Pages

Sunday, 28 June 2015

[amakurunamateka.com] Abashyikiye Kagame tugomba gusobanurira indi sura y'u Rwanda

 


Abashyikiye Kagame tugomba gusobanurira indi sura y'u Rwanda
Bagomba gusobanurirwa indi sura y'u Rwanda itandukanye niyo Kagame ababwira

Zimwe mu nshuti z'Imena z'u Rwanda
Yanditswe kuya 2-06-2015 saa 08:37' na Philbert Girinema
     


U Rwanda rukunda kuganwa cyane n'abanyamahanga, yaba abarusura cyangwa abagenzwa n'ibindi bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Imiterere y'u Rwanda, imiyoborere, iterambere na Raporo zigaragaza intambwe yarwo ni bimwe mu bikurura benshi. Ni igihugu cyiza mu myanya ya mbere mu korohereza abashoramari, mu guha abari n'abategarugori ijambo, mu kwihutisha ikoranabuhanga n'ibindi.
Ikindi kandi mu myaka makumyabiri n'umwe ishize ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside, rwateye intambwe nini igarara mu iterambere bituma rufatwa nk'icyitekererezo n'urugero kuri bamwe.
Abantu batandukanye baza mu Rwanda bikarangira bahakoreye ibikorwa bitandukanye, ari nabyo biherwaho bafatwa cyangwa bitwa inshuti z'u Rwanda.
Ahanini kugira ngo hagire umunyamahanga witwa Inshuti y'u Rwanda, biterwa n'ibikorwa binyuranye aba agaragaza bigamije iterambere ry'igihugu, uko agaragaza u Rwanda mu mahanga n'ibindi.
Abantu bakomeye barimo Bill Clinton, Tony Blair, Natalie Portman, Howard Buffett n'abandi bagiye bafite ibintu bahuriraho n' u Rwanda nubwo baturuka mu byiciro bitandukanye hirya no hino ku isi, yaba ibya Politiki, sinema, n'ibindi.
Bose banyuzwe n'u Rwanda, kugeza ubwo bafatwa nk'inshuti z'igihugu. Muri iyi nkuru, twagerageje kubakusanyiriza bamwe mu bantu bafatwa nk'inshuti z'imena z'u Rwanda bitewe n'ibikorwa bagaragaje cyangwa n'uko bagiye barufata, baruvuganira iyo mu mahanga kugeza ubu.
Zimwe mu nshuti z'Imena z'u Rwanda
Tony Blair
Yahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, akaba kandi akunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye bishyigikira u Rwanda.
Ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu mwaka wa 2013, mu kiganiro na BBC, Blair yamaganye ibyavugwaga ko u Rwanda rwateraga inkunga umutwe wa M23 wabarizwaga mu mashyamba ya Congo.
Icyo gihe yavuze ko yishimira imirimo imaze gukorwa mu gihugu na Perezida Kagame agira ati "Icyo abantu badashobora kwirengagiza, ni ukuntu Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda benshi mu bukene, kugeza ubu u Rwanda rufite ubutunzi bukomeye ndetse n'inzego za Leta zirakomeye, bityo azi icyo gukora."
Tony Blair, ayobora Ikigo Giteza Imbere Imiyoborere muri Afurika (AGI). Iki kigo cyakoreye no mu Rwanda guhera mu 2008 aho gitanga ubufasha ku nzego za Leta harimo iz'ubuyobozi bukuru bw'ibihugu (Presidence) na za Minisiteri.
Tony Blair
Bill Clinton
Yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikomeye bya Jenoside. Yemeye ko ubwo yari ku butegetsi atigeze agira uruhare mu guhosha ubwicanyi ndengakamere bwaberaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Yagize ati "Abantu nka njye bari biyicariye mu biro byabo uko iminsi isimburana, ntibumvise neza ikigero n'inkubiri by'ubugome butavugwa bwabatabitse mu nyenga."
Ibi yabitangaje ubwo yageraga i Kigali mu mwaka wa 1998.
Yatangaje kandi ko yasezeranyije Perezida Kagame ko kuva yava ku mwanya w'umukuru w'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, azafasha u Rwanda kunga ubumwe no gutera indi ntambwe mu iterambere.
Yashinze umuryango witwa 'Clinton Foundation', wateye inkunga ikomeye u Rwanda kugira ngo hubakwe ibitaro bivura kanseri bya Butaro.
Bill Clinton ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2006
Howard G. Buffet
Ni umuhungu w'umuherwe Warren Buffett, wahoze ari umuyobozi wa Coca-Cola, uruganda rukorera mu bihugu birenga 80 ku isi.
Yagaragaye yamagana ibikorwa byo guhagarikira u Rwanda inkunga.
Aherutse kwemera kuzaha inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda miliyoni 514 z'amadolari kugira ngo uru rwego rw'ubukungu rutere imbere.
Howard G. Buffet
Ben Affleck
Ni umukinnyi Mpuzamahanga ukomeye muri Sinema, akaba kandi aherutse kwegukana igihembo Oscar cya filimi nziza, kuri filimi yitwa 'Argo'.
Ni umugabo wagaragaje ko aba hafi y'u Rwanda. Yakoranye na Inyumba Aloisia wari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango
Ubwo Inyumba yitabaga Imana, Affleck, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kumubura.
Abinyujije mu muryango yashinze mu mwaka wa 2010 witwa Eastern Congo Initiative, Ben Affleck yakoranye na Inyumba afasha imfubyi ndetse n'abana n'abagore bafashwe ku ngufu mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagaragaye kandi mu bikorwa bitandukanye byo gufata abanyarwanda mu mugongo, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ben Affleck
Robert De Niro
Robert De Niro ni umuyobozi akaba n'umukinnyi w'amafilimi w'umunyamerika. Mu mwaka wa 2012, yaje mu Rwanda mu ibanga rikomeye.
Gusa umugore we, Grace Hightower yashyize ahagaragara ubushuti bukomeye n'umubano bafitiye u Rwanda mu gitabo yise 'The Women of Rwanda' agitura Madamu Jeannette Kagame.
Ntabwo urukundo bafitiye u Rwanda rwarangiriye aho, kuko Grace yatangije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igikorwa yise 'Coffees of Rwanda' giteza imbere ikawa y'u Rwanda.
De Niro yatangije kandi iserukiramuco rya sinema yise 'Tribeca Film Festival' ryashyize imbere u Rwanda mu mwaka wa 2007, mu gikorwa cyari cyiswe 'Three Voices : a Focus on Rwanda', icyo gihe Perezida Paul Kagame yari umushyitsi w'icyubahiro.
Robert De Niro
Barbara P. Bush
Ni umukobwa wa G. W Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Yashinze umuryango witwa 'Global Health Corps' mu mwaka wa 2008 ukorera mu bihugu bitandatu aribyo USA, Burundi, Malawi, Zambia Uganda n'u Rwanda.
Ufite intego yo gutegura abayobozi b'ejo hazaza mu rwego rw'ubuzima aho ubahuriza mu ihuriro ryemera ko ubuzima ari uburenganzira bwa buri wese.
Barbara P. Bush
Paul Farmer
Paul Farmer ni Umunyamerika akaba n'umwe mu bashinzwe Umuryango Partners In Health (Inshuti mu Buzima), ukorana na Minisiteri y'Ubuzima mu kuvura kanseri kuva mu mwaka wa 2006.
Usibye kuba Parterners In Health ikorana n'u Rwanda mu mishanga itandukanye y'ubuzima, Farmer ni umwe mu bagize uruhare mu gutangiza ibitaro bivura kanseri bya Butaro.
Paul Farmer
Bill Gates
Ni umuherwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba n'umwe mu bakize cyane ku isi. We n'umugore we, bashinze umuryango bise 'Bill&Melinda Gates Foundation' utanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye by'ubuzima.
Bill & Melinda Gates Foundation ifasha Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Bill Gates
Robert "Bobby" Sager
Ni umunyamerika w'umugiraneza unakora umwuga wo gufotora. Yashinze umuryango ufasha yise 'Sager Family Roadshow'.
Mu Rwanda, binyuze mu muryango yashinze, Bobby Sager yashinze Ikigo cy'imari iciriritse 'Sager Ganza Microfinance Rwanda'.
Robert Bobby Sager ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2010
Solange Knowles
Ni umuririmbyi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba kandi ari murumuna w'icyamamare muri muzika Beyonce Knowles, umugore wa Jay-Z.
Ubwo yari mu rugendo mu Rwanda, mu ntangiro za 2012, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto yerekana ibihe byiza yagiriye mu Rwanda.
Ubutumwa bwe bwari buherekeje ayo mafoto, bwerekanaga urukundo n'ubushuti afitiye u Rwanda aho yagaragaje ko igice cy'umutima we yagisize mu gihugu cy'imisozi igihumbi, anagaragaza ko uko byagenda kose azagaruka mu Rwanda.
Solange Knowles
Natalie Portman
Ni umukinnyi wa Sinema ufite inkomoka muri Israel no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Mu mwaka wa 2007, yitabiriye umuhango wo Kwita Izina, yita imwe muri zo 'Gukina'.
Umwaka wakurikiyeho, Nathalie Portman yagarutse mu Rwanda mu gikorwa cyo gushinga ikigo cyita ku mpubyi za Jenoside, atangaza ko ari inshingano za buri wese kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka abahitanwe na yo.
Natalie Portman (wambaye umupira w'ubururu) ari muri pariki y'ibirunga
Rick Warren
Dr Rick Warren ni Umuvugabutumwa n' Umuyobozi w'Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika watangiye kuza mu Rwanda no kuba inshuti y'u Rwanda guhera mu mwaka wa 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Warren akunze kurata ibyiza by'u Rwanda akurikije ibyo rwagezeho nyuma y'imyaka 21 ruvuye muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Pasiteri Warren wageze mu Rwanda mu 2004, avuga ko iterambere ryarwo ridasanzwe akurikije amateka akomeye rwanyuzemo. Yemera ko bitangaje cyane kubona igihugu nk'u Rwanda kibasha kwiyubaka nyuma yo gupfusha abaturage barenga miliyoni abandi barakwiriye imishwaro hirya no hino, kandi bigakorwa amahanga arebera, dore ko nta ruhare na rumwe yabigizemo (amahanga) uretse gukomeza kurebera u Rwanda mu ndorerwamo y'amateka mabi rwanyuzemo.
Rick Warren
Ramsey Noah
Umukinnyi w'icyamamare muri sinema Ramsey Tokunbo Nouah ukomoka muri Nigeria, yatangiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda mu mwaka wa 2013 ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina.
Muri 2014, yatangije umushinga wo gukinira filimi mu Rwanda yise 'Brewed of a Rwandan Pot' izagaragaramo bimwe mu bikorwa by'iterambere mu Rwanda.
Mu Kwakira 2014, yaje mu Rwanda aha amahugurwa abakore sinema mu gihe cy'icyumweru.
Ramsey Noah
Dale Dawson
Mu mwaka wa 2007 yashinze Bridge 2 Rwanda, ikigo gitanga amahirwe ku banyeshuri b'abanyarwanda, kibafasha kubona uburyo bwo kujya kwiga mu mahanga.
Dale Dawson
Joe Ritchie
Ni umwe mu bayobozi ba Komite ngishwanama y'umukuru w'igihugu, akaba yarayoboye RDB mu mwaka wa 2007 kugera 2009. Nubwo afite ubwenegihugu bw'u Rwanda, akomoka muri Leta ya Chicago imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yagize uruhare rukomeye mu mishanga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.
Joe Ritchie
Ni umwe mu bashinze ikigo cy'ishoramari cyitwa 'Fox River Financial Resources'.
Jessie Jackson
Rev. Jesse Jackson, umugabo w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba atarahwemye kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere.
Mu mwaka wa 2011, yitabiriye igikorwa gihuza abanyarwanda kizwi nka 'Rwanda Day' i Boston muri Amerika.
Jessie Jackson
Michael Ansari
Ni umucuruzi ukomeye, umugiraneza ndetse n'inshuti y'u Rwanda. Afasha imiryango itandukanye yo mu Rwanda irimo Imbuto Foundation mu bikorwa by'iterambere by'umwihariko ayakira inkunga y'imishinga imwe n'imwe.
Michael Ansari yereka abashyitsi Madamu Jeannette Kagame mu muhango wo gukusanya inkunga yari igenewe Imbuto Foundation
Mu bandi bahindutse inshuti z'u Rwanda harimo Rob Glaser washinze ikompanyi y'ikoranabuhanga yitwa "Real Networks" akaba atera inkunga Umuryango utegamiye kuri Leta 'Project Access' ugamije kurwanya SIDA mu Rwanda. Harimo kandi Josh Ruxin washinze Project Access mu mwaka wa 2002, Jim Sinegal washinze Costco, Eric Schmidt umuyobozi muri Google, Dan Cooper umwe mu bashinze ikigo cy'ishoramari Fox River Financial Resources n'abandi.
Ubwo Glaser yari mu Rwanda mu mwaka wa 2004, yagize ati " Uramutse ugize u Rwanda ni ahantu heza, ntabwo waba ukemuye ibibazo byose by'isi, ariko waba werekanye ko ibibazo bishobora gukemurwa."
Urutonde rw'inshuti z'u Rwanda ni rurerure, ariko hari n'abandi bakoze akazi gakomeye mu iterambere ry'u Rwanda barimo nka Anne Heyman washinze ikigo cyitwa 'Agahozo Shaloom' akaba aherutse gutabaruka.
Mu nkuru yanditswe mu kinyamakuru Fortune muri Mata 2007, ifite umutwe ugira uti "Why CEOs love Rwanda" (Tugenekereje mu Kinyarwanda: Impamvu abayobozi b'ibigo bakunda u Rwanda) igaragaza abayobozi b'ibigo bikomeye bakunda u Rwanda barimo Jim Donald wa Starbucks, Eric Schmidt wa Google, n'abandi.
Abo bayobozi bose bagaragaje ko bakuruwe mu Rwanda na Perezida Paul Kagame kubera uburyo yahinduye igihugu n'intego ze zo kukigeza ku rundi rwego rushimishije.
Amafoto: Internet
@PGirinema
girinema@igihe.com
Source:


__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development