda rufite biterwa n'abagenocidaires badakurikirnwa n'ibihugu batuyemo ni ukwibeshya. Opposition nyarwanda irwanya ubutegesi bw'u Rwanda irahari kandi irazazwi, kuyirengagiza ukageraka ibibazo byose u Rwanda rufite ku bagenocidaires na FDLR ni ukubeshya abanyarwanda n'amahanga.Ikindi kandi iyo mikorere ya Kagame na Mushikiwabo ituma hiyongera inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi baba hanze. Abahutu babona ko bakomeje guhigwa n'abatutsi bityo ubusabane buke n'inzangano bikiyongera. Kagame yagombye kumenya ko akomeje gahunda yo kongera inzangano n'amacakubiri hagati y'amoko akaba ari nabyo byatumye haba ubwicanyi mu Rwanda. Natandukanye abanyapolitike n'abo yita ko ari abicanyi.Kagame usanga yarahisemo gushyira imbere abagenocidaires kubera ubwoba afitiye opposition imurwanya kandi ashaka kwereka abanyarwanda n'amahanga ko ntawe urwanya ubutegetsi bwe. Gukomeza guhiga abanyarwanda baba hanze, ubambura ubwenegihugu bavukanye, ubabuza imibereho, ubabuza akazi, gukora business, siwo muti w 'ibibazo by'u Rwanda. Kuba umunyarwanda , kuba wiga, kuba ukora business, cyangwa se ufite akazi hanze sibyo bigukuraho ibyaha wakoze.Kutagira ubwenegihugu bw'aho uba cyangwa se ubw'u Rwanda rwakubyaye, gukena , kubura akazi kubera ko uri kw'iliste y'ab'ibicanyi ya Kagame sibyo bigukuraho icyaha cyangwa ngo bibe uburyo bwo kuguhana.Kagame yahotoye Karegeya aramwica. Bizageraho abo bashyigikiye Kagame cyane cyane abajya hanze guhiga abanyarwanda n'abo bahotorwa muri ubwo buryo. Ntabwo abanyarwanda baba hanze bazakomeza kwihanganira ko bahigwa, bakabuzwa imibereho kandi bakicwa na Kagame.Ikibazo cya Karake kiragaraza ko dutegereje ibindi bibazo bikomeye u Rwanda ruzahangana nabyo Kagame niyiyongeza indi manda ya gatatutu. Ibyo bibazo bizaturuka mu bihugu bisanzwe bibana kandi bitera inkunga u Rwanda. Abo Kagame ashyira kuri za websites ngo n'inshuti z'u Rwanda bazabura.Mbese ifungwa rya Karake mu Bwongereza umuntu yabyita ko ari intangiriro y'ibibazo byinshi bizaza mu myaka iri imbere.
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (5) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment